• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Ubwanditsi 16 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho inama y’abaministiri yabaye taliki 08 Ugushyingo ikemeza uburyo bushya bwo gutanga noo gusaba visa (New visa regime), Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda byatangaje kuri uyu wa Kane ibikubiye muri ubwo buryo bwo gusaba no guhabwa visa.

Icyo kigo cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2018, abanyamahanga baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

Muri aya mavugurura yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyavuze ko Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.

Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bemerewe viza y’iminsi 30 bahabwa bageze aho binjirira mu gihugu: Abaturage b’ibihugu byose, bazajya bahabwa viza bageze aho binjirira hatabayeho kuyisaba mbere guhera ku wa 01 Mutarama 2018. Abaturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike, nibo bari basanzwe bahabwa viza bageze aho binjirira.”

Naho abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.

Ubusanzwe abaturage bo muri Comesa, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika.

Rwandair yitezweho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.

Ikindi kandi hakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.

Rigira riti “Ubusanzwe abanyarwanda bagendera kuri pasiporo y’amahanga ariko bafite na pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro, ni bo bonyine bahabwaga viza ku buntu bageze aho binjirira mu gihugu.”

Rinavuga ko Abanyamahanga baba mu Rwanda, igihe bagiye hanze, nibashaka kugaruka mu gihugu, bazajya bakoresha icyangombwa kibemerera gutura mu gihugu.

Muri Werurwe 2008 nibwo Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangije gahunda yo gutanga viza abantu bazisabiye kuri internet, hagamijwe korohereza abaturuka mu bihugu u Rwanda rudafitemo za ambasade zishobora kubafasha.

Mbere viza yo kwinjira mu Rwanda yishyuzwaga amadolari 60 mu minsi 15, mu 2011 aza kugabanywa agera ku madolari 30 ahubwo iminsi yamaraga yo ikubwa kabiri iba 30.

Kuva ku wa 1 Mutarama 2013 nibwo abagenzi bava mu bihugu bya Afurika bemerewe kujya bahabwa viza bageze aho binjirira mu gihugu, ndetse amafaranga bishyuraga aragabanywa.

Uburyo bwatangwagamo viza icyo gihe bwaje kuvugururwa bwemezwa n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 15 Ukwakira 2014, bukaba bwongeye kuvugururwa ndetse bukemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Ugushyingo 2017.

Uku gufungurira amarembo abanyamahanga benshi bashaka kwinjira mu Rwanda, byitezweho kongera umubare w’abarusura bityo n’inyungu ruvana mu bukerarugendo ikazazamuka cyane.

Inyungu iva mu bukerarugendo yabashije kuzamuka kuri 68% iva kuri miliyoni 251 z’amadolari mu 2011 zigera kuri miliyoni 367 z’amadolari mu 2015, ndetse guverinoma yihaye intego ko mu 2024 izikuba kabiri ikagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ivuye kuri miliyoni 404 z’amadolari zinjiye mu mwaka ushize.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko abantu  bagera kuri 350 basaba viza buri munsi bifashishije ikoranabuhanga kandi zikaba zimaze gutangwa mu gihe cy’iminsi itatu.

Kuva mu 2013 ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga viza ku banyafurika bageze aho binjirira mu gihugu kugeza mu 2016, umubare w’abanyafurika binjiye muri ubwo buryo wavuye ku 31 054 ugera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.

Abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gukorera cyangwa gutura mu Rwanda, Uganda na Kenya, bo bemererwa gutembera muri ibyo bihugu hatabayeho kwishyuzwa viza nk’uko biteganywa mu mushinga wo kwishyira hamwe kw’Ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru, aho ababifitiye uburenganzira bahabwa uruhushya rwo guhita muri ibyo bihugu uko byakabaye.

 

2017-11-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Nyuma y’iterabwoba rya Perezida Nkurunziza, Agathon Rwasa yatangaje ko guhindura itegeko nshinga ari igitekerezo cy’ umuntu umwe.

Ubwanditsi 19 Dec 2017
Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Umunyarwanda yafatiwe muri gare i Kampala n’abantu bitwaje intwaro

Ubwanditsi 04 Aug 2018
Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Perezida Kagame yagaragaje ko biteye isoni kuzereka Imana abantu barwaye bwaki

Ubwanditsi 14 Jan 2019
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Ubwanditsi 15 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera
INKURU NYAMUKURU

Byagenze bite ngo Rutabana wakiriwe muri Uganda nka VIP aze gushimutwa? Umuryango we uwobarega niwe baregera

Ubwanditsi 05 Oct 2019
Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo
Amakuru

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP  Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak
Uncategorized

Amafoto – Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu bitabiriye isozwa rya ATP Challenger 50 yatwawe na Kamil Majchrzak

Ubwanditsi 02 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru