• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

  • Kwihambira kuri FDLR ni Umwaku mu yindi   |   17 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Ubwanditsi 28 Apr 2018 Mu Rwanda

Peter Okoye, umwe mu mpanga ebyiri zari zigize itsinda rya muzika ryanditse amateka akomeye muri Afurika, P Square, ari mu nzira zerekeza i Kigali aho uyu mugabo usigaye wiyita Mr P afite igitaramo gikomeye kigomba kubera muri Kigali Convention Centre ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru.

Peter yahagurutse ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Murtala Muhammed mu Mujyi wa Lagos saa Cyenda n’iminota 35 ku isaha y’i Lagos. Hari saa kumi n’iminota 35 i Kigali aho biteganyijwe ko agomba kugera i Kigali saa tatu n’iminota itanu z’ijoro.

Mu mafoto yashyize kuri Instagram ye yanditse ko yerekeje i Kigali ari kumwe na Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, umwe mu babyinnyi bakomeye muri Afurika; Emem Ema usigaye ari umujyanama we; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi wegukanye irushanwa rya Dance With Peter ndetse na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch akaba ari umwe mu ba DJ b’abagore bakomeye kuri uyu mugabane.

Uyu muhanzi yitabiriye igitaramo kizasoza Inama Mpuzamahanga ku miyoborere ya ‘2018 Mo Ibrahim Weekend’ yatangiye kuri uyu wa Gatanu.

Iki gitaramo azaririmbamo kizitabirwa kandi n’Itsinda rya Sauti Sol ryo muri Kenya n’abandi bahanzi bakomeye bo mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Phionah Mbabazi na Charly & Nina.

Peter Okoye yaherukaga mu Rwanda mu 2012, icyo gihe yari P Square yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 25 Umuryango FPR Inkotanyi wari umaze ushinzwe.

Hagati aho Itsinda rya Sauti Sol ryageze i Kigali mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ryitabiriye iki gitaramo.

Mu gihe Peter ari mu Rwanda, impanga ye, Paul, nayo isigaye ikora muzika ku giti cye iri muri Seychelles aho ihafite igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.

Uhereye ibumoso: Umubyinnyi Asobe Nonso Cajetan uzwi nka Don Flex, Emem Ema usigaye ari umujyanama wa Peter Okoye; Peter Okoye usigaye ukoresha izina rya Mr P mu muziki; Kelvin Ayanruoh, umubyinnyi uzwi ku izina rya Ovikelz na Obianuju Catherine Udeh uzwi nka DJ Switch

2018-04-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Nta kibazo ndumva Sendika zo mu Rwanda zateje mu gihugu-Min.Kabarebe

Ubwanditsi 10 May 2017
Mu mukino w’Amateka unahenze muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports

Mu mukino w’Amateka unahenze muri shampiyona y’u Rwanda, ikipe ya Rayon Sports irakira Kiyovu Sports

Ubwanditsi 19 Mar 2022
Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

Lt Col Mpakaniye yamaze imyaka 12 arinda abayobozi ba FDLR yanabaye umuvugabutumwa muri ADEPR

RUSHYASHYA 26 Nov 2025
RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

RDC: Intambara ikomeye y’inyeshyamba yatumye FARDC yamburwa ikigo cya gisirikare n’intwaro

Ubwanditsi 30 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo
Mu Mahanga

Abapolisi 240 biteguye kujya gusimbura bagenzi babo muri Sudani y’Epfo

Ubwanditsi 04 Nov 2016
Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.
Amakuru

Igihangange muri Ruhago Maradona yitabye Imana.

Ubwanditsi 25 Nov 2020
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Ubwanditsi 29 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru