• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»SHOWBIZ»Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Ubwanditsi 23 Jan 2018 SHOWBIZ

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mu gihugu cya Tanzania aherutse kuza mu Rwanda, aho yageze kuwa kane ushize, itariki 18 Mutarama, aje mu bikorwa bitandukanye birimo kumurika ubunyobwa asigaye akora, gusa harakekwa ko mu Rwanda yanakurikiwe n’umukobwa witwa Tunda wigeze kuvugwaho kuryamana nawe, hakibazwa niba bari bumvikanye guhurira I Kigali.

Hano mu Rwanda Diamond yamuritse ku mugaragaro ubunyobwa asigaye akora bita Diamond Karanga, ndetse asura isoko rikuru rya Nyarugenge asuhuza abakunzi be. Uru rugendo rukaba rwarakurikiye ibyo yari amaze iminsi atangaje avuga ko ashaka kugura inzu mu Rwanda.

Inkuru dukesha urubuga ghafla.com rwo muri Tanzania ivuga ko Diamond yaje mu Rwanda mu gihe ashinjwa guca inyuma umugore we akihererana n’umukobwa ukiri muto witwa Tunda ukunze kugaragara muri videos z’abahanzi batandukanye harimo na video y’indirimbo Just a Dance ya Yvan Buravan.

Bikaba bivugwa ko uyu mukobwa yatangaje ko ari mu Rwanda muri bumwe mu butumwa yanyujije kuri instagram ye nubwo bitasobanutse neza niba yari mu Rwanda mu gihe na Diamond yari ahari.

Ubwo butumwa bwe akaba yarabutanze afata ubutumwa bwa diamond bwavugaga ko ari kwerekeza mu Rwanda we avuga ko yahageze agira ati: “Rwanda! I’m here babes”

Abakurikiranira hafi ibi byamamare bakaba bakeka ko aba bombi bari basezeranye guhurira mu Rwanda Tunda akaba yarasaga nk’ubwira Diamond ko yahasesekaye.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya kikaba giherutse gusohora inkuru, aho uyu mukobwa Tunda Sebastian yahakanaga ko yaba atwite inda ya Diamond.

Mu Kiswahili kinshi Tunda akaba yaragize ati:

“Nimechoka mimi kuongelea hili suala, mimi na chibu hatuna uhusiano wowote wa kimapenzi nilishasema yaani hii ni mara ya nne nasema yani ni mtu ambaye namuheshimu halafu unajua mimi ni team WCB, nawapenda WCB wote ndio maana unaona nimekaa upande wa WCB kwahiyo hayo mambo ya mimi kutoka na Naseeb sio kweli Naseeb ni mtu tu ambaye namuheshimu na nampenda, Halafu sina kibendi (mimba), kila siku kibendi jamani eeh! Nimechoka sina mimba mimi.”

Mu Kinyarwanda ugenekereje akaba yaragiraga ati: “Ndambiwe kuvuga kuri iki kibazo, njyewe na Chibu nta mubano uwo ari wo wose dufitanye w’urukundo narabivuze iyi ubu ni inshuro ya kane navuga mbees ni umuntu nubaha, kandi urabizi njyewe ndi team WCB, ndabakunda WCB bose niyo mpamvu ubona ndi iruhande rwa WCB. Kubw’ibyo ibyo bintu byo gusohokana na Naseeb (Diamond) si ukuri Naseeb ni umuntu nubaha kandi nkunda, ariko nta nda mfite, buri munsi inda bagenzi eeh! Ndarambiwe nta nda mfite njyewe.”

2018-01-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Umuhanzi Bonhomme arimbanyije imyiteguro yo gutaramira abanyarwanda mu ijoro rishyira umunsi wo Kwibohora 26

Ubwanditsi 01 Jul 2020
LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

LUPITA Nyong’o Uzwi Cyane mu Mukina Filime Yatangaje Impamvu Yahisemo Gutega “Amasunzu”

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Miss Uwase Honorine ’IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ’Miss Earth 2017’

Miss Uwase Honorine ’IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ’Miss Earth 2017’

Ubwanditsi 15 Oct 2017
Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Mu magambo aryoheye amatwi, Safi Madiba yamaze amatsiko abirirwa bamushinja gushaka umugore bataberanye

Ubwanditsi 03 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe
Mu Rwanda

Burundi: Minisitiri w’Amazi n’ibidukikije yishwe arashwe

Ubwanditsi 02 Jan 2017
Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.
Amakuru

Clarisse Karasira yatanze ubutumwa bwo kudacika intege ndetse no guharanira imibereho myiza hagamijwe kwiteza imbere.

Ubwanditsi 27 Apr 2021
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rurangije Itorero Indangamirwa ko rukwiye kwiga Ikinyarwanda kandi rukagikoresha neza

Ubwanditsi 08 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru