• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

RDC: Abakomeye mu ngabo za leta barashinjwa ubugambanyi mu kwinjiza mu gisirikare abahoze muri M23

Editorial 15 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, uheruka gushinja abayobozi bakuru mu nzego z’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kwinjizamo abagera kuri 200 bahoze mu nyeshyamba za M23, ngo bafashe mu guhangana n’imyigaragambyo y’abadashaka ko Perezida Joseph Kabila aguma ku butegetsi.

Iyo myigaragambyo yatangiye umwaka ushize ubwo manda ya Kabila yarangiraga, ariko amatora ntakorwe ku mpamvu zavuzwe ko hari byinshi bitarajya mu buryo. Ni ibintu byakuruye imyigaragambyo, abenshi basaba Kabila kuva ku butegetsi cyane ko manda ye yari irangiye kandi atemerewe kongera kwiyamamaza.

Kwinjiza abahoze muri M23 ni ibintu Minisitiri Ushinzwe Uburenganzira bwa muntu muri RDC, Mushobekwa Marie-Ange, yahakanye avuga ko bitumvikana uburyo leta yakenera abahoze muri M23 kandi ifite igipolisi n’igisirikare, bityo ngo ibivugwa ni ibihimbano.

Nk’uko Radio Okapi yabitangaje, Perezida w’Ihuriro Ritavuga rumwe n’Ubutegetsi riharanira Impinduka (MSC), Laurent Batumona, yamaganye kwinjiza abacanshuro mu guhangana n’abigaragambya mu mahoro, avuga ko ari ubugambanyi.

Yagize ati “Twe tubibona nk’ubugambanyi bukomeye ku mukuru wa guverinoma yacu. Ni gute mwasobanura kubona guverinoma iriho yica abaturage bayo? Ni ikintu kibabaje ku gihugu.”

HRW yo yavugaga ko ubutegetsi bwa Kabila bwinjije mu ngabo abagera kuri 200 bari abarwanyi, bari barahungiye mu Rwanda na Uganda nyuma yo gutsindwa intambara mu Burasirazuba bwa Congo, ahagana mu Ugushyingo 2013.

Abo bahoze ari abarwanyi bivugwa ko binjijwe mu ngabo za leta ngo bahangane n’imyigaragambyo yamaganaga ubutegetsi, yabaye hagati ya tariki 19 na 20 Ukuboza 2016, mu Murwa Mukuru Kinshasa. Imiryango itandukanye ivuga ko iyi myigaragambyo yahitanye abagera kuri 62.

Minisitiri Mushobekwa yakomeje agira ati “Natunguwe cyane n’ibirego bya HRW. Navuganye n’abayobozi bose bireba. Twe tuzi ko abahoze muri M23 bose bari mu nkambi z’impunzi kandi Monusco ishobora gukurikirana neza uko abo bantu bambuwe intwaro kandi ko guverinoma ya Congo itagikeneye kubakurikirana.”

Mu gihe uyu muyobozi avuga ko bambuwe intwaro, HRW yo ivuga ko bongeye bakazihabwa, ariko leta ya Congo ikabihakana. Inavuga ko amakuru yayo yayashingiye ku buhamya bw’abantu 120 barimo abagera kuri 13 barwanye muri M23 bahawe ako kazi n’abofisiye icyenda bo mu nzego z’umutekano za Congo.

Perezida w’Ihuriro Ritavuga rumwe n’Ubutegetsi riharanira Impinduka (MSC), Laurent Batumona, yamaganye kwinjiza abacanshuro mu guhangana n’abigaragambya mu mahoro

2017-12-15
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko icyo amateka azarwishyuza nirujenjeka

Editorial 05 Jul 2018
Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Kayumba Nyamwasa yirwaje Coronavirus ngo adakomeza kubazwa izimira rya Ben Rutabana

Editorial 03 Apr 2020
Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 09 Nov 2019
Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Amafaranga yakusanyijwe na Rusesabagina ashenye FLN aho kuyubaka

Editorial 26 Nov 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC
Amakuru

Byakomeye muri CNRD/FLN, Col Bazambanza yafashwe mpiri naho uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru Mukiza David yicwa n’umutima kubera igitutu cya FARDC

Editorial 28 Nov 2020
Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro
Mu Mahanga

Ikibazo cy’abana bo mu mihanda cyagarutsweho mu mwiherero i Gabiro

Editorial 15 Mar 2016
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo
Amakuru

Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida w’Afrika y’Epfo yahinduye imyumvire ku kibazo cya Kongo

Editorial 07 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru