• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Ubwanditsi 17 Nov 2017 SHOWBIZ

Ingabire Habiba watoranyijwe guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yahagurutse i Kigali yerekeza i Burayi aho azahurira n’abakobwa barenga 80 bo mu bihugu bitandukanye byo ku isi.

Ikamba rya Miss Supranational rizatangirwa muri Pologne ariko abakobwa batoranyijwe uyu mwaka bazaba baraciye mu mijyi itandukanye ya Repubulika ya Slovakia no muri Pologne aho ryari risanzwe ribera mu myaka yashize.

Habiba yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Ugushyingo 2017; yaherekejwe n’ababyeyi be bombi, abandi bo mu muryango barimo abavandimwe ndetse n’inshuti zamusezeyeho mbere y’uko afata indege.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yiteguye neza kandi yizeye kuzegukana ikamba rya Miss Supranational nta kabuza. Yavuze ko ibyangombwa byose bimwemerera guserukira igihugu abifite kandi akaba yarahawe inama n’abantu batandukanye ku buryo yizeye kuzitwara neza.

Yagize ati “Niteguye neza, urebye imyiteguro yo narayikoze ihagije igisigaye ni ukujya kuzana ririya kamba mu rugo kandi neza cyane.” Yabajijwe amahirwe yiha muri bakobwa agiye guhura na bo, asubiza ko ari ijana ku ijana.

Ati “Mbere yo kugenda twaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo Minispoc, Ralc ndetse na Minisitiri w’Urubyiruko. Impamba ya mbere njyanye ni ibitekerezo n’inama ziva ku bakuru cyane cyane zishingiye ku muco.”

Icyo Ingabire Habiba yavuze ku bijyanye no kuzambara ’Bikini’

Mu myaka icyenda iri rushanwa rimaze, ni ku nshuro ya gatandatu u Rwanda rugiye kwitabira Miss Supranational, muri 2012 hagiyeyo Uwamahoro Yvonne, Miss Mutesi Aurore[2013], Umwali Neema Larissa [2014], Gisa Sonia[2015], Akiwacu Colombe[2016] ndetse na Ingabire Habiba ugiyeyo mu 2017.

 

Abakobwa batandukanye baserukiye u Rwanda muri iri rushanwa bagaragaye mu mwambaro wa ’Bikini’, igikorwa cyakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga. Bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Yagize ati “Ku bijyanye n’umuco cyane cyane ko ariya ari amarushanwa ari ku rwego mpuzamahanga, mugaragaza igihugu n’umuco wacyo.”

Yongeyeho ati “Icyo navuga ku mwambaro wa ’Bikini’, ntabwo igihugu kigutegeka ngo uzambara iki cyangwa kiriya, ni wowe ubihitamo ku bwawe. Iyo ubihisemo ukayambara ubona amanota, iyo uhisemo kutayambara nta manota ubona.”

Abajijwe niba azambara ’Bikini’, yasubije ati “Njyewe icyo natangariza Abanyarwanda ni uko bazabimenya ari uko mpageze.”

Ababyeyi be bamusabye kuzaserukana indangagaciro z’umuco w’u Rwanda akawumenyekanisha mu mahanga n’ibyiza bigize igihugu akomokamo.

Miss Supranational azatorwa ku itariki ya 1 Ukuboza 2017 ahitwa Krynica-Zdrój muri Pologne [Poland]. Ubuyobozi butegura iri rushanwa bwatangaje ko abakobwa batoranyijwe bagomba kuzagerayo mbere y’ibyumweru bitatu ngo irushanwa risozwe.

 

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?

Urupfu rwa Radio rukomeje gutuma Jose Chameleone akubita agatoki ku kandi ese bihatse iki ?

Ubwanditsi 05 Feb 2018
“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

“Nshingukaho,winshingaho” indirimbo nshya ya Ama-G The Black na Neg G The General

Ubwanditsi 14 May 2018
Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

Amatike y’umunsi wa kabiri w’igitaramo cyo kwizihiza imyaka 20 King James amaze akroa umuziki yamaze kujya hanze

RUSHYASHYA 01 Jun 2026
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Ubwanditsi 20 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye
ITOHOZA

UBUHAMYA : Umwe mu barokotse igitero cyo ku Kitabi arabara iryo yahaboneye

Ubwanditsi 19 Dec 2018
Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi
Mu Rwanda

Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Ubwanditsi 12 Apr 2017
Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru