• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Ubwanditsi 17 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi bangana na 250 barasaba ingurane z’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta mu gace ka Kamenge

Nyuma y’imyaka 17 mu cyaro cya Mirango ya mbere n’iya kabiri No muri Gituro  mu Kamenge haherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura amaso yaheze mu kirere bategereje ingurane nyuma yo kwakwa ubutaka bwabo mu mwaka 1999 .

Ernest Ntahobangejeje uhagarariye iyi miryango avuga ko bagaragaje ikibazo cyabo ariko ntibigire icyo bitanga kuko ari Leta yabatwariye ubutaka na bamwe mu bavuga rikijyana.

Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru IWACU Mu gitondo cyo Kuwa kabiri tariki ya 15 mutarama imiryango ingana 160 bari basezeranijwe ko bagomba guhabwa iyo ngurane y’ubutaka ku bikorwa by’ibyiterambere ry’umurwa mukuru  wa Bujumbura ,ku munsi wejo aribwo bongeye kujya kwibutsa ikibazo cyabo kuri minisiteri y’ibidukikije ,amazi ,n’imiturire.

Ntahobangejeje uhagarariye iyi miryango yagize ati “tumaze igihe kitari gito dusaba kurenganurwa muri comisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka n’indi mitungo twagiye no ku muvunyi mukuru  ariko ntacyo byatanze”.

Akomeza avuga ko iyi miryango yoherejwe muri minisiteri ishinzwe imiturire ku kibazo cy’ingurane yabo cyasaga n’icyaburijwemo ntigihabwe agaciro na minisiteri.

Bernadette Baratakanwa, umucecuru w’imyaka 80 y’amavuko avuga ko yahuye imbogamizi zikomotse ku kubura ubutaka bwe bikamutera ikibazo cy’ubukene ko kuva aho bamutwariye ubutaka  we na bagenzi be batagira aho bahengeka umusaya  ko barara mu mihanda .

Baratakanwa ati  “ cyeretse iyo hari abagiraneza nimwe na rimwe badufashije bakaduha ibyo kurya n’aho kuryama agasaba leta  ko bahabwa ingurane bakabasha kwikura mu bukene aho kwirirwa ku mihanda .

Niyonkuru Omer , umuyobozi ushinzwe gutegura no kurinda umutungo w’ubutaka akaba n’umuvugizi wa minisiteri y’ibidukikije n’amazi  yavuze ko ikibazo cyo mu Kamenge kizwi kandi ko bazabona igizubizo mu gihe kitarambiranye .

Akomeza avuga ko Ubutaka bw’aba baturage byafashwe ubwo hagurwaga ibikorwa by’iteranbere ry’umujyi no gutunganya imihanda yari ifunganye nyuma y’intambara yo mu mwaka 1999.

Niyonkuru ati “Nyuma y’inzandiko twagiye dushikiriza minisiteri y’ubutabera n’inzego za Leta abo baturage bahawe  ibibanza  i Maramvya muri komini  Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura”.

Nkuko Niyonkuru abivuga aba baturage bazahabwa ubutaka  mu gihe cya vuba nkuko minisiteri y’ibidukikije yabibasezeranije cyangwa bahabwe ingurane.

Nkundiye Eric Bertrand

 

2018-01-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Kirundo: Imbonerakure zikomeje guhabwa imbunda zo gukanga abatavuga rumwe na CNDD-FDD

Ubwanditsi 30 Sep 2019
Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Haba hakiri Abanyarwanda bagihohotererwa muri Gereza za CMI muri Uganda, Fred yaguye muri Gereza yayo

Ubwanditsi 22 Aug 2023
Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Abana bafite ubumuga bakwiye uburenganzira bwihariye bwo guhabwa Inkingo za COVID-19

Ubwanditsi 13 Jul 2021
Maj. Ntuyahaga  kuki avuga ko aje mu Rwanda ubuzima bwe bwajya mu kaga, abahari babaye iki ?

Maj. Ntuyahaga kuki avuga ko aje mu Rwanda ubuzima bwe bwajya mu kaga, abahari babaye iki ?

Ubwanditsi 05 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.
Amakuru

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Ubwanditsi 05 Aug 2020
Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo
Amakuru

Nyuma yo gutsinda Espoir FC,  na APR FC ikanganya na As Kigali, Kiyovu SC yasubiranye umwanya wa mbere w’agateganyo

Ubwanditsi 23 Jan 2022
Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe
Mu Rwanda

Uko ubutegetsi mu Burundi bwataye umutwe

Ubwanditsi 16 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru