• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

  • U Rwanda rwatsinze Reta Zunze Ubumwe za Amerika ku kinyuranyo k’inota rimwe muri ICC Women’s Challenge   |   21 Apr 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Prophet Fire [ Pastor Bosco ] avuye i Burayi ahatangije itorero Patmos ndetse ngo ibitangaza byarakoretse

Ubwanditsi 12 Oct 2017 Mu Rwanda

Pastor Bosco Nsabimana umuyobozi mukuru w’itorero Patmos of Faith church avuye i Burayi muri gahunda z’ivugabutumwa nkuko yabitangarije Itangazamakuru. Uyu mukozi w’Imana avuga ko avuye i Burayi ahatangije itorero.

Prophet Fire wagiye i burayi tariki 18/9/2017, agarutse mu Rwanda nyuma y’ibyumweru bibiri amazeyo (iminsi 15) aho yazengurutse ibihugu bitandukabye by’uyu mugabane birimo: u Busuwisi, Suwede na Danmark. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, dukesha iyi nkuru Prophet Fire yatangaje ko usibye kuvuga ubutumwa kuri uyu mugabane, yanatangije itorero Patmos of Faith church ku mugabane w’iburayi mu gihugu cya Danemark.

-8324.jpg

Akiza abamugaye

Prophet Fire yashimiye Imana yabanye nawe benshi bakakira agakiza. Yagize ati: “Nakozwe ku mutima na byinshi, benshi bakiriye Yesu abandi bakira indwara zitandukanye.” Yakomeje avuga ko yatangije itorero i burayi. Yagize ati: “Nafunguye Patmos muri Danemark, Suwede naho ndatangizayo itorero vuba cyane.” Prophet Fire avuga ko itorero Patmos of Faith church yatangije muri Danemark riri kuyoborwa n’umupasiteri yasize yimitse ari we Pastor Nzigiyamana Frank. Prophet Fire avuga ko Imana yabanye nawe i Burayi asengera benshi bakira indwara zitandukanye ndetse ngo yamukoresheje ibitangaza byinshi. Yagize ati:

“Abanyarwanda basoma Ibinyamakuru muhabwe umugisha n’Imana. Yesu uko yari ejo ni uyu munsi ni ko akiri, nabonye ukuboko kw’Imana mu gihugu cy’u Busuwisi aho nageze tukabasha gusengera abantu benshi bakabohoka bakakira imbaraga z’Imana n’ubuhanuzi buvuye k’Uwiteka, abandi bakira indwara zitandukanye. Naje kuhava nkomereza mu gihugu cya Danemark aho nageze i Copenhgen, Imana yadukoresheje imirimo itandukanye ku buryo bufatika ntabwo navuga ngo ni igipimo kingana gutya ariko ukuboko kw’Imana kurahari, hamaze gukizwa abantu batanu, abo ni abemeye Yesu Kristo kandi ni abirabura ndetse n’abazungu, Uwiteka Imana yaduhaye ubw bubasha. Nakomereje no mu gihugu cya Suwede, Imana iratwiyereka “.

Kuri ubu Prophet Bosco Nsabimana (Prophet Fire) ari kubarizwa mu Rwanda akaba akomereje umurimo w’Imana muri Patmos of Faith church ku Muhima nkuko yabidutangarije.

Prophet Bosco Nsabimana ni umwe mu bapasiteri bazwi cyane mu Rwanda nyuma yo guhamya ko amaze gusengera abantu batatu bapfuye bakazuka. Si abo gusa ahubwo Pastor Fire avuga ko hari abo yasengeye bagakira indwara zari zarananiye abaganga zirimo SIDA, Cancer n’izindi.

[ Amafoto y’Iburayi ]

-8325.jpg

-8324.jpg

-8326.jpg

-8327.jpg

-8328.jpg

-8329.jpg

-8330.jpg

-8331.jpg

2017-10-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ngororero: Umucungamari wa SACCO afunzwe akekwaho kurigisa arenga miliyoni 2,5

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017
Gatabazi na Bamporiki bagororewe

Gatabazi na Bamporiki bagororewe

Ubwanditsi 31 Aug 2017
Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ni iki kihishe inyuma y’uruzinduko rwa Nkurunziza muri Tanzania

Ubwanditsi 21 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage
Mu Rwanda

Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bahaye amazi meza n’amashanyarazi abaturage

Ubwanditsi 08 Jun 2017
Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya
Mu Mahanga

Abatuye muri Kirehe bakanguriwe kwitabira gahunda zigamije kurwanya Maraliya

Ubwanditsi 21 Sep 2016
RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika
INKURU NYAMUKURU

RNC – Umutwe udafite ibitekerezo bya politiki bifatika

Ubwanditsi 06 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru