• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

U Rwanda rwafunguriye amarembo ibihugu by’isi yose

Editorial 16 Nov 2017 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yaho inama y’abaministiri yabaye taliki 08 Ugushyingo ikemeza uburyo bushya bwo gutanga noo gusaba visa (New visa regime), Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda byatangaje kuri uyu wa Kane ibikubiye muri ubwo buryo bwo gusaba no guhabwa visa.

Icyo kigo cyatangaje ko guhera muri Mutarama 2018, abanyamahanga baturutse mu bihugu byose byo ku isi, bazajya bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira mu Rwanda bitagombye kubanza kuyisaba nkuko byari bisanzwe ku bihugu bimwe na bimwe.

Muri aya mavugurura yatangajwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Abinjira n’Abasohoka, cyavuze ko Rwanda rwemeye guha viza y’iminsi 90 ku buntu abantu bo mu bihugu nabyo byemereye u Rwanda iyi serivisi aribyo Benin, Centrafrique, Tchad, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Senegal, Seychelles na Sao Tome et Principe.

Ibyo bihugu bije byiyongera kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Ibirwa bya Maurice, Philippines na Singapore.

Hari ibihugu byakuriweho Viza ku bafite pasiporo z’abadipolomate n’iza serivisi birimo Djibouti, Ethiopia, Gabon, Guinea, u Buhinde, Israel, Maroc na Turikiya.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Ku bemerewe viza y’iminsi 30 bahabwa bageze aho binjirira mu gihugu: Abaturage b’ibihugu byose, bazajya bahabwa viza bageze aho binjirira hatabayeho kuyisaba mbere guhera ku wa 01 Mutarama 2018. Abaturage b’ibihugu bya Afurika n’ibindi bike, nibo bari basanzwe bahabwa viza bageze aho binjirira.”

Naho abaturage b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, Comesa, nabo bazajya bahabwa viza y’iminsi 90 bageze aho binjirira mu gihugu gusa bazajya bishyura amafaranga yagenwe.

Ubusanzwe abaturage bo muri Comesa, bajyaga bahabwa viza y’iminsi 30 bageze aho binjirira nkuko byagendaga ku bandi bafite pasiporo z’ibihugu byo muri Afurika.

Rwandair yitezweho kugira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu

Iri tangazo rikomeza rivuga ko abanyarwanda baba mu mahanga bafite ubwenegihugu bubiri, bazajya bakoresha indangamuntu zabo igihe bashaka kwinjira mu Rwanda.

Ikindi kandi hakuweho amafaranga yishyurwaga viza ku banyarwanda bagendera kuri pasiporo z’amahanga ariko bafite indangamuntu z’u Rwanda ku bihugu byemera ubwenegihugu bubiri.

Rigira riti “Ubusanzwe abanyarwanda bagendera kuri pasiporo y’amahanga ariko bafite na pasiporo y’u Rwanda igifite agaciro, ni bo bonyine bahabwaga viza ku buntu bageze aho binjirira mu gihugu.”

Rinavuga ko Abanyamahanga baba mu Rwanda, igihe bagiye hanze, nibashaka kugaruka mu gihugu, bazajya bakoresha icyangombwa kibemerera gutura mu gihugu.

Muri Werurwe 2008 nibwo Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwatangije gahunda yo gutanga viza abantu bazisabiye kuri internet, hagamijwe korohereza abaturuka mu bihugu u Rwanda rudafitemo za ambasade zishobora kubafasha.

Mbere viza yo kwinjira mu Rwanda yishyuzwaga amadolari 60 mu minsi 15, mu 2011 aza kugabanywa agera ku madolari 30 ahubwo iminsi yamaraga yo ikubwa kabiri iba 30.

Kuva ku wa 1 Mutarama 2013 nibwo abagenzi bava mu bihugu bya Afurika bemerewe kujya bahabwa viza bageze aho binjirira mu gihugu, ndetse amafaranga bishyuraga aragabanywa.

Uburyo bwatangwagamo viza icyo gihe bwaje kuvugururwa bwemezwa n’inama y’abaminisitiri yo kuwa 15 Ukwakira 2014, bukaba bwongeye kuvugururwa ndetse bukemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 8 Ugushyingo 2017.

Uku gufungurira amarembo abanyamahanga benshi bashaka kwinjira mu Rwanda, byitezweho kongera umubare w’abarusura bityo n’inyungu ruvana mu bukerarugendo ikazazamuka cyane.

Inyungu iva mu bukerarugendo yabashije kuzamuka kuri 68% iva kuri miliyoni 251 z’amadolari mu 2011 zigera kuri miliyoni 367 z’amadolari mu 2015, ndetse guverinoma yihaye intego ko mu 2024 izikuba kabiri ikagera kuri miliyoni 800 z’amadolari ivuye kuri miliyoni 404 z’amadolari zinjiye mu mwaka ushize.

Mu Rwanda, imibare igaragaza ko abantu  bagera kuri 350 basaba viza buri munsi bifashishije ikoranabuhanga kandi zikaba zimaze gutangwa mu gihe cy’iminsi itatu.

Kuva mu 2013 ubwo u Rwanda rwatangiraga gutanga viza ku banyafurika bageze aho binjirira mu gihugu kugeza mu 2016, umubare w’abanyafurika binjiye muri ubwo buryo wavuye ku 31 054 ugera ku 77 377, bingana n’izamuka rya 149, 1%.

Abanyamahanga bafite ibyangombwa byo gukorera cyangwa gutura mu Rwanda, Uganda na Kenya, bo bemererwa gutembera muri ibyo bihugu hatabayeho kwishyuzwa viza nk’uko biteganywa mu mushinga wo kwishyira hamwe kw’Ibihugu bihurira ku muhora wa ruguru, aho ababifitiye uburenganzira bahabwa uruhushya rwo guhita muri ibyo bihugu uko byakabaye.

 

2017-11-16
Editorial

IZINDI NKURU

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Abasenyeri ba Kiliziya Gatorika mu Burundi bamaganiye kure ibyo guhindura Itegeko-nshinga bavuga ko hataragera

Editorial 03 May 2018
General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

General de Brigade Ezéchiel Gakwerere n’izindi nterahamwe bagejejwe mu Rwanda nyuma y’Imyaka 30 bica banasahura

Editorial 01 Mar 2025
Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Editorial 11 Dec 2018
Addis Ababa: Perezida  Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Addis Ababa: Perezida Kagame yitabiriye inama azatangamo inshingano za AU

Editorial 09 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Editorial 21 Jan 2016
Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994
INKURU NYAMUKURU

Leta Y’Ububiligi yaba ifite nyungu ki mu guha urwaho abahakana bakanapfobya genocide yakorewe abatutsi mu 1994

Editorial 16 Feb 2018
Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye
POLITIKI

Ethiopia igiye gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya usimbura Desalegn weguye

Editorial 06 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru