• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje

RFI yokejwe igitutu kubera ifoto y’abasirikare b’u Rwanda yakoresheje

Editorial 27 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yokejwe igitutu n’abakoresha Twitter nyuma y’inkuru yatangaje igaragaza itsinda ry’abapolisi bo muri Ghana bahamagajwe kubera ibirego bakekwaho byo gusambanya impunzi, ariko igakoresha ifoto iriho abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

Ejo ku Cyumweru nibwo ubuyobozi bushinzwe ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bwategetse itsinda ry’abapolisi bo muri Ghana 46 bari muri ubwo butumwa gusubira mu murwa mukuru Juba, rivuye mu gace ka Wau gaherereye mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Juba.

Itangazo rya UNMISS, ryavugaga ko hari amakuru y’uko bamwe mu bagize itsinda ry’abapolisi bishoye mu busambanyi, ibi bikaba bihabanye n’amahame ya Loni na UNMISS abuza imibonano mpuzabitsina n’abantu b’inzirakarengane harimo n’abo ushinzwe kwitaho.

Kuri uyu wa Mbere ubwo ishami rya RFI muri Afurika ryandikaga iyi nkuru, ryakoresheje ifoto iriho abasirikare babiri ba RDF bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni. Abakoresha Twitter barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe, banenze ubunyamwuga bw’iki gitangazamakuru ndetse banerekana ko atari ubwa mbere amakosa nk’aya abaho.

Nduhungirehe abinyujije kuri Twitter yagize ati “Vuga @RFI, abirabura barasa bose, nibyo? Ibi ni nk’ubwa gatatu mukoresha amafoto y’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu bikorwa by’ubusambanyi byakozwe n’abandi basirikare.”

Uwitwa Jules Rutalihire yagize ati “Gukoresha abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu nkuru ishinja abanya-Ghana, iri tangazamakuru baryita ngo iki? Ni ukutagira amahame ngengamyitwarire…ni iki? Itangazamakuru ry’u Bufaransa mwateye imbere mukareka politiki, muritesha agaciro ubwanyu.”

Si ubwa mbere igitangazamakuru cyo mu Bufaransa cyokejwe igitutu kubera ibintu nk’ibi. Umwaka ushize France 24, yamaganiwe kure nyuma y’inkuru yatangaje igaragaza abasirikare b’Abafaransa bakurikiranywe n’ubutabera ku byaha byo gufata abana ku ngufu muri Centrafrique ubwo bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, ariko kigakoresha ifoto iriho umupolisi w’u Rwanda.

2018-02-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Editorial 31 Oct 2024
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Editorial 18 May 2019
Gen Kabarebe avuga ko Kayumba yananiranywe na RPF kuko yifuzaga gusahura no kwica

Gen Kabarebe avuga ko Kayumba yananiranywe na RPF kuko yifuzaga gusahura no kwica

Editorial 04 Apr 2019
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko amahirwe atajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange

Editorial 09 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda
Mu Rwanda

Zanzibar ntizakinishe gukorera Hamad nk’ibyo Besigye akorerwa muri Uganda

Editorial 01 Sep 2016
Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa
Amakuru

Mu mukino wa mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi, Mali yatsinze Amavubi y’uRwanda igitego kimwe ku busa

Editorial 02 Sep 2021
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari
Mu Rwanda

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa UNMISS zambitswe imidari

Editorial 16 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru