• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burera: Abaturage baragurisha amasambu kugira ngo babone amashilingi yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Burera: Abaturage baragurisha amasambu kugira ngo babone amashilingi yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Ubwanditsi 10 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Abaturage bo mu mirenge ya Cyanika na Kagogo ihana imbibi na Uganda, bavuga ko ubuyobozi bwo hakurya busigaye bufata abanyamahanga batagira ibyangombwa, ngo hakaba hari ababo bafatiweyo bagafungwa; ngo kugira ngo barekurwe bibasaba kugurisha umurima ngo babone amande ya miliyoni ebyiri z’Amashillingi ya Uganda (Frw 500 000).

Bamwe muri aba baturage bavuga ko hashize igihe aba baturage bafatwa dore ko bari basanzwe bafite ibikorwa binyuranye muri iki gihugu haba abajya gushakayo imirimo (gupakaza), ndetse n’abasanzwe bafiteyo imyaka bahinze bagenda bagiye gusarura bagahita bafatwa bagatabwa muri yombi bitwa intasi.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Muri uyu murenge hari abanyarwanda bajyaga gupakazayo (gushakayo akazi), bagera muri 48 bafunzwe, ni ibintu bihindutse vuba mu gihe kitarenze icyumweru. Bari bafite ibyangombwa bisanzwe barasinyishije ndetse n’ikimenyimenyi hari n’abajyayo bagiye kubasura nabo bagafatwa”

Undi yagize ati “Nkiziho kuko hariyo n’umwana wa muramukazi wanjye nawe wagiyeyo agiye gupakaza bahita bamufata baramufunga ubu hashize igihe kingana n’ukwezi afungiyeyo, ntituzi ngo azaza ari muzima ntituzi ngo amerewe ate”

Yakomeje agira ati “Ubwo tukagenda twumva n’amakuru ko bashobora kuzabajyana ahantu hitwa i Ruzira (muri Uganda), ngo ho haba hafite ubuzima bubi, umuntu wawe ugiyeyo kugirango uzamubone ni amahirwe Imana iba yamuteguriye”

Hari undi muturage wabwiye TV1 ko ari umwe mu bari bari muri Uganda ubwo aba baturage bafatwaga aho yavuze ko aba baturage bafatwa bagahabwa igihano cyo gufungwa amezi 18 ndetse bakanacibwa amashilingi miliyoni n’igice y’amafaranga akoreshwa muri Uganda.

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Madamu Uwambajemariya Florence yabwiye Ukwezi dukesha iyi nkuru  ko aka Karere kari ku mupaka kandi ibijyanye n’urujya n’uruza hanyuraho abaturage baba abambuka bajya muri Uganda ndetse n’abava muri Uganda baza mu Rwanda aho nk’ubuyobozi bagerageza gukora inama zihoraho ari nazo bifashisha gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda ibibazo nk’ibi

Yagize ati “Nk’uko akarere ka Burera kari ku mupaka, mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’abantu hanyura abo mu karere ka Burera no mu turere dutandukanye twebwe rero ku ruhande rwacu nk’akarere ka Burera, buri gihugu kigira uburyo gikora icyo dukora ni ubukangurambaga tukigisha abaturage bacu uburyo bashobora kwitwara ibyangombwa bagomba kwitwaza bakubahiriza ibisabwa ku buryo bwose bushoboka”

Yakomeje agira ati “Hari n’inama zambukiranya imipaka zijya ziba (Cross Boarder Meeting) tukagenda tugira kugirango turebere hamwe ibi bibazo byambukiranya imipaka bijya bigaragara ngira ngo ubwo buryo rero nibwo bujya budufasha kugerageza gukemura ibyo bibazo biba byagaragaye”

Meya Florence kandi yakomeje avuga ko hari amahirwe menshi mu gihugu cy’u Rwanda bityo abaturage bakangurirwa kuyabyaza umusaruro aho kugira ngo bajye kwiteza ibibazo mu bindi bihugu cyane mu bihe nk’ibi haba havugwa umwuka uteri mwiza hagati y’ibyo bihugu n’u Rwanda.

Umva hano Meya wa Burera asobanura icyo bari gukora kuri iki kibazo

Kuva muri Nzeri 2017, abanyarwanda bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigizwemo uruhare n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda, CMI, bagakorerwa iyicarubozo basabwa kwemera ku gahato ko ari intasi z’u Rwanda. Bivugwa ko abakorana na Kayumba Nyamwasa aribo batungira agatoki inzego za gisirikare muri Uganda uwo zigomba guta muri yombi.

Mu gihe uyu mwuka wo gushimuta ukomeje gufata indi ntera, ubwoba ni bwose ku banyarwanda bajya muri Uganda umunsi ku wundi. Benshi barashaka kumenyesha imiryango yabo, inshuti n’abayobozi igihe cyose baba bagiye kugenda, ko bagomba gusigara bari maso bakamenya icyababayeho mu gihe baburiwe irengero mu buryo nk’ubu budasobanutse.

Kuwa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018,nibwo intumwa ya Perezida Museveni ari nawe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Sam Kutesa yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame w’u Rwanda aho bivugwa ko ibi biganiro byari bigamije gushakira hamwe umuti w’ibi ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu byombi harimo iri tabwa muri yombi rya hato na hato ry’abanyarwanda

 

2018-01-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki?

Nirukiye ubutunzi nsiga urukundo nyakuri none mbuze byose, nkore iki?

Ubwanditsi 04 Mar 2017
Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali

Min. W’Intebe W’u Buhinde, Narendra Modi Yunamiye Inzirakarengane Zishyinguye Mu Rwibutso Rwa Kigali

Ubwanditsi 24 Jul 2018
RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

RDC: Abantu 20 bamaze kwicwa, ingo zisaga 10 ziratwikwa mu bitero bishya bya ADF

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize  Kagame.

Ni iki cyanditse mu ibaruwa Perezida Museveni yahaye Sam Kutesa ngo ashyikirize Kagame.

Ubwanditsi 08 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora
POLITIKI

RDC: Mende arashinja umukandida Fayulu gushaka kuzahungabanya amatora

Ubwanditsi 17 Dec 2018
Intambara ikomeye  hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera
ITOHOZA

Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 30 Jan 2017
Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO
Amakuru

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwanditsi 20 Sep 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru