• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Editorial 10 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yemeza ko amateka y’u Rwanda atemerera abayobozi gukora batarasa ku ntego, kuko ibyo bakora bigira  ingaruka ku buzima bw’abaturage.

Yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi batandukanye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Mata 2018.

Yagize ati “Tugomba gukora nk’abikorera kandi tugahora dutekereza abanyarwanda dukorera. Iyo dukoze nabi, bigira ingaruka ku bandi, cyane cyane abanyarwanda dushinzwe. Inshingano yacu rero ni ugukora ibizima, tugakora neza, ibikorwa byacu bikagera ku banyarwanda bose.

“Twebwe abanyarwanda, kubera amateka yacu n’uko igihugu cyacu kimeze, hari ibipimo tutagomba kwemera kujya munsi mu mikorere yacu.”

Perezida Kagame yavuze ko gusimburana ku buyobozi ari umuco wo kugira ngo Abanyarwanda bose bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Ati “Uko ibihe bishira ni nako abantu bagenda bashyira abandi. Urugero abenshi turimo ni byiza ko dukora dutekereza abaturi inyuma kugira ngo nabo babashe guserukira igihugu cyabo batera ikirenge mu cyacu.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ategereje ku bayobozi gukora bataruha kugira ngo urugamba u Rwanda rumazemo imyaka 24, kuko ari bwo ruzagera aho rwiyemeje. Ati “Twaruha se tukarusigira nde wundi?”

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, Col Jeannot Ruhunga Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na Isabelle Kalihangabo, Umunyamabanga Mukuru Wungirije muri uru rwego.

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Gusara ni ugushishikara koko. Thomas Nahimana n’abasazi be ngo barose bafashe ubutegetsi mu Rwanda!

Editorial 19 Aug 2024
Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Félix Tshisekedi ngo yanga Perezida Kagame ariko agakunda Abanyarwanda. Ese yaba azi igihango bafitanye na Perezida bitorera hafi 100%?

Editorial 06 Jan 2023
Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuva ku butegetsi

Editorial 13 Dec 2018
Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Abahezanguni n’inyangabirama, nyirabayazana w’umwuka mubi ututumba mu Bayisilamu bo mu Rwanda

Editorial 25 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe
ITOHOZA

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Editorial 12 Oct 2017
Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho
ITOHOZA

Impamvu Umunyamakuru Eminente yatawe muri yombi irashidikanwaho

Editorial 04 Dec 2016
Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri
IMIKINO

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Editorial 02 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru