Nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bifatanyije bigabye ibitero ku birindiro bikekwa ko bibitswemo intwaro z’ubumara muri Syria, u Burusiya bwatangaje ko yabashije gushwanyaguriza mu kirere 71 mu 103 byari byatewe.
Kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa munani z’ijoro ku isaha yo muri Syria nibwo Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa byagabye ibitero ku kigo kiri mu mujyi wa Damascus ndetse n’ibindi bibiri biri hafi y’uwa Homs.
Ibi bihugu bivuga ko byagabye ibi bitero mu rwego rwo kwihaniza Syria ikomeje gukoresha intwaro z’ubumara, igiheruka akaba ari icyabaye mu cyumweru gishize mu mujyi wa Douma gihitana abasaga 40 abandi 500 bagakomereka.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi mu ngabo z’u Burusiya, Lt Gen Sergey Rudskoy yavuze ko ibisasu bikomeye bigera 103 aribyo byagabwe ahantu hatandukanye muri Syria, 73 muri byo bishwanyaguzwa bitaragera ku butaka.
Nk’uko Aljazeera yabitangaje, Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yemeje ko Syria yifashishije ibisasu byakozwe n’Abarusiya byo mu bwoko bwa S-125, S-200, 2K12 Kub mu gushwanyaguza iby’Abanyamerika n’abo bafatanyije.
Muri ibi bitero Amerika yakoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa Tomahawk bifite ubushobozi bwo kugera muri kilometero 1667, u Bufaransa bwohereza indege zikomeye z’intambara zirimo Mirage na Rafale, mu gihe u Bwongereza bwakoresheje Tornado GR4s enye. Ibi bihugu byemeza ko urugamba bateguye rwagenze neza.
Muri Mata 2017 nabwo Amerika yarashe ku birindiro bya gisirikare muri Syria, aho byavugwaga ko ariho haturutse intwaro z’ubumara zagabwe ku baturage bo mu mujyi wa Khan Sheikhoun zigahitana abagera kuri 85 barimo n’abana.
Kuva mu myaka yashize ubutegetsi bwa Bachar el-Assad bwagiye bushinjwa kurasa ibisasu bikozwe n’ibinyabutabire bigira ingaruka ku buzima bw’abantu.
Raporo yakozwe n’Ikigo gishinzwe gukumira ikoreshwa ry’ibisasu by’ubumara yagaragaje ko hagati ya 2014 na 2015, ubutegetsi bwa Assad bwakoresheje by’ubumara.
Syria n’u Burusiya bibyamaganira kure, bikagaragaza ko ari ibihimbwa n’ibihugu bitifuza ko urugamba rwo kurwanya iterabwoba rukomeza.