• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Abarwanya Leta y’u Rwanda basize bakoze ibyaha mu Rwanda bateraniye mu bubiligi bishimira urupfu rwa Col. Karegeya.

Editorial 18 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 mu Bubiligi, hahuriye abiyita ko barwanya Leta y’u Rwanda bibumbiye mu mashyaka RNC ya Kayumba NYamwasa na FDU-Inkingi, aba ni bamwe mu basize bakoze ibyaha birimo na Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhango wasaga no kwishimira urupfu rwa Col. Patrick Karegeya washinze ishyaka rya RNC mu buhungiro muri Africa y’epfo wasanzwe yiciwe mu cyumba yari yakodesheje muri Michelangelo Towers Hotel i Johannesburg tariki ya mbere Mutarama 2014

Dore icyerekana ko ari ukwishimira urupfu rwe kuruta kumwibuka:

1) Umuhango waranzwe no gufata agahiye katari gake.

2) Nta gitangaza witegereje abayoboye uyu umuhango kuko ni abahizwe bunyempongo na Nyakwigendera ndetse agira uruhare mu guhunga kwabo.

Eustache Nkerinka: Yari Maneko ukorera inzego z’ubutasi za Habyarimana, uyu waje no kuba umudepite yahunze u Rwanda ahigwa ni uwo yibuka uyu munsi nta gitangaza kuba yaba amushinyagurira.

Jean Damascene Munyampeta wo muri PDP Imanzi usibye n’ibikorwa bibi asanzwe azwiho byo kurwanya igihugu afite n’amateka mabi yo kugira umubyeyi ufungiwe ibyaha bya Genocide. Uyu nawe ntakabuza uwatumye ahunga aramwishima hejuru yinywera izayose.

Hari kandi Rugema Kayumba wa RNC, usanzwe afite ubuhungiro muri Norvege, ariko muri iyi minsi akaba yari mubikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC muri Uganda.

Rugema aregwa gushimuta abanyarwanda no kubakorera iyica rubozo muri  Uganda afatanyije n’inzego z’ubutasi bwa gisilikare CMI. Rugema aregwa n’ababyeyi babanyarwanda baba munkambi za Nyakivale kubatwarira abana mu mitwe yiterabwoba ikorera muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo  abizeza kujya kubahesha akazi muri IRAK.

Ni nyuma yaho ku wa 11 Ukuboza 2017, Uganda na Tanzania, batangiriye ndetse bata muri yombi itsinda ry’ urubyiruko rw’ impunzi z’abanyarwanda rugera kuri 45   zari zerekeje mu myitozo y’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rugema yizezaga ababyeyi ko abana bagiye koherezwa muri Irak gutozwa kugirango boherezwa muri Irak mu mirimo y’ umutekano nk’ uko bisanzwe bifasha urubyiruko rwinshi rudafite akazi muri Uganda.

N’ ubwo Rugema Kayumba yizezaga ababyeyi ko abana babo bagiye kubona amahirwe yo kujya gukorera amafaranga menshi muri Irak si uko byagenze kuko benshi muri bo baje gutabwa muri yombi na polisi ya Uganda ku mupaka wa Uganda na Tanzania mu gace ka  Kikagati.

Kuba uyu Rugema Kayumba  ufitanye isano na Gen. Kayumba Nyamwasa  washinze RNC yaje gukorera muri Uganda aturutse muri Norvege igihugu cyamuhaye ubuhungiro nibyo bituma aba babyeyi basaba iki gihugu kugira uruhare mu kuvuganira abana babo kugirango barekurwe mu maguru mashya.

Muri uyu muhango Lea Karegeya n’umukobwa we Portia ntibahakandagije ikirenge ndetse n’itsinda rya Rudasingwa, Musonera na Ngarambe bibumbiye mukiswe ISHAKWE ntibahagaragaye.

 

 

2018-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Umudepite w’umufaransa yemeje ko Theoneste Nsengimana na bagenzi be bafashwe na RIB ari abakozi ba Ingabire Victoire aziko abatabariza

Editorial 14 Oct 2021
Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Ubufaransa bwanze ubusabe bw’umukobwa wa Felesiyani Kabuga busaba ubwenegihugu, n’interahamwe zabuhawe zigomba kubwamburwa zigashyikirizwa ubutabera

Editorial 22 Apr 2021
Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera;  Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Mozambique: Ubugizi bwa nabi ku banyarwanda bukomeje gufata indi ntera; Hitimana Vital yarasiwe mu modoka ye

Editorial 17 Mar 2018
Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Mu gihe Abanyarwanda bishimira ukwibohora kwabo, TWAGIRAMUNGU NA RUSESABAGINA bibereye muri politiki mburamajyo y’amabuguma abiri

Editorial 03 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.
Mu Rwanda

Kwitwara neza mu birebana n’umutekano mu by’indege za gisiviri byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo.

Editorial 23 May 2018
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye
ITOHOZA

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Editorial 28 Aug 2016
Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uganda : CMI yadukanye indi turufu yo guhimba ibinyoma bigamije guharabika no gusiga icyasha u Rwanda

Editorial 16 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru