• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Nairobi : Kenyatta na Odinga bahuye bumvikana ko bagiye kurangiza ibitanya Abanyakenya

Ubwanditsi 09 Mar 2018 POLITIKI

Uhuru Kenyatta, Perezida wa Kenya kuri uyu wa gatanu mu biro bye Harambe House yahuye na mukeba we Raila Odinga na we warahiye nka Perezida uhagarariye abatavugarumwe n’ubutegetsi.

Aba bagabo batangaje ko baganiriye ku kubaka ubumwe bw’Abanyakenya, bakubaka igihugu kimwe bakarangiza ibibatanya.

Bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo ariko nyuma yo kuganira babwiye abanyamakuru ibyo baganiriye birimo gushyira ku ruhande ibibatandukanya bishingiye kuri politike.

Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko Raila Odinga ari umuvandimwe we, ko batangiye urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyakenya.

Ngo mu biganiro babashije kumva kimwe ko igihugu cyabo cya Kenya ari cyo gifite agaciro kurenza buri umwe muri bo.

Yavuze ko bazafasha buri Munyakenya ku buryo bazubaka igihugu kimwe gihamye ngo nta munyakenya n’umwe uzaba atakisangamo.

Raila Odinga na we mu magambo yagejeje ku banyamakuru yavuze ko ari igihe cyo kwirengagiza no gusiga inyuma ikibatandukanya

Ati : “Igihe cyo kurangiza ibidutandukanije kirageze. Turashaka guhuza Kenya ibe igihugu kimwe.”

Ni ku nshuro ya mbere aba bagabo bamaze igihe kirekire mu ihangana bahuye kuva amatora ya kabiri yabo abaye Odinga yari yakuyemo kandidature.

Aya matora yabaye mu kwezi kwa cumi umwaka ushize akurikiye ayari yabaye mu kwezi kwa munini, ariko aza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

Uhuru Kenyatta yatsinze ikiciro cya kabiri n’amajwi 98%, kuko Odinga bari guhangana yari yarakuyemo kandidature ye.

Bahuye mu masaha make mbere y’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’amahanga wa Amerika Rex Tillerson agera muri iki gihugu mu ruzinduko arimo mu bihugu bitanu bya Africa.

Kenyatta yavuze ko Odinga ari umuvandimwe kandi ko Kenya isumba inyungu zabo bombi

Perezida wa Tanzania Joseph Pombe Magufuli yagerageje kunga aba bavandimwe

2018-03-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Perezida Kagame yasabye abayobozi kurushaho kwegera abaturage muri iki gihe cy’amatora

Ubwanditsi 07 Jul 2017
Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

Ingamba z’Ubwirinzi z’u Rwanda ni Ntayegayezwa Interahamwe n’Abambari bazo Bishengura Bazimanike

RUSHYASHYA 18 Feb 2026
Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Perezida Kagame yasabye ko ibyaha byo guhohotera abana bizamurirwa ibihano

Ubwanditsi 05 Nov 2019
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Ubwanditsi 20 Mar 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura
ITOHOZA

Perezida Museveni yirukanye Minisitiri Gen.Tumukunde na  IGP Kale Kayihura

Ubwanditsi 04 Mar 2018
U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie
Amakuru

U Rwanda rwatsinze Tanzanie mu gikombe cya Afurika cya Volleyball rugera muri 1/4 aho bzahura na Algerie

Ubwanditsi 08 Sep 2023
Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi
HIRYA NO HINO

Diamond yatawe muri yombi aryozwa amashusho yasakaje asomana n’inkumi

Ubwanditsi 17 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru