Mark Zuckeberg washinze ndetse akaba ayobora Facebook yikuye imbere y’Abasenateri bari bamutumyeho ngo asobanure iby’amakuru y’abakoresha uru rubuga yibwe, bamubajije ibibazo bigaragaza ko nta bumenyi buhagije bafite ku mikorere yarwo.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2018, nibwo Zuckerberg yitabye Komisiyo zishinzwe Ubucuruzi n’Ubutabera muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yemereye ko ari amakosa ye kuba amakuru y’abagera kuri miliyoni 87 biganjemo Abanyamerika yarakoreshejwe n’Ikigo Cambridge Analytica kitabanje kubasaba uburenganzira.
Iki kigo gitanga ubujyanama mu birebana na politiki cyari gifitanye amasezerano n’abamamazaga Donald Trump mu matora yo mu 2016 yaje no gutsinda, ngo cyakoresheje amakuru ya bariya bantu kiboherereza ubutumwa bugamije kubashishikariza kumutora.
Nubwo icyari kigamijwe ari uko Zuckerberg yemera ko habayeho uburangare ndetse akagaragaza ingamba yafashe mu kurushaho kurinda amakuru y’abakoresha uru rubuga, byinshi mu bibazo abasenateri bamubajije byagaragaje ko nta bumenyi na buke bafite ku mikorere ya Facebook.
Nk’uko CNN yabyanditse, mu gihe ibibazo byari bikwiye kwibanda ku mpamvu Facebook itamenyesheje abayikoresha ko amakuru yabo yibwe na Cambridge Analytica mu 2015, ngo benshi wasangaga bafite amatsiko yo gusobanukirwa uko uru rubuga rukora.
Urugero ni nk’aho Sen. Orrin Hatch yamubajije ati “Ni gute mubasha guteza imbere ubushabitsi usanga umuntu atishyura serivisi mumuha?” Aha Zuckerberg yamusubije ko inyungu bayikura mu kwamamaza.
Hari n’aho Sen. John Kennedy yatangiye kwigisha Facebook ingamba zafatwa mu kwirinda ko amakosa yabaye yakongera gukorwa, hibandwa cyane mu guha abantu uburenganzira bwo gusiba burundu ibyo bashyizeho, nyamara Zuckerberg amubwira ko ibi bisanzwe biriho.
Uku kutagira ubumenyi buhagije ku mikorere y’uru rubuga nkoranyambaga kw’Abasenateri, byatumye Zuckerberg yikura imbere yabo adasobanuye uburyo amakuru y’abakoresha Facebook acungwa, n’impamvu kuva kera na kare iki kigo kitajyaga cyerekana uburyo hari abarengera mu kuyakoresha mu nyungu zabo bwite.
Uretse gusobanurira abasenateri ibirebana n’amakuru yibwe na Cambridge Analytica, Mark Elliot Zuckerberg yanababwiye ko Facebook ihora mu rugamba n’ibigo byo mu Burusiya bishaka kuyikoresha nabi.
Uyu muherwe w’imyaka 33 yanagaragaje ko Intumwa idasanzwe iri gukora iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika, Robert Mueller, yahase ibibazo abakozi ba Facebook, gusa ibyo yaganiriye nabo bikiri ibanga.
Mu gukomeza guhangana n’abakoresha Facebook bagamije kwiba amakuru y’abari kuri uru rubuga, iki kigo gikomeje gufata ingamba zirimo kugenzura konti zigamije ibikorwa nk’ibi ndetse na porogaramu zitari izo kwizerwa.
Facebook itangaza ko mu bibwe amakuru na Cambridge Analytica harimo abagera ku 1500 batwawe ubutumwa bw’ibanga bandikiranye n’inshuti zabo. Abagezweho n’iki kibazo bose bakazagenda babimenyeshwa.