• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Radio France Inter irasaba imbabazi nyuma y’amagambo yatambukije yita Abatutsi bazize Jenoside ibigoryi

Editorial 24 Mar 2018 POLITIKI

Umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa ,Radio France Inter, Laurence BLOCH yavuze ko nawe ubwe yahangayikishijwe cyane n’amagambo yatambutse kuri Radio akuriye, mu kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Ali Baddou.

Ni mu rwandiko yasubije ibaruwa aherutse kwandikirwa n’umujyanama w’umuryango w’Abanyarwanda baba mu Bufaransa, Maitre Richard Gisagara, nyuma y’amagambo yuzuye ubwirasi yavuzwe n’umunyamakuru Natacha Polony mu kiganiro cyari kiyobowe na Ali Baddou.

Umuyobozi w’iyi Radio yanditse avuga ko yababajwe cyane n’amagambo ya Natacha Polony yarasanzwe azi nk’umunyamakuru w’inyangamugayo.

Muri icyo kiganiro cyatambutse kuwa 18 Werurwe, Natacha Polony yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ubushyamirane bwabaye hagati y’abantu b’ibigoryi bari basubiranyemo.

Laurence BLOCH, umuyobozi wa Radio France Inter mu rwandiko rwe, akomeza avuga ko yumva neza impamvu ayo magambo yababaje Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’imiryango y’abishwe muri jenoside, kuko ari amagambo yuzuye ipfobya, ndetse ko bitumvikana ukuntu ayo magambo ashobora gutambuka kuri antene ya Radio Abereye umuyobozi bikemerwa.

Mu rwandiko rwa BOLOCH akomeza agira ati : « Ngira ngo kandi mwanumvise ko Natacha Polony yavuze inshuro ebyiri ko atagamije guhakana jenoside yakorewe Abatutsi. Ku bwanjye rero, nkurikije ibyo mwanditse mu ibaruwa yanyu, nsanga bidasemura neza icyo yashakaga kuvuga.

Ni yo mpamvu nemeranya na Natacha Polony na Ali Baddou, ko mu kiganiro cyo ku cyumweru bazagaruka ku kaga kagwiriye u Rwanda kandi ndizera ko ari umwanya wo gukuraho urwikekwe kuri Radio France Inter no kuri umwe mu banyamakuru bayo rwo guhakana jenoside.

Nkaba nifuzaga kubasaba ko mwangereza ubutumwa ku banyarwanda baba mu Bufaransa ukababwira ko nababajwe n’ibyabaye mbikuye ku mutima.”

2018-03-24
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida wa Malawi yemeye ko umushahara we ukatwaho 10 % kubera coronavirus

Perezida wa Malawi yemeye ko umushahara we ukatwaho 10 % kubera coronavirus

Editorial 06 Apr 2020
Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Minova yafashwe, ab’i Goma nabo basaba M23 kubanguka ikabavana mu mikaka y’abagome

Editorial 21 Jan 2025
Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Nta cyahindutse ku muburo wahawe Abanyarwanda ku kujya muri Uganda – Min. Nduhungirehe

Editorial 05 Jan 2020
Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Opening Remarks by President Kagame at the Broadband Commission Meeting New York

Editorial 19 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro
Mu Mahanga

Umuryango w’Abibumbye wasuzumye imyiteguro y’abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Editorial 20 Sep 2016
Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora
POLITIKI

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Editorial 12 Jun 2017
Barindwi  mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi  bakekwaho kurema umutwe  wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa
Mu Rwanda

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Editorial 25 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru