• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Ubwanditsi 15 Feb 2018 IMIKINO

Mu mukino waguyemo imvura nyinshi, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kuri bibiri kuri Stade ya Kigali, ihita ica kuri APR FC ku rutonde rusange ifata umwanya wa kabiri.

Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize itsinzwe umukino umwe gusa, ntabwo yorohewe n’uyu mukino wari ikirarane cy’umunsi wa munani wa shampiyona kuko Musanze FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa gatanu gitsinzwe na Kamana Bokota Labama.

Umutoza Olivier Karekezi uri ku gitutu kubera umusaruro muke ari gutanga muri iyi minsi, yasabye abakinnyi be kongera imbaraga mu gusatira, birabahira nyuma y’iminota ine bahita bacyishyura binyuze kuri Manishimwe Djabel ku mupira wari uvuye kuri Ismaila Diarra.

Musanze FC na yo ntiyacitse intege yakomeje gukina neza by’umwihariko Peter Otema na Bokota bazonze ubwugarizi bwa Rayon Sports, ibona na coup franc ebyiri ntizagira icyo zibyara, ubundi buryo bumwe Rayon Sports yabonye ku munota wa 22 Kwizera Pierrot ahita abubyaza umusaruro atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1, mu cya kabiri Rayon Sports yakinaga umukino wa nyuma mbere yo kwerekeza i Burundi aho ifite akazi gakomeye ko gutsinda Lydia Ludic muri CAF Champions League.

Yagerageje uburyo butandukanye harimo n’ubwo Ismaila Diarra uri mu bihe bibi yasigaranye n’umunyezamu Mazimpaka André ananirwa gutsinda.

Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda gusa mu mikino umunani yari imaze gukina, yaje kubona igitego cyo kunganya ku munota wa 58 gitsinzwe na Barirengako Frank wari winjiye asimbuye Ramadhan.

Iki gitego cyakurikiwe n’imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, abafana bose bajya kugama ariko abakinnyi bo bakomeza guhangana buri kipe ishaka igitego cya gatatu ari na ko abatoza ku mpande zombi bakora impinduka zitandukanye.

Umusifuzi amaze kwerekana iminota ine y’inyongera, Rayon Sports yarushwaga bigaragara ndetse yanahushijwe igitego ku mupira Nyandwi Saddam yateye nabi usanga Barirengako Frank atera ishoti rya kure uragenda ukubita umutambiko ujya hanze.

Rutahizamu Diarra yahererekanyije umupira na Kwizera Pierrot wahise areba uko ba myugariro ba Musanze FC bahagaze awutera mu izamu Mazimpaka ntiyabasha kuwukurikira.

Umukino warangiye ari ibitego 3-2 ariko mu buryo bugoranye ndetse bamwe mu bakunzi ba rayon Sports bataha bivovota ko mu bigaragara ikipe yabo yasubiye inyuma cyane bagereranyije n’iyo bari bafite umwaka ushize nubwo bashoye akayabo bagura abakinnyi.

Iyi kipe yahise ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo iwukuyeho APR FC ikaba irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports iyoboye ikanganya na AS Kigali amanota 18 naho Musanze FC ikomeje kujya habi kuko ari iya 14 n’amanota 9 irusha rimwe gusa, Miroplast FC na Espoir FC ziri mu murongo utukura.

2018-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Ubwanditsi 13 Feb 2017
Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Tuyishime Placide uyobora ikipe ya Musanze FC yamaganywe n’urugaga rw’abatoza kubera kwirukana Seninga Innocent.

Ubwanditsi 26 May 2021
Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Ubwanditsi 23 Feb 2020
Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Byukusenge Patrick yigaruriye icyizere muri Tour du Cameroun azamuka imyanya itatu

Ubwanditsi 30 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Sobanukirwa no kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore nuko wabirwanya
HIRYA NO HINO

Sobanukirwa no kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore nuko wabirwanya

Ubwanditsi 23 May 2017
Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru
Mu Mahanga

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni
Mu Rwanda

Ingabo za Congo Kinshasa zimaze kwirukanwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru