• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Akumiro :  Perezida Mugabe  wari ufungiwe iwe yagaragaye mu ruhame “nivogonyo “

Editorial 17 Nov 2017 Mu Mahanga

Perezida Robert Mugabe ufungiwe iwe n’igisirikare kuva kuwa gatatu w’iki cyumweru uyu munsi yagaragaye mu ruhame, anabwira abari bamwegereye yuko akiri Perezida w’igihugu.

Amakuru gukesha AFP n’ibindi bitangazamakuru muri Zimbabwe ahamya yuko kuri uyu wa gatanu Perezida Mugabe yitabiriye ibirori byo gutanga impamya bumenyi muri kaminuza ya Harare aho yavugiye ijambo rigufi ry’uko imihango y’ibyo birori itangijwe ku mugaragaro ariko ntiyafata undi mwanya wo kugira icyo avuga.

AFP igatangaza ariko yuko abari bicaranye na Mugabe imbere bayitangarije yuko yababwiraga yuko akiri umukuru w’igihugu. Muri iyo mihango yari yambaye ya myenda yambarwa mu birori bya za kaminuza.

Ntabwo ari ubwa mbere ariko Mugabe agaragara mu ruhame  kuko n’ejo kuwa kane amafoto mu bitangazamakuru yamwerekanye asuhuzanya n’ukuriye igisirikare kigerageza kumukura  ku butegetsi, General Constantino Chiwenga. Abo basirikare n’abandi bayobozi mu ishyaka rye bari bazinduwe no kumwinginga ngo yitangarize ku mugaragaro yuko arekuye ubutegetsi ariko ntiyahita abyemera.

 Nyuma y’uko igisirikare gihagaritse Mugabe ku butegetsi cyahise gitangira guta muri yombi abo icyo gisirikare kivuga yuko bari ku isonga mu gutuma umusaza Mugabe akora nabi. Abo barimo Minisitiri w’imari, Ignatius Chombo. Uyu ngo niwe wari ukuriye icyitwa G40 mu ishyaka riri ku butegetsi, ZANU-PF.

Iyi Generation 40 ni igice bivugwa yuko gihakirizwa ku mugore wa Perezida, Grace Mugabe, kimwizeza yuko ariwe ugomba kuzasimbura umugabo ku butegetsi. Mugabe w’imyaka 93 y’amavuko bigaragara yuko atagishoboye gutegeka ariko we akavuga yuko ashoboye.

Casmiry Kayumba

2017-11-17
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Trump yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa bya miliyari 200 $

Perezida Trump yatangaje ko ashobora kuzamura imisoro ku bindi bicuruzwa by’Abashinwa bya miliyari 200 $

Editorial 19 Jun 2018
Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Imvo N’Imvano Y’Ibibazo By’Umutekano wa ntawo Byabaye Karande Mu Burasirazuba Bwa Repubulika Iharanira Demukarasi Ya Congo

Editorial 30 Jul 2025
Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Amahoro muri Kongo ari kure nk’ukwezi, Umuvugizi wa Denis Mukwege wahawe igihembo cy’impirimbanyi y’amahoro yise Abatutsi b’Abanyekongo ”umunuko”.

Editorial 07 Jul 2022
Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo

Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo

Editorial 26 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza
POLITIKI

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Editorial 06 Dec 2019
Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un
POLITIKI

Biravugwa ko umuyobozi wa CIA yerekeje muri Koreya ya Ruguru kubonana na Kim Jong un

Editorial 18 Apr 2018
Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro
IKORANABUHANGA

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Editorial 28 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru