• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Sudani y’Epfo: CP Munyambo yashimye imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bakorera Malakal

Ubwanditsi 19 Jan 2018 Mu Mahanga

Umuyobozi w’Abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Mission in South Sudan (UNMISS), Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo  yashimye  imikorere y’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu bakorera mu Ntara ya Malakal.

Yabashimye ubwo yabasuraga ku matariki ya 17 na 18 y’uku kwezi; ibi bikaba biri muri gahunda ye y’akazi yo kubera uko bakora akazi, imbogamizi bahura na zo no kurebera hamwe uko zakemuka.

Muri urwo ruzinduko rw’akazi CP Munyambo yari aherekejwe n’Abapolisi  bari muri ubu butumwa bw’amahoro bakorera ku cyicaro cya UNMISS kiri i Juba.

Mu ijambo rye CP Munyambo yashimye Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri ako gace (Malakal) ku mikorere myiza  ibaranga mu mirimo bashinzwe; abasaba gukomeza kurangwa n’Ubunyamwuga bubahiriza Amabwiriza ngengamikorere y’Umuryango w’Abibumbye  no gukorana neza n’abandi Bapolisi baturuka mu bindi bihugu ; kandi bakabana neza n’abahatuye bashinzwe kubungabungira umutekano.

Yababwiye ati,”Imikorere ya kinyamwuga ibahesha ishema ikanahesha ishema U Rwanda. Mukomeze kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa kuko ari byo bizatuma muba Intumwa nziza zituma Ibendera ry’u Rwanda rikomeze  kugaragara ku rwego Mpuzamahanga.”

CP Munyambo yashimye  Abapolisi b’u Rwanda boherejwe kurinda abatuye mu gace ka Melut ; ibi bikaba byarabaye kuva tariki 6 kugeza 24 Ugushyingo 2017.
Abapolisi 77 boherejwe muri icyo gikorwa cyo kurinda Abaturage bo muri ako gace yabahaye icyemezo cy’ishimwe cy’uko basohoje neza ishingano.

2018-01-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Nyabihu : Polisi y’u Rwanda yafatanye abagore babiri udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Ubwanditsi 09 Sep 2016
Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Gusesengura no guhanahana amakuru ku gihe ni ishingiro ryo gukumira ibyaha – CP Butera

Ubwanditsi 17 Feb 2017
Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Rwanda’s human rights record to be reviewed by UN Committee

Ubwanditsi 17 Mar 2016
Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni  78

Umukwabu wiswe Usalama III wafatiwemo ibiyobyabwenge bifite agaciro karengeje miliyoni 78

Ubwanditsi 08 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga  Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu
IMIKINO

Antoine Hey yatangaje 11 babanza mu kibuga Amavubi acakirana na Sudani kuri uyu wa gatandatu

Ubwanditsi 06 Jan 2018
Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye
Mu Mahanga

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Ubwanditsi 14 Jul 2016
Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero  [ AMAFOTO ]
Mu Mahanga

Abayobozi bakuru berekeje i Gabiro mu mwiherero [ AMAFOTO ]

Ubwanditsi 24 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru