• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Rayon Sports yigobotoye Musanze FC bigoranye ica kuri APR FC

Editorial 15 Feb 2018 IMIKINO

Mu mukino waguyemo imvura nyinshi, Rayon Sports yatsinze Musanze FC ibitego bitatu kuri bibiri kuri Stade ya Kigali, ihita ica kuri APR FC ku rutonde rusange ifata umwanya wa kabiri.

Iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona umwaka ushize itsinzwe umukino umwe gusa, ntabwo yorohewe n’uyu mukino wari ikirarane cy’umunsi wa munani wa shampiyona kuko Musanze FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa gatanu gitsinzwe na Kamana Bokota Labama.

Umutoza Olivier Karekezi uri ku gitutu kubera umusaruro muke ari gutanga muri iyi minsi, yasabye abakinnyi be kongera imbaraga mu gusatira, birabahira nyuma y’iminota ine bahita bacyishyura binyuze kuri Manishimwe Djabel ku mupira wari uvuye kuri Ismaila Diarra.

Musanze FC na yo ntiyacitse intege yakomeje gukina neza by’umwihariko Peter Otema na Bokota bazonze ubwugarizi bwa Rayon Sports, ibona na coup franc ebyiri ntizagira icyo zibyara, ubundi buryo bumwe Rayon Sports yabonye ku munota wa 22 Kwizera Pierrot ahita abubyaza umusaruro atsinda igitego cya kabiri.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1, mu cya kabiri Rayon Sports yakinaga umukino wa nyuma mbere yo kwerekeza i Burundi aho ifite akazi gakomeye ko gutsinda Lydia Ludic muri CAF Champions League.

Yagerageje uburyo butandukanye harimo n’ubwo Ismaila Diarra uri mu bihe bibi yasigaranye n’umunyezamu Mazimpaka André ananirwa gutsinda.

Musanze FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota icyenda gusa mu mikino umunani yari imaze gukina, yaje kubona igitego cyo kunganya ku munota wa 58 gitsinzwe na Barirengako Frank wari winjiye asimbuye Ramadhan.

Iki gitego cyakurikiwe n’imvura nyinshi yaguye kuri Stade ya Kigali, abafana bose bajya kugama ariko abakinnyi bo bakomeza guhangana buri kipe ishaka igitego cya gatatu ari na ko abatoza ku mpande zombi bakora impinduka zitandukanye.

Umusifuzi amaze kwerekana iminota ine y’inyongera, Rayon Sports yarushwaga bigaragara ndetse yanahushijwe igitego ku mupira Nyandwi Saddam yateye nabi usanga Barirengako Frank atera ishoti rya kure uragenda ukubita umutambiko ujya hanze.

Rutahizamu Diarra yahererekanyije umupira na Kwizera Pierrot wahise areba uko ba myugariro ba Musanze FC bahagaze awutera mu izamu Mazimpaka ntiyabasha kuwukurikira.

Umukino warangiye ari ibitego 3-2 ariko mu buryo bugoranye ndetse bamwe mu bakunzi ba rayon Sports bataha bivovota ko mu bigaragara ikipe yabo yasubiye inyuma cyane bagereranyije n’iyo bari bafite umwaka ushize nubwo bashoye akayabo bagura abakinnyi.

Iyi kipe yahise ifata umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo iwukuyeho APR FC ikaba irushwa amanota abiri na Kiyovu Sports iyoboye ikanganya na AS Kigali amanota 18 naho Musanze FC ikomeje kujya habi kuko ari iya 14 n’amanota 9 irusha rimwe gusa, Miroplast FC na Espoir FC ziri mu murongo utukura.

2018-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’intoki wa Basketball mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 iratangira kuri uyu wa gatanu.

Editorial 03 Jun 2021
Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond  adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Tanzania : Ni iki cyatumye Ise w’umuhanzi Diamond adatumurwa mu birori by’umwuzukuru we

Editorial 16 Feb 2016
Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo

Editorial 17 Dec 2024
Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Amagaju na Etoile de l’Est mu makipe yatangiye neza urugendo rwo gukina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 19 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa
Amakuru

Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa

Editorial 11 Jun 2025
Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!
Amakuru

Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Kongo, yemera ko intambara iyogoza igihugu cye ifite inkomoko ku kuba cyaracumbikiye abajenosideri imyaka 28 yose!

Editorial 31 May 2022
Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru  ryo mu Rwanda
Mu Rwanda

Ubushakashatsi bwagaragaje icyuho mu Itangazamakuru ryo mu Rwanda

Editorial 26 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru