Sergent Major Malanga Bombole umusirikare wa Congo wari umaze iminsi itatu afatiwe mu Rwanda, nyuma yo gutorongera akabura inzira akisanga ku butaka bw’u Rwanda.
Sergent Maj Malanga yafatiwe mu mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura mu Murenge Busasamana ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 28 Gahyantare 2018.
Ingabo z’u Rwanda zamushyikirije itsinda rishinzwe kugenzura amakimbirane ku mipaka ihuza Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi bihugu (EJMV).
Sergent Major Malanga Bombole yavuze ko afatwa atari yamenye ko yinjiye mu butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Navuye ahitwa Kabagana, mbwiwe ko hari umusirikare urwaye. Nakoze urugendo runini kugira ngo mugereho hafi ya Gitotoma.
“Nari mfite imbunda n’icyombo nisanga nageze mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda. Zansabye gusubira inyuma, nakomeje gushaka inzira nabwo nibona ndi mu basirikare b’u Rwanda.”
Ku buzima yari abayeho mu Rwanda mu minsi yari ahamaze, Sergent Maj. Malanga yemeza ko yari afashwe neza nta kibazo yigeze agira.
Ati “Bakimfata nagize ubwoba ariko bangejeje ku muyobozi bamfashe neza, barangaburira ndetse nshobora no gukaraba.”
Uyoboye itsinda rya EJVM, Col Mateus Antonio Valodia, yashimiye ingabo z’u Rwanda uburyo zitwara mu kibazo cy’ingabo za Congo zivogera umupaka w’u Rwanda.
Ati “U Rwanda na Congo ni ibuhugu by’ibituranyi, kandi dushimira u Rwanda uburyo rukemura ibibazo biciye mu biganiro, kandi turizera ko tuzakomeza gukorana.”
Sgt Maj Malanga ni umusirikare wa FARDC wa 35 ufatiwe ku butaka bw’u Rwanda agasubizwa mu gihugu cye.
Yinjiye mu Rwanda nyuma y’uko abasirikare ba Congo binjiye mu Rwanda bakarasana n’ingabo z’u Rwanda kuwa 13 Gashyantare, batatu bakahasiga ubuzima.
Ingabo z’u Rwanda zishyikiriza ingabo za Congo abasirikare baguye mu Rwanda, zari zasabye ko zajya zihura n’ubuyobozi bw’ingabo za Congo mu gukemeura ibibazo hatabayeho ibibazo byo kurasana.