• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Umunyarwanda yakoze ikoranabuhanga rifasha abanduye SIDA gukurikiranwa n’abaganga

Ubwanditsi 04 Apr 2018 IKORANABUHANGA

Gasana Joel yakoze porogaramu yitwa CompanionApp, ifasha abaganga gukurikirana umunsi ku munsi ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, ndetse no kumenya niba bafata imiti igabanya ubukana uko bikwiye.

Gasana Joel yiga mu mwaka wa gatandatu ari na wo wa nyuma w’ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda. Afite imyaka 25 y’amavuko akaba umwe mu banyafurika bakiri bato batanga icyizere ko bagira uruhare mu guteza imbere ubumenyi kuri uyu mugabane.

Icyizere atanga gishingiye ku gashya yahanze agamije guhuza abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA n’abaganga kugira ngo abaganga babashe gukurikirana abafata iyo miti no kumenya niba bayifata neza kandi ku gihe.

Avuga ko impamvu yabimuteye ari ukwiyemeza kugabanya umubare w’abapfa bazize SIDA nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA ibigaragaza.

Iyo mibare igaragaraza ko 80% by’abarwayi ba SIDA mu Rwanda bafata imiti, ariko 27% byabo ntibayifata neza. Byatumye mu mwaka wa 2016 mu Rwanda hari abantu 3,300 bapfuye kubera kudafata imiti neza hakaba n’abana bangana na 6,7% bavukana uburwayi bwa SIDA, kandi nyamara ngo bidakwiye.

Iyo porogaramu ijya muri telefoni y’umurwayi cyangwa se agakoresha uburyo bwo kohereza ubutumwa bugufi (SMS) bwibutsa umurwayi gufata umuti noneho akanemeza muri telefoni ko yawufashe kugira ngo muganga aho ari abibone.

Gasana ati “Mu gihe muganga atabibonye ahamagara umurwayi akaba yanamukurikirana, kandi iyo porogaramu ituma n’umuntu waba ufite isoni zo kuba yajya gufata imiti ku mugaragaro, twebwe turamworohereza tukayimuzanira ahantu atuye. Kandi umurwayi ashobora no kuvugisha muganga mu buryo bwihuse akoresheje iyo application.”

Uyu munyeshuri wiga ubuganga muri Kaminuza y’u Rwanda afite abandi batanu barimo bagenzi be biga ubuganga n’abize ibindi nk’ikoranabuhanga bazi gukora iby’amaporogaramu cyangwa se application bafatanya bakaba bamaze imyaka ibiri batangiye gukora iyo porogaramu.

Nubwo bakiri abanyeshuri ariko bagize amahirwe yo kubona inkunga mu bigo bitandukanye ibafasha guteza imbere ubushakashatsi bwabo no kunoza iyo porogaramu. Gusa aho bifuza ngo ntabwo barahagera ari na yo mpamvu bacyeneye ubufasha

Ati “Turacyakeneye kwagura kandi dukeneye no gukorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa bose kugira ngo tugeze serivisi ku barwayi. Ni byo twifuza ubungubu mu bafatanyabikorwa.”

Gasana Joel avuga ko ubu buryo bwa CompanionApp bwo guhana amakuru hagati y’ufite ubwandu bwa SIDA na muganga bukirimo kugeragezwa hanyuma bukazahita buboneka kwa muganga bukazagera no ku wundi muntu wese ubukeneye hagati muri uyu mwaka wa 2018, ni ukuvuga mu mezi abiri cyangwa atatu nyuma y’uko bumaze kugeragezwa.

JPEG - 100.9 kb
Gasana Joel ni umwe mu rubyiruko rutanga icyizere cy’ahazaza ha Afurika mu iterambere rya Siyansi

Ku ikubitiro barateganya kuzabukoresha mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) byakira abababarirwa mu 1000 ku mwaka bafite ubwandu bwa SIDA n’iby’i Kigali (CHUK) byakira ababarirwa ku bihumbi bibiri.

Ati “turasaba n’ibindi bitaro cyangwa n’ahandi hantu bifuza kuba babugerageza hakiri kare ko baza bakatureba tukaba twakorana na bo kuko byafasha n’abarwayi babo. Kandi turimo no gushaka kubwagura ntidukurikirane abarwayi ba SIDA gusa tukaba twakurikirana n’abandi barwayi bakoresha imiti mu gihe kirekire.”

Joel Gasana washinze akaba ari na we uyobora ikigo Companion ari na cyo gikora porogaramu ya CompanionApp ni umwe mu bakiri bato b’abahanga bamuritse ibyo bagezeho mu guteza imbere imibare, siyansi n’ikoranabuhanga muri Afurika mu nama ya Next Einstein Forum yabereye mu Rwanda ku matariki ya 26 – 28 Werurwe 2018 kugira ngo bibe byagirira akamaro Afurika n’isi muri rusange.

Ni uburyo ba nyirabwo bavuga ko bwagira akamaro by’umwihariko mu Rwanda kuko bwakorohereza abarwayi bahuriraga kwa muganga ari benshi bitewe n’uko Leta yashyizeho gahunda yo kuvura abafite ubwandu bwa SIDA bose kandi ikabavurira ubuntu.

Ubwinshi bwabo ngo hari igihe butuma badahabwa serivisi nziza cyangwa bamwe kuhagera bikabagora kuko baturuka kure cyangwa se bakaba batinya abababona bajya gufata imiti.

Aba bose ngo bwabagirira akamaro kuko hari uburyo bworoshye butekerezwa bwo kubagezaho imiti kandi n’ubavura akabakurikiranira iwabo hifashishijwe telefoni bitabaye ngombwa ko bahora bajya kwa muganga.

Ni uburyo bukiri mu igeragezwa, bakaba basaba Leta n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kubashyigikira no kuborohereza kugeza porogaramu yabo ku barwayi bayikeneye.

Kanda aha urebe uko iri koranabuhanga rikora

2018-04-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ikoranabuhanga ryo kugura Gaz kuri telefoni

Ubwanditsi 16 Jan 2019
Ntibisanzwe muri Konka Group bazanye uburyo bwo gutanga inguzanyo kubikoresho byo murugo na Telefone [ VIDEO ]

Ntibisanzwe muri Konka Group bazanye uburyo bwo gutanga inguzanyo kubikoresho byo murugo na Telefone [ VIDEO ]

Ubwanditsi 08 May 2018
Ikoranabuhanga rya Drycard rifasha kumenya umusaruro wumye neza ryagejejwe mu Rwanda

Ikoranabuhanga rya Drycard rifasha kumenya umusaruro wumye neza ryagejejwe mu Rwanda

Ubwanditsi 05 May 2018
Ntucikwe muri Monaco Cafe, haribwerekanirwe imikino yose ya UEFA Champions League

Ntucikwe muri Monaco Cafe, haribwerekanirwe imikino yose ya UEFA Champions League

Ubwanditsi 15 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC
Amakuru

Nyuma yo gutangaza Addy Bukaraba nk’umutoza mushya wa Etoile de l’Est, yahise akoresha imyitozo bitegura kwakira Gicumbi FC

Ubwanditsi 15 Feb 2022
Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside
Amakuru

Ubushinjacyaha bwerekanye amashusho y’aho Ntaganzwa akekwaho gukorera ibyaha bya Jenoside

Ubwanditsi 27 Oct 2017
Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021
Amakuru

Irindi shema ry’u Rwanda: Rwandair ku mwanya wa kabiri muri Afrika ku rutonde rw’ uko amasosiyete atwara abantu n’ibintu mu kirere yarushanyije gutanga serivisi nziza mu mwaka wa 2021

Ubwanditsi 20 Oct 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru