• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Uganda: Abarundi batatu mu bantu basaga 100 bafatiwe mu mukwabu ku Musigiti wa Usafi

Editorial 07 May 2018 ITOHOZA

Abarundi batatu bari mu bantu benshi bari mu maboko y’Igipolisi cya Uganda nyuma y’umukwabu wo kuwa 28 Mata wakozwe ku Musigiti wa Usafi, aho abantu 154 igipolisi kivuga ko cyarokoye bafashwe bugwate.

Umuvugizi w’igiplisi wungirije, SP Patrick Onyango, wemeje aya makuru, avuga ko igipolisi kuri ubu cyataye muri yombi abagore 28, abakobwa 63 n’abasore 63. Uyu muvugizi akaba avuga ko aba Barundi banze kugira icyo batangariza abashinzwe iperereza.

Mu gitondo cyo kuwa 28 Mata, nk’uko tubikesha Chimpreports, igipolisi cyari gikurikiranye abakekwaho gushimuta no kwica Susan Magara gifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bagiye ku musigiti wa Usafi, maze nyuma yo kurasana kwasize umupolisi umwe akomeretse, hafashwe abantu 36 hicwa abandi babiri.

Bikavugwa ko icyo gihe umwe mu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Magara yafatiwe aho agatangira gufatanya na polisi hagatabwa muri yombi abandi bantu bakekwa.

Kuri ubu igipolisi kikaba kivuga ko mu guhata ibibazo abo bafashwe kimwe n’abagore batabawe muri uwo musigiti ndetse n’abana, cyaguye ibikorwa by’iperereza.

Igipolisi kikavuga ko uyu watawe muri yombi yagiye avugwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, burimo gushimuta hagamijwe kwaka ingurane, ubwicanyi, gucuruza abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Igipolisi kiti: “Bamwe mu bakekwa bari muri kasho kuri ubu bagize uruhare mu guhohotera bamwe muri aba bana batabawe, abacurujwe ndetse basambanya ku ngufu abandi.”

Cyongeyeho ko amatsinda atandukanye ashinzwe iperereza yagiye agera ahantu hagiye hapangirwa umugambi wo kwica Susan Magara nyuma ugashyirwa mu bikorwa. Ibimenyetso byinshi ngo byakuwe aho hantu nubwo bitatangajwe kubera ko iperereza rikomeje.

Kuri aba bana batabawe, igipolisi kivuga ko ubu kiri gushaka ababyeyi babo ngo basubizwe iwabo mu miryango yabo.

Bikaba biteganyijwe ko abatawe muri yombi bazagezwa imbere y’urukiko mu mpera z’iki cyumweru.

Susan Magara yari muntu ki?

Susan Magara wishwe afite imyaka 28 y’amavuko, ngo yari umuntu wicisha bugufi nubwo yari yaravutse mu muryango ukize muri Bunyoro. Ikinyamakuru daily Monitor kikaba kivuga ko byashobokaga cyane ko iyo adashimutwa Abagande benshi batari kumenya byinshi ku buzima bwe, ariko aho ashimutiwe akaba yaragarutsweho cyane mu nteko ishinga amategeko, mu nzego z’umutekano, ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu binyamakuru byinshi byo muri Uganda.

Susan Magara akaba ari umukobwa w’umunyemari, John Fitzgerald Magara ufite ibikorwa nka Bwendero Daily Farm na Nyati Rice Mills, ukunze no gufasha abahinzi mu buhinzi bw’umuceri n’ibigori, aho ikigo cye kibagurira umusaruro ku giciro cyiza.

Susan akaba yarashimutiwe I Kampala kuwa 7 Gashyantare 2018 n’abantu bataramenyekana neza kugeza ubu, baza kumwica umurambo we bawujugunya hagati ya Kigo na kijjansi ku muhanda munini wa Entebbe kuwa 27 Gashyantare.

 

2018-05-07
Editorial

IZINDI NKURU

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Hahishuwe akayabo kagenda buri munsi ku burinzi bw’umuryango wa Perezida Trump

Editorial 22 Mar 2017
Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa  21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Ikiganiro cya Dr. Marara cyo kuwa 21/2/2016 gikomeje gukurura impaka

Editorial 02 Jun 2016
Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Diaspora yariye karungu, amabanga yose y’abanzi b’u Rwanda kukarubanda, dore iby’inama ya Rusesebagina yabereye mu ibanga

Editorial 01 Oct 2019
Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara

Busingye yasubije Abasenateri ba Amerika ku birego by’abo kwa Rwigara

Editorial 02 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi
INKURU NYAMUKURU

Abakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Rtd. CSP Gashagaza, batawe muri yombi

Editorial 21 Sep 2018
Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi  mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane
Mu Rwanda

Ubugome buragwira : Umutetsi w’ishuri yararakaye ashyira uburozi mu isosi y’abanyeshuri: 60 bakaba bameze nabi cyane

Editorial 17 Feb 2017
Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Icyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ku ijambo rya perezida Nkurunziza ko ataziyamamaza mu 2020

Editorial 08 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru