• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

Editorial 30 Sep 2017 Mu Mahanga

Umuyobozi Mukuru wa Radiyo yitwa CCIB FM+, ikorera i Burundi, Eddy Claude Nininahazwe, yatangaje ko yahagaritswe gutanga ibiganiro izira kunenga Leta ku kuba ntacyo yakoze ku bwicanyi bwakorewe impunzi 36 z’Abarundi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuwa 15 Nzeri 2017, nibwo impunzi 36 z’Abarundi zaguye mu gushyamirana kwabaye hagati y’ingabo za Leta n’Abarundi basabaga ubuhungiro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu minsi ishize iyi Radiyo yanyujijeho ikiganiro cyanengaga ahanini uburyo Leta y’u Burundi itasabye ibisobanuro Congo ku bwicanyi bwakorewe impunzi zabwo.

Nininahazwe yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa kuri uyu wa Gatanu ko iyo Radiyo yahagaritswe mu gihe cy’amezi atatu kubera ikiganiro yatanze kinenga uburyo Leta yaruciye ikarumira.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe n’inama y’Igihugu y’itangazamakuru n’itumanaho, risobanura ko iyo Radiyo yarenze ku mahame agenga umwuga w’itangazamakuru n’amategeko arigenga, ko ihagaritswe mu gihe cy’amezi atatu, uhereye kuri uyu wa Mbere.

Kuva izo mpunzi zakwicwa, nta kintu Leta yigeze ibivugaho, uretse ubutumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Alain-Aime Nyamitwe, yanyujije kuri Twitter ye avuga ko hakenewe ibisobanuro ku iyicwa ry’abo Barundi.

Nininahazwe yanenze ihagarikwa ry’iyo Radiyo avuga ko rinyuranije n’amategeko. Yagize ati “Twatunguwe n’uko badushinje ko twatangaje ibibogamye, kuko ikiganiro twatanze cyavugaga uko twebwe nk’ikinyamakuru tubyumva ku ngingo runaka kandi ibyo byemewe n’amategeko y’umwuga.”

Leta y’u Burundi ishinjwa kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru kubera ibikorwa bitaryoroheye birmo guhagarikwa kw’iyi Radiyo n’izindi, kuburira irengero umunyamakuru Jean Bigirimana hamwe n’abandi basaga 100 bahunze.

2017-09-30
Editorial

IZINDI NKURU

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Cristiano yongeye kwandika amateka mu mikino ya Euro ubwo yafashaga Portugal kugera muri 1/8, uko amakipe azahura.

Editorial 24 Jun 2021
Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Tshisekedi yirashe amano yibwira ko agabye igitero ku Rwanda

Editorial 05 Aug 2023
Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambike yishimiye abasirikari n’abapolisi b’u Rwanda boherejwe kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu, yamagana abo iki gikorwa cyateye ishyari n’ikimwaro.

Editorial 13 Jul 2021
Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Editorial 24 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”
Amakuru

Mukankiko Sylvie na Padiri Thomas Nahimana bagaragaza neza isura y’icyitwa “Opposition”

Editorial 08 Mar 2022
Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000
Mu Rwanda

Umubare w’abamaze kwicwa mu Burundi ugomba kuba koko usaga 1000

Editorial 05 May 2016
Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga
Mu Rwanda

Byari amarira menshi kuri Zari ndetse n’ Abana be mwishyingurwa ry’ uwahoze ari Umufasha we Ivan Ssemwanga

Editorial 30 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru