• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

  • Rwanda Premier League yasinyanye na Banki ya Kigali amasezerano yo kwitirirwa shampiyona y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 5 n’igice, afite agaciro k’arenga miliyari Eshatu z’amafaranga y’u Rwanda   |   24 Apr 2026

  • FERWAFA yafatiye ibihano abagaragayeho match-fixing’mu ikipe y’Amagaju FC n’uwa Gorilla wasutse ibitamenyekanye mu kibuga   |   24 Apr 2026

  • Perezida Paul Kagame yitabiriye itangizwa rya Shampiyona Nyafurika yʼAmakipe yʼAbagabo muri Volleyball, yatangiye APR VC yitwara neza   |   22 Apr 2026

  • APR VC irakina na Black Rhinos VC mu mukino wo gufungura ku mugaragaro Shampiyona Nyafurika, CAVB Men’s Club Championship 2026   |   22 Apr 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

‘Akabaye icwende muri Miss Rwanda ntikoga?’ Rutangarwamaboko

Ubwanditsi 27 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo amarushannwa yo gutora “Miss Rwanda”yashojwe habonetse umwe mu bari wahize abandi ugomba guhagarira u Rwanda nka Nyampinga.

Iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa nticyavuzweho rumwe mu buryo butandukanye kandi n’abantu batandukanye uko buri mwaka cyakorwaga.

Uyu mwaka naho niko byagenze kuko hari abanenze bimwe mu bikorwa byabaye kuva mu majnjora kugeza ku ndunduro yemwe havutse n’impaka zitandukanye mu bitangazamakuru ndetse no ku mbugankoranyambaga.

Umwe bahirimbanira gusigasira umuco nyarwanda muganga Rotangarwamaboko Modeste yanyujije igitekerezo kirebana n’irushannwa rya Miss Rwanda cye ku rukuta rwa Facebook ndetse anemerera umuryango kugigeza ku bakunzi b’uru rubuga.

Uku niko giteye:

UMURYANGO UTAZIMUYE URAZIMA!

Aya ni amwe mu mafoto yagaragaje uko igikorwa cyo gutora #MissRwanda2018 cyagenze.

Benimana haba icyo nibaza ubu koko aho U Rwanda rugeze ni aho kugaragaza ubwiza ariko wambaye ubusa….?

Ubundi se ni ryari ubusa bw’#Umunyarwandakazi bwigeze bushimirwa kwanikwa ku karubanda…?

Ubusanzwe #Nyampinga ni #Nyamwali, #Umukamisha wikinze inkanda kandi n’aho imyenda yaziye umukobwa ntiyashimiwe ikabutura kuko yamushyira kukarubanda kandi aberwa no kuba nk’Agaseke gapfundikiye kagatera amatsiko.

Aha niho #Abanyarwanda bishimiye kubona #Ikizibaho (kuzibaho/gukingaho: gukinga kubwambure bw’umukobwa kuko budakwiye na rimwe mu muco nyarwanda gushyirwa Ku karubanda kuko umunyu wabunze witwa ivu.)

Turashima cyane abateguye ubugeni bwatatswe ahabereye ibirori kuko byibura abantu batangiye guhonoka no kumvira #Umuhanano aho bitaye ku gutegura #Amabara Makuru y’ u Rwanda; umweru n’umukara nk’uko ubuzima buri, uko aya mabara twayabatangarije mu mwaka wa 2013.

Ariko kandi arimo gishegisha ntavura kandi izijya gupfa zihera mu ruhongore (#Uruhongore).

Ngaho Bigishwa b’#Ubuzima Bushingiye Ku Muco nimungereranyirize uwo mubyeyi ugaragara mu ishusho iri inyuma akikiye #Igisabo n’umukobwa umutwaje agaseke ahari amwigiraho uko bambaye #Inkanda n’#Inshabure maze ubagereranye n’utwo twana bambitse amakanzu maremare rwose yajyaga kuba meza iyo atabahambira kandi ntibanayasature kwenda gushyira ku karubanda ibyo bambariyeho!

Kandi muziko n’igihe cyo gukora amahano mu nka (#Inka) nabwo uretse uwakamiraga inka mu kitoze, undi nawe yari amuhagaze hejuru n’akenda kenda kumuca mu magara aho kumubumbamagara (#Akabumbamagara).

Nonese amaherezo kuri iki tuvuge ko akabaye icwende muri Miss Rwanda katoga….?

UWIBA AHETSE ABA YEREKA UWO MUMUGONGO!

Mbese niba uwitwa ko atorewe kuba ikitegererezo n’indorerwamo y’abitwa abakobwa b’i Rwanda yambaye kandi agatozwa kwambara nk’uko abo bari hejuru bambaye, wagirango abamushyigikira n’abamureberaho bazambara bate….?

Ese ubwo uru nirwo Rwanda mugiye kuratira abanyamahanga mu ngendo zanyu za ruburamunsi ariko tutaziye umusaruro kandi ko nduzi n’aho mwicaranye, ubwo muratanga suraki badi….?

Ifoto ya kabiri ntaho iguhishe ngaho nimuribagire! Sinajyaga kuba arijye uyishyira aha ku rubuga twigiraho Ubuzima Bushingiye Ku Muco ariko haba ubwo ukeneye guhana ikibi ukivuze mu izina ryacyo bikagirana ariko umubyeyi w’i Rwanda akemera akabikora ngo ejo n’uzanga umuhanano agapfa ahanutse abantu batazagaya umubyeyi ahubwo bamenye ko uwiyishe ataririrwa kandi ko uwanze kumvira se na nyina atanze kumvira ijeri.

Icyo nababwiye ubushize ndakigarukaho nimwemera mugahonoka mugakora ibyo i Rwanda, imana izo! Ariko nimukomeza mukarindagira, ngaho mumese kamwe mwikoreshereze Miss nabwo ariko muranduza u Rwanda rwacu kuko hongerwaho izina ry’Igihugu cyacu gusa ibiri amambo #Nyampinga mureke turamushakira ahandi kandi sinzatinda kuhababwira KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO!

Benimana nimuhonoke TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO!

Imana y’i Rwanda ihorana namwe!

Muganga Rutangarwamaboko

Umwigisha w’Ubuzima Bushingiye ku Muco

2018-02-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Uwari umuyobozi wa Radio Amazing Grace yahambirijwe nyuma yo gutabwa muri yombi

Ubwanditsi 08 Oct 2019
Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Urugendo rwa Louise Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF – AMAFOTO

Ubwanditsi 05 Oct 2018
Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Amagambo y’urukundo Perezida Zuma yandikiwe n’umugore we muto yibajijweho

Ubwanditsi 02 Mar 2017
Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Uganda: Umugabo yabeshye abo mu muryango we ko yashimuswe abasaba miliyoni 2Ush

Ubwanditsi 08 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa
Mu Mahanga

RDC: Umupadiri yishwe arashwe nyuma y’igitambo cya misa

Ubwanditsi 09 Apr 2018
CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda
Mu Rwanda

CNLG irashima u Budage bwohereje Twagiramungu mu Rwanda

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano
Mu Mahanga

Kamonyi: CPCs bakanguriwe gukomeza kwicungira umutekano

Ubwanditsi 14 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru