Perezida Paul Kagame yemeza ko amateka y’u Rwanda atemerera abayobozi gukora batarasa ku ntego, kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.
Yagize ati “Tugomba gukora nk’abikorera kandi tugahora dutekereza abanyarwanda dukorera. Iyo dukoze nabi, bigira ingaruka ku bandi, cyane cyane abanyarwanda dushinzwe. Inshingano yacu rero ni ugukora ibizima, tugakora neza, ibikorwa byacu bikagera ku banyarwanda bose.
“Twebwe abanyarwanda, kubera amateka yacu n’uko igihugu cyacu kimeze, hari ibipimo tutagomba kwemera kujya munsi mu mikorere yacu.”
Perezida Kagame yavuze ko gusimburana ku buyobozi ari umuco wo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Ati “Uko ibihe bishira ni nako abantu bagenda bashyira abandi. Urugero abenshi turimo ni byiza ko dukora dutekereza abaturi inyuma kugira ngo nabo babashe guserukira igihugu cyabo batera ikirenge mu cyacu.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko ategereje ku bayobozi gukora bataruha kugira ngo urugamba u Rwanda rumazemo imyaka 24, kuko ari bwo ruzagera aho rwiyemeje. Ati “Twaruha se tukarusigira nde wundi?”
Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri uru rwego.