• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Nov 2017 IKORANABUHANGA

Imyuvire yo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya yahinduye ubuzima, ubukungu n’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’u Rwanda ririhuta.

Nyuma yo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose, u Rwanda rwatangiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imitangire ya serivisi inoze mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.

Kuva ku muturage wo hasi, buri wese agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga binyuze ahanini mu itumanaho, mu gushaka ibyangombwa bitandukanye mu nzego za Leta, kohererezanya no kwakira amafaranga n’ibindi.

Umunyarwandakazi ntiyasigaye inyuma kuko afite aho ava, aho ageze naho yerekeza mu gufatanya na musaza we kwiyubakira igihugu cyamubyaye, byose kubera imiyoborere myiza n’ubushake bwa politiki ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku isonga mu gutuma umugore adaheranwa n’amateka yari yaramubayeho akarande mu kumukandamiza none ubu arakataje no mu ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na Rushyashya, Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa,  nk’umwe mu bagize uruhare rwo guharanira ko  Umunyarwandakazi adaheranwa n’amateka mabi yari yaramubayeho akarande yagize  icyo avuga ku ntambwe umugore w’u Rwanda agezeho afatanya na musaza we kwiyubakira igihugu.  

Yishimira ko habayeho ubushake bwa politiki bukomeye bw’uko Abanyarwanda bose bagomba  gufatanya ngo biyubakire  igihugu kuko cyari cyarasenyutse  nyuma y’uko kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’umuryango Transaparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee

Kuba ibi bihe byaratumye umugore agaragaza ubushobozi ngo ntibyakuyeho ko ubushobozi yagaragaje hagumyemo gukomeza yitinya kuko   atari yarabitojwe.

Uretse ibi, ngo   n’uburyo umugore yari yarahawe bw’uko yagira icyo amara bwari buke cyane.

Ingabire ati “ Ntabwo byari umuco wo kwigisha abakobwa mu Rwanda, ariko n’amashuri yari make, kubera ko  nta muco wabayeho wo kwigisha abantu bose, byiyongeraho kuba  amashuri yari make .”

Nyuma y’ibi nkuko Ingabire akomeza abishimangira ngo nibwo hatangiye urugamba  rwo gushaka uko abagore bakwiga amasomo yose harimo ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi ubu umusaruro watangiye kugaragara.

Ahantu umugore ageze mu Rwanda harashimishije

Ingabire yemeza ko uyu munsi ahantu umugore ageze mu Rwanda hashimishije nubwo ibyo gukora bigihari,  agira ati “ Umugore amaze gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Aha, atanga urugero rugira ruti “ Iyo urebye uko abakobwa bakoresha ikoranabuhanga mu ishuri kuri ubu bimeze neza ugereranyije naho bava. Iyo ugeze mu duce tw’icyaro naho uhasanga abagore bakoresha mobile money cyangwa tigo cash, batunze telefoni ngendanwa, ndetse bakabikoresha mu bikorwa byabo by’ubucuruzi, benshi muri bagore bitabira kugira email cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi.”

Gusa, nubwo bimeze bitya, Ingabire asanga  nubwo Umunyarwandakazi afite aho ageze mu iterambere ariko agifite urugendo rukomeye, ko  hakwiye kongerwamo ingufu kuko nk’uko abishimangira ngo abagore bakoresha ikoranabuhanga baracyari bake ugereranyije n’uburyo abahungu baryitabira.

Yagize ati “ Ibyo gukora biracyahari. Niyo mpamvu ubona hatangijwe iyi gahunda ya He For She kuko  umugore aracyakeneye n’ubundi guhabwa umwanya uhagije no kugira ngo ibyo yagezeho tubyubake bikomere bitazaseyuka”. Akomeza yungamo ati “ Icyo nifuriza abagore n’abakobwa bo mu Rwanda ni uko system  turimo yemera ko afite agaciro yashyizeho ingamba zo kugira ngo inamufashe kuzamuka no gutera imbere muri byose. Turashimira ubuyobozi bwiza   kuko byose bishingira ku buyobozi.”

Ingabire yifuriza Umunyarwandakazi  kumenya aho yavuye, akirinda kwibagirwa,  akirinda kwirara, akamenya ko agomba guharanira kuba umugore utazasubira inyuma.

Nyuma yo gukora akazi ko mu rugo amaze kwiteza imbere abikesha gucuruza Tigo Cash

Undi mugore waganiriye  n’ ikinyamakuru Rushyashya  avuga ko ikoranabuhanga ryaziye igihe rikaba rimaze kumugeza kuri byinshi.

Mutuyimana Theopisita ni umukobwa ukoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafaranga ya ‘Tigo Cash’, ubwo twamusuraga aho akorera i Remera yatubwiye ko akazi ke ka buri munsi mu ikorabuhanga  kamaze kumugeza  kuri byinshi.

Yagize ati “ Ubusanzwe nakoraga akazi ko mu rugo ariko nahembwaga amafaranga make cyane  simbashe kubona ibyo nkenera, nyuma nibwo mu 2016 naje  gucuruza Tigo Cash ariko mu mwaka umwe maze mbikora maze kugera kuri byinshi.”

Mutuyimana kandi avuga ko gucuruza ‘Tigo Cash’ ari ubucuruzi nk’ubundi abantu badakwiye kubisuzugura kuko ari akazi gatunze abantu benshi kandi gatanga amafaranga nk’indi mirimo yose.

Akomeza agira ati “  Ubu niyishyurira inzu n’ibindi byose nkenera mu buzima byose ndabikora kandi nkanafasha umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi, ikindi kandi nkanagira ayo nizigamira kuri konti.  Ubwo rero urumva ko mbayeho nk’abandi bakozi.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba gutinyuka cyane cyane abakobwa bagenzi be abashishikariza guhaguruka bagora ibyo bashoboye byose kuko ngo  iyo wihaye intego kandi ugatinyuka ntacyo utageraho.

Ikoranabuhanga umusingi w’iterambere ry’isi ya none

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert Nsengimana avuga  ko igihugu cyashyize  imbaraga mu gutuma ikoranabuhanga  riba ishingiro ry’ ubukungu cyane ko ubu ikoranabuhanga  nta kintu na kimwe ridashobora gukoreshwamo haba mu burezi, haba mu bucuruzi, haba mu buzima n’ibindi bityo, ikoranabuhanga rifungura amarembo ntibabone isoko hafi  gusa,  ahubwo  rikanaboneka  mu buryo bwagutse kandi bugera ku rwego rw’isi.

Uwumukiza Françoise, Umuyobozi wa Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore

Ku bw’ibi, Hon. Uwumukiza Françoise, Perezidante w’Inama y’igihugu y’abagore  agaragaza ko kuri ubu umugore  mu Rwanda  afite agaciro, ibyagiye bimubangamira birimo kumubuza uburenganzira bwe mu birebana no kwiga, kuzungura, byagiye bikurwaho ndetse ngo amategeko yose yagaragazaga ubusumbane hagati y’ umugabo n’ umugore kugeza ubu yose yamaze kuvugururwa bityo, ngo nta mpamvu n’imwe yazitira umugore gukataza mu birebana n’iterambere mu ikoranabuhanga.

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzazamahanga w’ubukungu ku isi World Economic forum cy’umwaka ushize cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga ruba  urwa 32 ku isi n’urwa mbere muri Afurika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.

Norbert Nyuzahayo

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Mu mateka y’U Rwanda rwohereje mu isanzure icyogajuru kizahaza internet ibice by’icyaro

Ubwanditsi 28 Feb 2019
Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ikoranabuhanga ririfashishwa mu kurwanya isuri mu Rwanda

Ubwanditsi 11 Oct 2018
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Kuva muri 2024 Serivisi za Leta zose zizaba zisabirwa ku Irembo

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Ihuriro Amizero y’Abarundi ryamaze gutanga ibirego bisaba kutazemeza ibyavuye muri referandumu

Ubwanditsi 25 May 2018
Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere
IMIKINO

Hakizimana Muhadjili yafashije APR FC kuguma ku mwanya wa mbere

Ubwanditsi 12 Mar 2019
Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba
SHOWBIZ

Umusore wabeshye umukunzi we ko yakoze impanuka ikomeye akamwambika impeta aje kumureba

Ubwanditsi 04 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru