• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubukwe bwa Ali Kiba bwitezwemo abaherwe bo muri Kenya

Ubwanditsi 18 Apr 2018 HIRYA NO HINO

Umuririmbyi Ali Kiba uri mu bakomeye muri Tanzania agiye kurushingana n’umukobwa w’uburanga mu birori bizabera mu Mujyi wa Mombasa kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Mata 2018.

Ali Kiba aheruka mu Rwanda mu mezi atatu ashize, yahavuye aririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye tariki ya 1 Mutarama 2018. Ubu, aritegura ubukwe n’umukobwa wo muri Kenya.

Bongo5 yatangaje ko, inshuti za hafi, abavandimwe ba Ali Kiba n’abantu be b’ingenzi bari kumufasha gutegura ubu bukwe bamaze kugera mu Mujyi wa Mombasa kugira ngo bitegure hakiri kare.

Mu bamaze kugera mu Mujyi wa Mombasa harimo abakinnyi ba filime bazwi muri Afurika y’Uburasirazuba nka Esha Buheti ndetse na mushiki wa Alikiba, Zabibu n’abandi batandukanye.

Ali Kiba agiye kurushingana n’umukobwa w’uburanga witwa Aminah Rikesh, ubukwe buzabera ahitwa Diamond Jubilee mu Mujyi wa Mombasa.

Mu bashyitsi bategerejwe muri ubu bukwe harimo Guverineri wa Mombasa, Hassan Joho. Muri Tanzania na Kenya hasakaye amakuru avuga ko Aminah Rikesh afitanye isano ya hafi na Joho ndetse uyu muyobozi ashobora kuzaba yicaye mu basaza bo ku ruhande rw’umuryango wa Kiba.

Ali Kiba kandi ngo yatumiye Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Tanzania; abaherwe bakomeye basanzwe bashyigikira umuziki we bakaba n’inshuti za Hassan Joho.

Ali Kiba na Aminah Rikesh ngo bagiranye ubucuti bukomeye kubera Guverineri Joho

Ali Kiba asanzwe ari inshuti magara ya Guverineri Hassan Joho ndetse uyu muhanzi akunze kujya i Mombasa kuharuhukira akagirana ibihe byiza n’uyu muyobozi. Urukundo rwa Aminah na Ali Kiba ukunze kwiyita [King Kiba] rwakomejwe n’uko bahuriye kuri Joho.

Ali Kiba agiye gukora ubukwe mu gihe asanzwe afite abana batatu bazwi yabyaranye n’abagore batatu batandukanye, muri aba bose nta n’umwe yigeze ashyingiranwa na we.

Inshuti za hafi za Ali Kiba zamaze kugera i Mombasa ahazabera ubukwe bwe na Aminah Rikesh

Bamaze kugera muri Kenya ahazabera ubukwe bwa Ali Kiba na Aminah Rikesh

Ali Kiba asanzwe ari inshuti ikomeye ya Joho

2018-04-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Sonia Rolland yaje i Kigali gutanga amanota muri Miss Rwanda (Amafoto)

Ubwanditsi 23 Feb 2018
Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Perezida Kabila mu mazi abira, inyeshyamba zagabye igitero mu rugo rwe zishaka kumwica

Ubwanditsi 31 Mar 2018
Isi irashaje!! Umukinnyi wa filme muri Leta z’unze ubumwe za America yafashwe arimo gusambana n’umwana ufite imyaka 15

Isi irashaje!! Umukinnyi wa filme muri Leta z’unze ubumwe za America yafashwe arimo gusambana n’umwana ufite imyaka 15

Ubwanditsi 13 May 2017
Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Amahoro ku isi: u Rwanda rwazamutseho imyanya 24, u Burundi umwanya 1

Ubwanditsi 12 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha
Amakuru

Minisiteri y’Uburezi yahagaritse amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri basabwa gutaha

Ubwanditsi 18 Mar 2017
Amaburakindi: Abambari ba FDU bashimuse mugenzi wabo babeshya ko Police yamufashe
POLITIKI

Amaburakindi: Abambari ba FDU bashimuse mugenzi wabo babeshya ko Police yamufashe

Ubwanditsi 25 Sep 2016
Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!
Amakuru

Umwaka urashize Paul Rusesabagina ageze mu butabera bw’u Rwanda: Urubanza rwaranzwe n’udushya no kurashya imigeri!

Ubwanditsi 24 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru