• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubushake bwa politiki ku isonga mu gutuma umugore afite aho ageze mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 29 Nov 2017 IKORANABUHANGA

Imyuvire yo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya yahinduye ubuzima, ubukungu n’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’u Rwanda ririhuta.

Nyuma yo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose, u Rwanda rwatangiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imitangire ya serivisi inoze mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.

Kuva ku muturage wo hasi, buri wese agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga binyuze ahanini mu itumanaho, mu gushaka ibyangombwa bitandukanye mu nzego za Leta, kohererezanya no kwakira amafaranga n’ibindi.

Umunyarwandakazi ntiyasigaye inyuma kuko afite aho ava, aho ageze naho yerekeza mu gufatanya na musaza we kwiyubakira igihugu cyamubyaye, byose kubera imiyoborere myiza n’ubushake bwa politiki ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda ku isonga mu gutuma umugore adaheranwa n’amateka yari yaramubayeho akarande mu kumukandamiza none ubu arakataje no mu ikoranabuhanga.

Mu kiganiro na Rushyashya, Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda (TIR), umuryango urwanya ruswa,  nk’umwe mu bagize uruhare rwo guharanira ko  Umunyarwandakazi adaheranwa n’amateka mabi yari yaramubayeho akarande yagize  icyo avuga ku ntambwe umugore w’u Rwanda agezeho afatanya na musaza we kwiyubakira igihugu.  

Yishimira ko habayeho ubushake bwa politiki bukomeye bw’uko Abanyarwanda bose bagomba  gufatanya ngo biyubakire  igihugu kuko cyari cyarasenyutse  nyuma y’uko kibayemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi w’umuryango Transaparency International Rwanda Ingabire Marie Immaculee

Kuba ibi bihe byaratumye umugore agaragaza ubushobozi ngo ntibyakuyeho ko ubushobozi yagaragaje hagumyemo gukomeza yitinya kuko   atari yarabitojwe.

Uretse ibi, ngo   n’uburyo umugore yari yarahawe bw’uko yagira icyo amara bwari buke cyane.

Ingabire ati “ Ntabwo byari umuco wo kwigisha abakobwa mu Rwanda, ariko n’amashuri yari make, kubera ko  nta muco wabayeho wo kwigisha abantu bose, byiyongeraho kuba  amashuri yari make .”

Nyuma y’ibi nkuko Ingabire akomeza abishimangira ngo nibwo hatangiye urugamba  rwo gushaka uko abagore bakwiga amasomo yose harimo ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi ubu umusaruro watangiye kugaragara.

Ahantu umugore ageze mu Rwanda harashimishije

Ingabire yemeza ko uyu munsi ahantu umugore ageze mu Rwanda hashimishije nubwo ibyo gukora bigihari,  agira ati “ Umugore amaze gutera intambwe igaragara mu iterambere ry’ikoranabuhanga.”

Aha, atanga urugero rugira ruti “ Iyo urebye uko abakobwa bakoresha ikoranabuhanga mu ishuri kuri ubu bimeze neza ugereranyije naho bava. Iyo ugeze mu duce tw’icyaro naho uhasanga abagore bakoresha mobile money cyangwa tigo cash, batunze telefoni ngendanwa, ndetse bakabikoresha mu bikorwa byabo by’ubucuruzi, benshi muri bagore bitabira kugira email cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi.”

Gusa, nubwo bimeze bitya, Ingabire asanga  nubwo Umunyarwandakazi afite aho ageze mu iterambere ariko agifite urugendo rukomeye, ko  hakwiye kongerwamo ingufu kuko nk’uko abishimangira ngo abagore bakoresha ikoranabuhanga baracyari bake ugereranyije n’uburyo abahungu baryitabira.

Yagize ati “ Ibyo gukora biracyahari. Niyo mpamvu ubona hatangijwe iyi gahunda ya He For She kuko  umugore aracyakeneye n’ubundi guhabwa umwanya uhagije no kugira ngo ibyo yagezeho tubyubake bikomere bitazaseyuka”. Akomeza yungamo ati “ Icyo nifuriza abagore n’abakobwa bo mu Rwanda ni uko system  turimo yemera ko afite agaciro yashyizeho ingamba zo kugira ngo inamufashe kuzamuka no gutera imbere muri byose. Turashimira ubuyobozi bwiza   kuko byose bishingira ku buyobozi.”

Ingabire yifuriza Umunyarwandakazi  kumenya aho yavuye, akirinda kwibagirwa,  akirinda kwirara, akamenya ko agomba guharanira kuba umugore utazasubira inyuma.

Nyuma yo gukora akazi ko mu rugo amaze kwiteza imbere abikesha gucuruza Tigo Cash

Undi mugore waganiriye  n’ ikinyamakuru Rushyashya  avuga ko ikoranabuhanga ryaziye igihe rikaba rimaze kumugeza kuri byinshi.

Mutuyimana Theopisita ni umukobwa ukoresha ikoranabuhanga mu kohereza no kwakira amafaranga ya ‘Tigo Cash’, ubwo twamusuraga aho akorera i Remera yatubwiye ko akazi ke ka buri munsi mu ikorabuhanga  kamaze kumugeza  kuri byinshi.

Yagize ati “ Ubusanzwe nakoraga akazi ko mu rugo ariko nahembwaga amafaranga make cyane  simbashe kubona ibyo nkenera, nyuma nibwo mu 2016 naje  gucuruza Tigo Cash ariko mu mwaka umwe maze mbikora maze kugera kuri byinshi.”

Mutuyimana kandi avuga ko gucuruza ‘Tigo Cash’ ari ubucuruzi nk’ubundi abantu badakwiye kubisuzugura kuko ari akazi gatunze abantu benshi kandi gatanga amafaranga nk’indi mirimo yose.

Akomeza agira ati “  Ubu niyishyurira inzu n’ibindi byose nkenera mu buzima byose ndabikora kandi nkanafasha umuryango wanjye mu buzima bwa buri munsi, ikindi kandi nkanagira ayo nizigamira kuri konti.  Ubwo rero urumva ko mbayeho nk’abandi bakozi.”

Yakomeje avuga ko abantu bagomba gutinyuka cyane cyane abakobwa bagenzi be abashishikariza guhaguruka bagora ibyo bashoboye byose kuko ngo  iyo wihaye intego kandi ugatinyuka ntacyo utageraho.

Ikoranabuhanga umusingi w’iterambere ry’isi ya none

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho Jean Philbert Nsengimana avuga  ko igihugu cyashyize  imbaraga mu gutuma ikoranabuhanga  riba ishingiro ry’ ubukungu cyane ko ubu ikoranabuhanga  nta kintu na kimwe ridashobora gukoreshwamo haba mu burezi, haba mu bucuruzi, haba mu buzima n’ibindi bityo, ikoranabuhanga rifungura amarembo ntibabone isoko hafi  gusa,  ahubwo  rikanaboneka  mu buryo bwagutse kandi bugera ku rwego rw’isi.

Uwumukiza Françoise, Umuyobozi wa Komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore

Ku bw’ibi, Hon. Uwumukiza Françoise, Perezidante w’Inama y’igihugu y’abagore  agaragaza ko kuri ubu umugore  mu Rwanda  afite agaciro, ibyagiye bimubangamira birimo kumubuza uburenganzira bwe mu birebana no kwiga, kuzungura, byagiye bikurwaho ndetse ngo amategeko yose yagaragazaga ubusumbane hagati y’ umugabo n’ umugore kugeza ubu yose yamaze kuvugururwa bityo, ngo nta mpamvu n’imwe yazitira umugore gukataza mu birebana n’iterambere mu ikoranabuhanga.

Icyegeranyo cy’umuryango mpuzazamahanga w’ubukungu ku isi World Economic forum cy’umwaka ushize cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere ku isi mu guteza imbere ikoranabuhanga ruba  urwa 32 ku isi n’urwa mbere muri Afurika mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga.

Norbert Nyuzahayo

2017-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Alibaba igiye guhugura ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda bafite imishinga itanga icyizere

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Ubwanditsi 09 May 2018
Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Huawei yashyize hanze telefone nshya za P40

Ubwanditsi 27 Mar 2020
Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Apple yashinje abashakashatsi ba Google kwinjira mu mabanga y’abakoresha iPhone

Ubwanditsi 11 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali
IKORANABUHANGA

U Rwanda rugiye gushora Miliyari 5 Frw mu kugura camera zicunga umutekano muri Kigali

Ubwanditsi 16 May 2018
Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi
ITOHOZA

Uko Museveni agerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda akoresheje abo yita impunzi

Ubwanditsi 05 Sep 2018
Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga
Mu Rwanda

Muhanga: Umuzamu yiciwe ku kabari yarindaga

Ubwanditsi 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru