• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Umukobwa wahamwe no kwica Steven Kanumba yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 14 May 2018 HIRYA NO HINO

Elizabeth Michael[Lulu] wahamwe n’icyaha cyo kwica Kanumba Steven yavuye muri gereza, igifungo cy’imyaka ibiri yahawe cyasimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umukinnyi wa filime Lulu yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru. Citizen yatangaje ko igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza muri Tanzania, Lucas Mboje yemeje iby’ifungurwa rya Lulu. Yavuze ko Urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018 ariko ava muri Gereza kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe.

Yagize ati “Nibyo, igihano Lulu yari yarahawe cyasimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro. Yarekuwe kuwa Gatandatu ahagana saa mbili za mugitondo. Ndashaka ko bisobanuka neza, aracyari imfungwa ariko igihano cye cyahinduwemo gukora imirimo azakorera hanze.”

Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri sinema ya Tanzania, Steven Kanumba ashinjwa kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga. Yafunzwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru.

Elizabeth Michael[Lulu] yahoze ari umukunzi w’umukinnyi wa filime Kanumba Steven wapfuye muri Mata 2012

Kuwa 13 Ugushyingo 2017, Umucamanza mu Rukiko Rukuru Sam Rumanyika yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Elizabeth Michael[Lulu] ashimangira ko agomba gufungwa imyaka ibiri ndetse ahita asubizwa muri Gereza.

Imyanzuro y’urukiko igaragaza ko Lulu ari we wishe nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we. Yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza nyuma y’uko mu mwaka wa 2012 yari yafunguwe by’agateganyo ubutabera bukomeza gushakisha ibimenyetso uyu mukobwa ari hanze.

Elizabeth Michael[Lulu], umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania

Elizabeth Michael yari amaze amezi arindwi afunzwe

2018-05-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruratangaza ko rugiye kwitumiriza Kabuga mu rubanza rw’imitungo aregwamo

Ubwanditsi 29 Aug 2023
Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu

Bidasubirwaho Zari Yatandukanye Na Diamond Burundu

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Uganda: Umusaza w’imyaka 80 yarashe umugore we w’imyaka 30 aramwica

Ubwanditsi 16 May 2018
Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa  KM 550 n’amaguru

Canada : Kizito Musabyimana yabashije kwikiza ‘TRAUMA’ agenze urugendo rwa KM 550 n’amaguru

Ubwanditsi 10 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.
Amakuru

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Ubwanditsi 04 Nov 2022
Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza
POLITIKI

Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya
Mu Rwanda

Itike y’ubukandida Perezida yari isenye Opozisiyo muri Kenya

Ubwanditsi 02 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru