• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

LONI na Kiliziya birasaba Kabila ibyo atatanga

Editorial 08 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Joseph Kabila n’ubutegetsi bwe muri DRC ubu buragendera ku mibare y’umunsi, bukiruhutsa bubonye uciyeho, none LONI na Kiliziya gatulika birasaba uwo Kabila n’ubutegetsi bwe gutanga ibyo bitatanga n’iyo byagenda bite !

Tariki 31 z’ukwezi gushize muri Kinshasa n’ahandi mu duce dutandukanye twa DRC abadashyigikiye yuko Kabila aguma ku butegetsi bakoze imyigaragambyo isaba yuko Kabila agomba kurekura ubutegetsi umwaka utarashira, abashinzwe umutekano babereka yuko nta mikino bafitanye nabo nk’uko bari barabitangarijwe mbere.

Ubusanzwe imyigaragambyo yo gushaka yuko Kabila arekura ubutegetsi itegurwa n’amashyaka atavuga rumwe na leta ariko iyo mu mpera z’umwaka ushize yari yahawe umugisha na kiliziya Gatulika.

Perezida Kabila yari kurangiza manda ye ya kabiri ari nayo ya nyuma mu mpera z’umwaka ushize ariko amatora yo guhitamo uwamusimbura ntiyakorwa. Haza kubaho imishyikirano yayobowe na kiliziya Gatulika, Kabila n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bemeranya yuko yakomeza kuyobora kugeza muri Kamena umwaka ushize aho hari kubaho amatora ariko Kabila atemerewe kuzongera kwiyamamaza. 

Ayo matariki y’amatora yegereje leta iza gutangaza yuko bitashoboka ahubwo amatora azaba mu mpera za 2018, bitanavuzwe yuko Kabila azaba yemerewe kuzongera cyangwa kutazongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika.

Abo muri opozisiyo ibyo by’amatora kuzaba mu mpera z’uyu mwaka dutangiye ntabwo bigeze babyemera ahubwo bakomeza kuvuga yuko 2017 igomba kuzajyana na Kabila ! Uko niko Kiliziya Gatolika yari umuhuza mu biganiro byatumye mu mpera za 2016 hataduka imirwano muri DRC yabonye yuko Kabila akomeje gukinisha igihugu ahamagarira abayoboke bayo kuzakora imyigaragambyo mu ituze inahamagarira Kabila kuba yarekuye ubutegetsi mbere yuko umwaka wa 2017 urangira. Uko ni nako hakozwe imyigaragambyo tariki 31 z’ugushize aho bivugwa yuko leta yayakiranye ubugome bukomeye, cyane yuko yari yarihanangirije ko nta myigaragambyo nk’iyo yemewe !

LONI yamaganye ubutegetsi bwa Kabila kuba bwaraburijemo iyo myigaragambyo n’uburyo bwabikozemo. Umuvugizi w’ishami rya LONI rishinzwe uburenganzira bwa kiremwamuntu, Liz Throssell ejo yavugiye Geneva yuko ubutegetsi bwa Kabila bugomba kureka abantu bakikorera imyigaragambyo ngo kuko babifitiye uburenganzira. Madamu Liz akavuga yuko n’ubwo ubwo butegetsi bwa Kabila budafite uburenganzira bwo kubuza abantu kwigaragambya, ngo bwanakoresheje n’imbaraga za kinyamaswa mu kuyihagarika. Ngo bwakoresheje ibisasu by’imyotsi (tear gas), iby’imipira n’amasasu nya masasu yica. 

LONI ikavuga yuko muri uko kuburizamo iyo myigaragambyo muri Kinshasa honyine harashwe hanicwa abantu batanu, hakomeretswa 92 naho abagera ku 180 batabwa muri yombi. LONI igasaba ubutegetsi bwa Kabila yuko bwareka ubwo bukana abantu bakazajya bigaragambya ngo kuko ari uberenganzira bwabo !

Kiliziya gatulika muri DRC yo imibare y’abishwe, abakomerekejwe cyangwa abafashwe bagafungwa uwugira minini kurusha uwo utangwa na LONI, ikanababazwa n’uko ibyo byakozwe ingabo z’iyo LONI muri Congo (MUNUSCO) zirebera.

Umushumba mukuru wa Diyosezi ya Kinshasa, Musenyeri Jea Pierre Kwamba Masi, avuga yuko abashinzwe umutekano muri icyo gihugu barashe banica abantu benshi kurusha n’abo LONI ivuga. Ngo bibi kurushaho n’uko banarasirwagwa bakicirwa no mu biliziya nk’uko banahatererwaga ibyo bisasu by’imyotsi. Musenyeri Kwamba Masi nawe agasaba yuko leta ya Kabila yareka abantu bakigaragambya ngo kuko ari uburenganzira bahabwa n’amategeko.

Ibyo ariko ni ugusaba Kabila ibyo adashobora gutanga. Abigaragambya baba bamusaba yuko ava ku butegetsi kandi we adashaka kubuvaho. No kuvuga kandi ngo abamurwanya baba bigaragambya mu mutuzo ntabwo aribyo kuko imyigaragambyo yabo kenshi irangwa n’ubusahuzi harimo no guhohotera abatifuza kwifatanya nabo mu kwamagana Kabila !

Casmiry Kayumba 

2018-01-08
Editorial

IZINDI NKURU

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe  cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Imashini zikora itabi zo kwa Rwigara zatejwe cyamunara kuri miliyari 1.7 Frw

Editorial 18 Jun 2018
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Editorial 15 Dec 2021
Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Editorial 14 Nov 2018
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Editorial 09 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr Ronny Jackson yatangaje ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze.
POLITIKI

Dr Ronny Jackson yatangaje ko Peresida Trump afite ubuzima buzira umuze.

Editorial 17 Jan 2018
Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

Abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha bashyizeho ingamba zo kunoza imikoranire mu gukumira ibyaha

Editorial 21 Jun 2016
Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo
Mu Rwanda

Police FC ku mwanya wa 3 nyuma yo gutsindira Mukura VS iwayo

Editorial 13 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru