• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Uko FPR-Inkotanyi  yafashije Abagore  kwiteza imbere babikesha ubuyobozi bwiza

Uko FPR-Inkotanyi  yafashije Abagore  kwiteza imbere babikesha ubuyobozi bwiza

Ubwanditsi 30 Nov 2017 POLITIKI

Abanyarwandakazi bafite ishimwe ryo kuba bari mu gihugu kiza, gifite Imiyoborere myiza yabasubije ijambo  kuva aho FPR –Inkotanyi,  ibohoreje igihugu, umugore wafatwaga ukundi yabonye ijambo,  aho  wasangaga yarasigaye inyuma cyane ndetse hari n’uburenganzira bumwe na bumwe yabaga adafite bitewe n’uko yabaga ari igitsina gore  nko kuzungura, kubona umunani mu muryango n’ibindi yari yaravukujwe.

Ubu siko bikimeze,  imiyoborere myiza  ya FPR-Inkotanyi irangajwe imbere na Chairman  Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasubije umugore agaciro none   arakataje mu kwiteza imbere.

Hafashwe ingamba zikakaye

Nyuma y’urugamba rukomeye rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  no kubohora igihugu,  Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda yafashe iya mbere mu gukangurira abagore kugira uruhare n’umusanzu batanga mu iterambere ry’Igihugu  cyari gitangiye kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

 Umugore, inkingi ikomeye mu iterambere  ry’Igihugu

Uko imyaka yagiye ishira abagore bahawe ijambo muri byose ndetse bagenda bagira ibikorwa by’iterambere bakora bitandukanye bibateza imbere kandi bizamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Ingabire Marie Immaculee umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rulindo bagaragaza ko bazi uburenganzira bwabo bwo kuba bwarapfukiranwaga atari uko ntacyo bari bashoboye ahubwo ko kwari ukubura gushyigikirwa.

Bamwe muri aba bagore, bavuga ko  FPR, yatumye bakura  amaboko mu mifuka bagakora bakiteza imbere ku buryo bufatika.

Banavuga ko bitewe n’uko bagiye bajijuka barwanije indwara y’imirire mibi yari yibasiye aka karere babinyujije mu guhinga uturima tw’igikoni, bakifashisha imigoroba y’ababyeyi ndetse no muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Aba bagore kandi bavuga ko baciye indwara ya bwaki mu duce batuyemo babikesha kureka imyumvire ikiri hasi bari bafite bagakora bateza imbere ingo zabo.

Mukamanzi Yvette ni umwe muri abo bagore ubwo twamusuraga yadutangarje ko ubundi muri uyu murenge bari barwaje bwaki, bakennye cyane ariko kubufatanye  n’umuryango wabo FPR-Inkotanyi,  umugore yigishijwe uko yaca indwara y’imirire mibi kandi bitamugoye.

Aba bagore kandi banavuga ko guhabwa inka muri gahunda ya Leata “Girinka munyarwanda” byatumye bwaki icika  cyane ko mbere  bumvaga ko amata anyobwa n’abifite gusa, ibi bikaba byaraterwaga n’imyumvire yo hasi ariyo yatumaga badindira ngo ariko uko iminsi igenda ishira umugore aratinyuka akamenya gahunda zimugenerwa.

Abagore bibumbiye muri Koperative “TUGANE HEZA” biteje imbere babikesha FPR yabigishije kuboha imitako n’uduseke

Abagore bibumbiye muri Koperative “Tugane heza” bo mu kagari ka Bugera,  mu Murenge wa Remera  ho mu Karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko bamaze kwiteza imbere babikesha  FPR n’umwuga bihangiye wo kuboha imitako n’uduseke.

Agaseke

Aba bagore bavuga ko nyuma yo kwibumbira hamwe muri koperative iboha imitako n’uduseke, babashije kubona isoko mu gihugu cya Leta z’Unze ubumwe z’Amerika  aho ubu babasha kubona amafaranga menshi kandi bakemeza ko bamaze kwiteza imbere.

Gatabazi Christine, umwe mu banyamuryango b’iyi koperative “Tugane heza”, avuga  ko nyuma yo gutinyuka bagashaka icyabateza imbere, ubu bageze kure batagisabiriza ibitenge n’umunyu ku bagabo babo kuko babyigurira.

Yagize ati “ FPR irakabya, ubu Konti yanjye kuri banki  irabogaboga, ubundi nta kintu cyabagaho ariko aho ntangiriye ubu bukorikori,  ubu konti irabyibushye, ntitugisabiriza kubagabo bacu ibitenge, twibohoye ubukene n’imyumvire.”

Mugenzi we babana muri Koperative “Tugane heza”, Mukarubuga Médiatrice, nawe avuga  ko aho amenyeye FPR- Inkotanyi, amaze gukuramo byinshi birimo n’imidari y’ishimwe.

Ikiyongeraho  yishimira  ngo ni uko uwo mwuga watumye abonana na Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaso ku maso.

Byongeye kandi ngo ububukorikori bwamugejeje ku nka y’inzungu y’ibihumbi bigera kuri 400, yaguze kubera agaseke aboha.

Yagize ati “ Nari umugore w’umupfakazi, ubabaye cyane, ariko nyuma yo gutinyuka, nkahaguruka,  ubu abana banjye bariga ntakibazo byose mbikesha ubu buboshyi bwa FPR.”

Uretse aba bagore bo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Ngoma bavuga ko bishyize hamwe bakabasha kwiteza imbere, hirya no hino mu gihugu uhasanga abagore biteje imbere bari mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi abandi bari mu makoperative.

Kwihangira imirimo bikomeje gutuma Uwamariya yegukana ibihembo byinshi aho atunze arenga miliyoni 35

Uwamariya Assoumpta ni umukobwa w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Rubavu aho kuri ubu atunganya imivinyo akoresheje beterave, yemeza ko kwihangira umurimo bikomeje kumufasha kwegukana amarushanwa atandukanye mu gihugu aho ahamya ko mu minsi iza kuza azubaka uruganda.

Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi

Amwe mu marushanwa amaze kwegukana abikesha gukora imivinyo harimo kuba yarabaye uwa mbere mu rubyiruko rw’u Rwanda rwihangiye imirimo mu mwaka wa 2016 (1st best innovator) mu guhanga udushya, aho yatsindiye amafaranga agera kuri miliyoni 5, yegukanye amarushanwa yateguwe n’ikigega cy’ingwate  BDF ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi.

Uko yahuye n’abamutoje  gukora divayi

Uwamariya avuga ko yatangiye  akorera abazungu  mu mujyi wa Musanze  ibinyobwa bidasembuye abikuye mu mbuto, bakishimira ibyo yabakoreye, kabiratira abandi ari nako bamubaza ibyo akunda niko kubabwira divayi. Ati “ Niko batangiye kunyigisha uko bayikora kuri Skype ndabimenya ntangira kubigerageza mbikunda kurushaho nkomeza mbikora.”

Avuga ko kuba mu karere ka Rubavu hera neza  ubu bwoko bw’imboga ku bwinshi ko yabonaga zipfa ubusa agahitamo kurenga urwego rwo kuzigurisha agatangira kuzikoramo umuvinyo yatekereje nyuma y’uko yazikoragamo umutobe. Ibibyose abikesha ubuyobozi bwiza.

Uyu munyamuryango wa FPR-Inkotanyi avuga ko ubu bucuruzi ngo bumaze kumufasha muri byinshi harimo no kuba yariguriye inzu y’agaciro ka miliyoni 18 mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo n’ikibanza yaguze mu murenge wa Nyundo aho ateganya kwagurira ibikorwa yubaka uruganda.

Uyu mukobwa avuga ko agurisha imivinyo muri Rubavu ndetse no mu gihugu cya Kongo gituranye n’aka karere ndetse n’abava mu bihugu bya kure baza gukorera ubukwe mu Rwanda nabo baramugurira kandi nyuma yo kwitabira amarushanwa menshi yahise abona abazungu bamufasha kumenyekanisha ibicuruzwa bye ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu avuga ko afite abakozi 80 b’abakobwa n’abagore, impamvu ngo abibandaho cyane  ngo  ni uko abana b’abakobwa usanga bahura n’ibibazo byinshi bitandukanye.

Mu mafaranga yatsindiye ubwo yahembwaga nka rwiyemezamirimo ukiri muto wa mbere mu gihugu mu guhanga udushya amafaranga agera kuri miliyoni 5 yemeza ko yaguzemo ikibanza azubakamo uruganda ndetse aguramo ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Akomeza avuga ko yanafashije na bamwe mu rubyiruko bakoraga umwuga w’uburaya ubu bakaba baratangiye kwishyira hamwe aho batunganya imisatsi.

Mu gihe kitageze ku mwaka amaze akora, ngo  amaze  kwigurira imodoka ya miliyoni 6. Uyu mukobwa avuga ko yumva afite indoto zo kugera ku rwego rw’Isi ku buryo iyi divayi akora imenyekana ndetse mu gihe kizaza ikajya ihatana ku isoko mpuzamahanga ikaba iya mbere.

Ikerekezo FPR  ifitiye umugore ni ntagereranywa

Nyirasafari Esperance, Minisitiri w’Umuryango

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Espérance avuga ko abagore bateganyirizwa byinshi muri gahunda zisanzwe za Leta hagamijwe ko badasigara inyuma. nkuko Chairman wa FPR -Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika ahora abibakangurira.

Asaba abagore   gukorana bya hafi n’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umudugudu, mu kagari ndetse no kwitabira inama zose ziba zihari  kugira ngo bahorane amakuru  mashya  y’amahirwe  ahari.

Ubwanditsi

 

 

2017-11-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Umufaransa Jean-Pierre Lacroix yiyemeje kubera uRwanda “ihwa mu kirenge”, ariko ararushywa n’ubusa

Ubwanditsi 17 Feb 2024
Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Trump yavuze ko Kim Jong Un ari mu bwiyahuzi, ati “nibiba ngombwa Koreya ya Ruguru tuzayisenya burundu”

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Abategetsi b’u Burundi banze gutatira igihango bafitanye n’abajenosideri

Ubwanditsi 08 Apr 2024
Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ishyaka PL ryemeje abakandida 80 bazarihagararira mu matora y’Abadepite bayobowe na Mukabalisa

Ubwanditsi 12 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu
Amakuru

Banyarwanda mwirinde abagome babasaba amafaranga yo gutegura filimi mbarabinyoma iharabika Igihugu cyanyu

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko  nibyo byaranze  RNC muri 2016
ITOHOZA

Amatiku, gutukana bya gishumba no gukorera mu dutsiko nibyo byaranze RNC muri 2016

Ubwanditsi 25 Dec 2016
“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron
INKURU NYAMUKURU

“Icy’ingenzi ntabwo ari ukwihutira gushyiraho ambasaderi, icyo dushaka ni ukugarura ubufatanye bwacu.” Emmanuel Macron

Ubwanditsi 24 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru