• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Imikoranire iteye inkeke hagati y’ inzego z’ iperereza za Uganda na RNC

Ubwanditsi 25 Dec 2017 ITOHOZA

Nyuma y’ igihe kini gishize havugwa ibibazo by’ intambara y’ ubutita hagati y’ ibihugu by’ u Rwanda na Uganda, hari amakuru akomeza kuvugwa ko inzego z’ ipereza za Uganda zikorana n’ Umutwe wa RNC mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

N’ubwo Leta y’ u Rwanda itakunze kugira icyo itangaza kuri iki kibazo ishobora kuba ifitanye na Uganda, kugeza magingo aya hagiye havugwa byinshi, kuko Leta ya Uganda ibicishije mu nzego zayo z’ iperereza yigeze gushinja u Rwanda gukoresha abamaneko bayo mu gushimuta abantu yahigaga bari barahungiye muri icyo gihugu nacyo kibafata nk’ impunzi.

Uganda yashyize mu majwi Leta y’ u Rwanda  ivuga ko yashimuse Lt. Joel Mutabazi ikamuzana i Kigali, icyo gihe Leta y’ u Rwanda nayo yahise ivuga ko uyu musirikare yatanzwe na Uganda ngo ndetse mu buryo bwemewe n’ amategeko kuko ibihugu byombi byagiranye amasezereno yo guhererekanya imfungwa nk’ uko Inter-Pol ibigiramo uruhare.

Gusa uko kwitana ba mwana byatangiye gufata iyindi ntera kuko hari abaturage babirenganiramo bagafungwa ndetse bakanakorerwa iyicarubozo baryozwa kuba intasi z’ u Rwanda muri Uganda.

Ni muri urwo rwego umunyarwanda w’ umucuruzi Fidele Gatsinzi yafashwe n’ Urwego rw’ Iperereza rwa gisirikare cya Uganda(CMI)  ngo rufatanyije n’ abakozi b’ ihuriro RNC rirwanya Leta y’ u Rwanda.

Nyuma yo gukorerwa iyicarubozi rikomeye ryanatumye amugara amaguru aho ubu agendera mu igare ,aho arekuriwe Fidele Gatsinzi yatangarije itangazamakuru mu Rwanda ko yashinjwaga kuba intasi y’ u Rwanda.

Aha Gatsinzi yemeza ko Abanyarwanda  basanzwe bakorera RNC , Rugema Kayumba na mugenzi we Mukombozi bica bakanakiza mu iperereza rya gisirikare muri Uganda kuko ngo uwo batanze ntasubizwa inyuma.

Mu buhamya bwe , Fidele Gatsinze yavuze ko Rugema Kayumba na Mukombozi bamufashe i Kampala bamupakira mu modoka yabo ku ngufu bamujyana mu gace ka  Ntinda aho yarafungiye.

Ibi bikomeje gufata iyindi sura mu gihe umuyobozi mukuru w’ urwego rw’ iperereza mu gisrikare (CMI) Brig.Gen.Abel Kandiho na Minisitiri w’ Umutekano w’ igihugu, Lt. Gen Henry Tumukunde batungwa agatoki mu gukorana bya hafi na Gen. Kayumba Nyamwasa Faustin uyoboye RNC ndetse unavugwaho kugira intego ntakuka zo gutera u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bakaba bashyirwa mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo, Umunyarwanda René Rutagungira, ushinjwa kuba ari we washimuse Mutabazi.

2017-12-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera,  yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Uko Umunyamakuru Phocas Ndayizera, yavuganaga na Ntamuhanga Cassien ibyo kugaba ibitero mu Rwanda

Ubwanditsi 21 Dec 2018
Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Ubwanditsi 09 Aug 2017
Lt Gen Mushyo Kamanzi  niwe  Mugaba  mukuru  mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Lt Gen Mushyo Kamanzi niwe Mugaba mukuru mushya w’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 07 Apr 2017
Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Bujumbura: Abanyonzi batonze iperu basaba kwishyurwa amafaranga bemerewe ngo bitabire imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 26 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo
Amakuru

Amavubi yageze muri Senegal aho yitegura gukina umunsi wa kabiri wa AFCON2023, REG VC na APR WVC zegukanye GMT 2022 – Ibyaranze impera z’icyumweru muri Siporo

Ubwanditsi 06 Jun 2022
Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Ubwanditsi 04 Jul 2018
AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22
Amakuru

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Ubwanditsi 21 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru