• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Burundi: Abaturage 250 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta

Editorial 17 Jan 2018 HIRYA NO HINO

Abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi bangana na 250 barasaba ingurane z’ubutaka bwabo bwatwawe na Leta mu gace ka Kamenge

Nyuma y’imyaka 17 mu cyaro cya Mirango ya mbere n’iya kabiri No muri Gituro  mu Kamenge haherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Bujumbura amaso yaheze mu kirere bategereje ingurane nyuma yo kwakwa ubutaka bwabo mu mwaka 1999 .

Ernest Ntahobangejeje uhagarariye iyi miryango avuga ko bagaragaje ikibazo cyabo ariko ntibigire icyo bitanga kuko ari Leta yabatwariye ubutaka na bamwe mu bavuga rikijyana.

Nkuko tubitangarizwa n’ikinyamakuru IWACU Mu gitondo cyo Kuwa kabiri tariki ya 15 mutarama imiryango ingana 160 bari basezeranijwe ko bagomba guhabwa iyo ngurane y’ubutaka ku bikorwa by’ibyiterambere ry’umurwa mukuru  wa Bujumbura ,ku munsi wejo aribwo bongeye kujya kwibutsa ikibazo cyabo kuri minisiteri y’ibidukikije ,amazi ,n’imiturire.

Ntahobangejeje uhagarariye iyi miryango yagize ati “tumaze igihe kitari gito dusaba kurenganurwa muri comisiyo y’igihugu ishinzwe ubutaka n’indi mitungo twagiye no ku muvunyi mukuru  ariko ntacyo byatanze”.

Akomeza avuga ko iyi miryango yoherejwe muri minisiteri ishinzwe imiturire ku kibazo cy’ingurane yabo cyasaga n’icyaburijwemo ntigihabwe agaciro na minisiteri.

Bernadette Baratakanwa, umucecuru w’imyaka 80 y’amavuko avuga ko yahuye imbogamizi zikomotse ku kubura ubutaka bwe bikamutera ikibazo cy’ubukene ko kuva aho bamutwariye ubutaka  we na bagenzi be batagira aho bahengeka umusaya  ko barara mu mihanda .

Baratakanwa ati  “ cyeretse iyo hari abagiraneza nimwe na rimwe badufashije bakaduha ibyo kurya n’aho kuryama agasaba leta  ko bahabwa ingurane bakabasha kwikura mu bukene aho kwirirwa ku mihanda .

Niyonkuru Omer , umuyobozi ushinzwe gutegura no kurinda umutungo w’ubutaka akaba n’umuvugizi wa minisiteri y’ibidukikije n’amazi  yavuze ko ikibazo cyo mu Kamenge kizwi kandi ko bazabona igizubizo mu gihe kitarambiranye .

Akomeza avuga ko Ubutaka bw’aba baturage byafashwe ubwo hagurwaga ibikorwa by’iteranbere ry’umujyi no gutunganya imihanda yari ifunganye nyuma y’intambara yo mu mwaka 1999.

Niyonkuru ati “Nyuma y’inzandiko twagiye dushikiriza minisiteri y’ubutabera n’inzego za Leta abo baturage bahawe  ibibanza  i Maramvya muri komini  Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura”.

Nkuko Niyonkuru abivuga aba baturage bazahabwa ubutaka  mu gihe cya vuba nkuko minisiteri y’ibidukikije yabibasezeranije cyangwa bahabwe ingurane.

Nkundiye Eric Bertrand

2018-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Zari yakwepye umusore washakaga kumuha impano y’imodoka ihenze- AMAFOTO

Editorial 12 May 2018
Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Oprah Uwoya n’umusore bakundana bakajije umurego mu gutera kabariro bashakisha umwana

Editorial 07 May 2018
Uganda: Umunyarwandakazi yishwe n’abantu bataramenyekana

Uganda: Umunyarwandakazi yishwe n’abantu bataramenyekana

Editorial 05 Feb 2018
Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Urukiko rwa gisirikare rwa Uganda rwahagaritse ibirego ku banyarwanda babiri

Editorial 18 Feb 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
Amakuru

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Editorial 10 Dec 2020
Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko
Mu Mahanga

Abatuye muri Muhanga na Kamonyi basabwe kudacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

Editorial 30 Mar 2016
Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara
Amakuru

Umuhanzi Bonhomme ari mu gahinda ko kubura umubyeyi umubyara

Editorial 25 Jun 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru