• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Tanzania irashinja Amerika kuba yaratumye abasirikare bayo bicirwa Congo

Editorial 27 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Leta ya Tanzania irashinja Perezida Donald Trump wa leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry’abasirikare 15 ba Tanzania, baguye mu ntara ya Beni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Mu kiganiro yaraye agiranye na BBC mu rulimi rw’igiswahili Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Augustin Mahiga, yavuze yuko abo basirikare ba Tanzania bari mu mutwe w’ingabo za LONI zibungabunga amahoro muri DRC  (MONUSCO) batakaje ubuzima tariki 07/12/2017 ngo kubera yuko nta ntwaro zikomeye bari bafite ngo babe barashoboye guhashya umwanzi. Mahiga akavuga yuko ibyo bya MONUSCO  kubura intwaro zikomeye  byatewe na Perezida Trump wimye LONI amafaranga yo kuzigura kandi Amerika ariyo yagombaga kuyatanga !

Ayo magambo ya Mahiga aje nk’igisubizo ku cyifuzo cya Minisitiri w’intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa, yagejeje kuri LONI tariki 14 z’uku kwezi ubwo yari ayoboye imihango yo gushyingura abo basirikare mu murwa mukuru Dar Es Salaam.

Mu magambo akarishye kandi yuzuye akababaro Majaliwa yasabye LONI gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane impamvu nyazo zatumye abo basirikare ba Tanzania bicirwa muri ubwo butumwa bwa LONI. Mbere gato ariko akimara kumva iby’iryo yicwa ry’abo basirikare umunyamabanga mukuru wa LONI, Antonio Guterres, yasabye ubutegetsi bwa Kabila guhita bukora iperereza  ngo impamvu nyakuri zatumye abo basirikare bicwa zimenyekane. Ugendeye ku magambo ya Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania rero, impamvu zatumye abo basirikare ba Tanzania bicwa n’uko Perezida Trump yimanye amafaranga yo kubagurira intwaro zikomeye.

LONI itangaza yuko icyo gitero cyagabwe ku basirikare bayo hakagwamo 15 bakomoka muri Tanzania aricyo kibi kurusha ibindi, ukuyemo icyo muri Somalia mu 1993, aho abasirikare bayo 24 bakomokaga mu gihugu cya Pakistani bicwagwa !

Icyo gitero cyaguyemo abo batanzania 15 cyanahitanye n’abasirikare ba Congo batanu, hanakomerekeramo abandi 53. MONUSCO itangaza yuko icyo gitero cyagambwe n’abarwanyi bo mu mutwe wa Allied Democratic Forces (ADF). Uyu mutwe ukambitse ku butaka bwa Congo, urwanya ubutegetsi bwa Uganda. Guhera ejo igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangiye kugaba ibitero bikomeye kuri uyu mutwe uvuga yuko ufite amatwara ya kiislamu.

Uretse muri DRC, Tanzania inafite ingabo zibungabunga amahoro muri Lebanon no muri Darfur ho muri Sudan ya ruguru.

Casmiry Kayumba
2017-12-27
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Editorial 26 Dec 2024
CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

CNDD FDD yafashe icyemezo cyo gusenya urwibutso rushyinguyemo inzirakarengane 166 z’Abanyamulenge zishwe muri 2004 mu Gatumba

Editorial 23 Dec 2020
Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Umunyamakuru Mugabe Robert yasubijwe muri gereza

Editorial 22 Nov 2018
Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Nyuma yo kwegura ku mwanya w’ubuvugizi, Jean Paul Turayishimye yirukanywe ku bukomiseri ashinjwa kwigomeka, bakomeje kwitwaza Rushyashya

Editorial 03 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu Mahanga

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 15 Jul 2016
Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2
Amakuru

Rayon Sports WFC yegukanye igikombe kiruta ibindi cya Super Cup itsinze AS Kigali WFC 5-2

Editorial 26 Sep 2024
Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka
Mu Mahanga

Mvura nkuvure yarafashije cyane mu cyumweru cyo kwibuka

Editorial 15 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru