• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

#Umwiherero15: Amafoto y’umunsi wa gatatu w’abayobozi mu biganiro byibanze ku burezi n’ubuzima

Editorial 01 Mar 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku munsi wa gatatu w’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’Igihugu uri kuba ku nshuro ya 15 mu Kigo cya Gisirikare i Gabiro, bunguranye ibitekerezo kuri gahunda zitandukanye zirimo izigamije gutuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza ndetse n’izijyanye no kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ingingo yaganiriweho ku munsi wa gatatu mu kiganiro cya nyuma ya saa sita yari ukurebera hamwe uburyo bwo ‘kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima n’izo kwita ku mikurire y’ umwana ukiri muto’.

Ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba; Dr Anita Asiimwe uyobora gahunda yo kwita ku mikurire y’umwana ukiri muto na Dr. Dominique Savio Mugenzi wikorera mu rwego rw’ubuzima.

Mbere ya saa sita, abayobozi bari bunguranye ibitekerezo ku bijyanye no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi mu kiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa; Ukuriye ikoranabuhanga muri Rwanda Online, Faith Keza na Didier Nkurikiyimfura ukora mu Bunyamabanga bwa Smart Africa nk’ushinzwe ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ku munsi wa mbere w’uyu Mwiherero, Perezida Kagame yasabye abayobozi gukorana bashaka umuti w’ibibazo bihari kuko bigaragara ko bizwi ariko ntibikemurwe, ku buryo usanga bigarukwaho buri mwaka.

Ku munsi wa kabiri, baganiriye ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi nka kimwe mu bikorwa n’abanyarwanda benshi.

Muri uyu Mwiherero watangiye ku wa 26 Gashyantare, harareberwa hamwe aho igihugu kigeze mu kwesa imihigo y’iterambere rirambye cyiyemeje; inkingi z’ibanze zizubakirwaho iterambere ryihuse; uruhare rw’iterambere ry’inganda n’imijyi no kunoza ubukungu; uburezi nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku bumenyi; guteza imbere serivisi z’ubuzima no kureba u Rwanda muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga.

 

 

Abayobozi bakuru barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier (ibumoso) bazindukiye mu myitozo yo kwiruka

 

Abayobozi bakoze imyitozo itandukanye yo kubaka umubiri

 

Uhereye ibumoso: Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary; uwa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka mu bakoze imyitozo ya mu gitondo

 

Nyuma yo kwiruka, bamwe bakora n’imyitozo yo kugorora ingingo

 

Abayobozi baba bafite umutoza ubafasha gukora siporo bitewe n’iyo buri wese ashaka

 

 

 

 

Faith Keza ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda Online

 

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, ni umwe mu bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

 

Umuyobozi Mukuru wungirije wa WASAC, Gisele Umuhumuza, mu kiganiro hamwe na Didier Nkurikiyimfura ukuriye ikoranabuhanga no guhanga udushya mu bunyamabanga bwa Smart Africa

 

 

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa, atanga ibitekerezo bye muri uyu mwiherero

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Dr Habyalimana Jean Baptiste atanga igitekerezo; ari kumwe na Mukantabana Mathilde uhagarariye igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ambasaderi Stanislas Kamanzi uhagarariye u Rwanda muri Nigeria

 

Perezida w’Urukiko Rukuru, Kaliwabo Charles na Visi Perezida wa Kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Eugenie Mushimiyimana bitabiriye Umwiherero ku nshuro ya 15

 

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

 

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije, REMA, Eng. Colletta Ruhamya, atanga ibitekerezo

 

Dr Dominique Savio Mugenzi, ubarizwa mu rwego rw’ubuzima atanga ibitekerezo muri uyu mwiherero

 

Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe Abavuye ku Rugerero, Seraphine Mukantabana (iburyo) aganira na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose

 

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène bari bahuje urugwiro n’abandi bayobozi bitabiriye Umwiherero

 

 

Uhereye ibumoso: Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Uwacu Julienne; uw’Ubutaka n’Amashyamba, Tumushime Francine n’uw’Imari n’Igenamigambi, Amb Gatete Claver mu Mwiherero

 

 

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Dr. Mukabaramba Alivera, aganira na mugenzi we mbere y’ibiganiro

 

 

 

 

Minisitiri ushinzwe Impunzi n’Imicungire y‘Ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Kaboneka Francis

 

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Intebe mu kiruhuko cya saa sita

 

Perezida Kagame aganira na Dr. Ngirente Edouard witabiriye umwiherero we wa mbere nka Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda

 

Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, baganira na Faith Keza ushinzwe ikoranabuhanga muri Rwanda Online

 

Perezida Kagame na Madamu baganira n’abadipolomate b’u Rwanda barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale

 

Umukuru w’Igihugu niwe uyobora Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu uba buri mwaka

 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze n’ubuzima rusange, Dr Ndimubanzi Patrick; Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Geraldine Mukeshimana; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; mbere yo gutangira ibiganiro bya nyuma ya saa sita ku munsi wa gatatu w’umwiherero

 

Perezida Kagame ubwo yasubiraga mu biganiro bya nyuma ya saa sita ku munsi wa gatatu w’Umwiherero wa 15 w’abayobozi

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre na bagenzi be barimo Ambasaderi Mukantabana Mathilde uhagarariye igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ibumoso); Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi, Kamayirese Germaine na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose (iburyo) bamuteze amatwi

 

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, ateze amatwi ibitekerezo bya bagenzi be

 

 

 

Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Gasana Emmanuel, mu itsinda n’abandi bayobozi bungurana ibitekerezo

 

 

Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS), Gen Maj. Joseph Nzabamwita, yungurana ibitekerezo n’abandi bayobozi bitabiriye umwiherero

 

Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Emmanuel Muvunyi, atanga igitekerezo; ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, James Kimonyo

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde, atanga ibitekerezo

 

Umwiherero aba ari umwanya mwiza wo kwisuzuma ku ruhande rw’abayobozi, bakareba uburyo ingamba ziteza imbere igihugu n’abagituye zashyirwa mu bikorwa

 

Ibikerezo bihurizwa hamwe n’umwanditsi wa buri tsinda

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yungurana ibitekerezo na bagenzi be bitabiriye uyu mwiherero

 

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, mu itsinda yungurana ibitekerezo na bagenzi be

 

 

Madamu Jeannette Kagame atanga ibitekerezo mu itsinda ryari ririmo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo

Amafoto: Village Urugwiro

2018-03-01
Editorial

IZINDI NKURU

Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Umunyarwanda arashinja Umubiligi kumukorera irondaruhu

Editorial 06 Jun 2018
Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Ubwoba bw’ibihano kuri Kayumba na RNC nyuma ya raporo y’impuguke za Loni

Editorial 06 Jan 2019
DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

DRC: Jenerali Afurika Jean Michel wa RUDI -URUNANA na P5., yakomerekejwe bikabije n’ingabo za FARDC abari bamurinze 14 bahasiga ubuzima.

Editorial 15 Oct 2019
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa Gatanu tariki ya 1 Kamena 2018

Editorial 02 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi
Mu Mahanga

Abarwanyi ba M23 baherutse guhungira mu Rwanda bimuriwe i Karongi

Editorial 02 Feb 2017
Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi
Amakuru

Mu gihe habura iminsi 7 ngo irushanwa rya CECAFA U23 ribe, umwiherero w’Ikipe y’Igihugu wasojwe kubera ubwiyongere bwa koronavirusi

Editorial 10 Jul 2021
i Gako : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro  na ba Ofisiye barenga 1000 [ Andi mafoto ]
INKURU NYAMUKURU

i Gako : Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na ba Ofisiye barenga 1000 [ Andi mafoto ]

Editorial 06 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru