• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Editorial 24 May 2018 HIRYA NO HINO

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga bakemeranya kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Windsor mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018; basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori by’aba bombi byahuruje abarenga ibihumbi ijana barimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Nyuma y’iminsi itatu barushinze, Meghan na Harry bagaragaye bwa mbere mu birori byabereye mu Busitani bwa Buckingham Palace ku wa Kabiri w’iki cyumweru bishimira ibikorwa by’ubugiraneza, kuyobora n’ibindi bifite aho bihurira n’igisirikare.

Iki gikorwa cyari cyahujwe n’imyiteguro y’isabukuru y’Igikomangoma Charles [ubyara Harry] uzizihiza isabukuru y’imyaka 70 mu Ugushyingo 2018, cyari cyitabiriwe n’abantu 6, 000 afasha mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye na bamwe mu bakozi bari ahabereye igitero cy’iterabwoba i Manchester mu mwaka ushize.

Mu ijambo ry’Igikomangoma Harry, yabanje gusaba abitabiriye uwo muhango gufata umwanya wo kunamira abaguye muri icyo gitero anagaruka ku murage mwiza wa se mu bikorwa byo gufasha.

Yagize “Njye na William [umuvandimwe we] byatubereye icyitegererezo ntakuka cyo kugira uruhare tubikunze mu gukemura ibibazo, tugakora igishoboka cyose mu kwerekana impinduka.”

BBC yanditse ko ijambo ry’Igikomangoma Harry wagaragazaga akanyamuneza nyuma yo kurushinga, ryarogowe n’uruyuki rwamugiyeho na we bikamutangaza akaruvugaho ko rumubashije! Byasekeje benshi barimo na Meghan Markle, umugore we.

Igikomangoma Harry yakomeje agira ati “Data, nubwo wadusabye ko uyu munsi utavugwamo ibyawe cyane, ugomba kunyihanganira niba ntakumvise, cyane nka kera nkiri umwana. Ahubwo ndasaba abantu bose bari hano kugushimira mu myaka irenga 50 ishize ukora ibikorwa byiza.”

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga

Meghan wagendaga agatoki ku kandi ari kumwe n’Igikomangoma Harry, yaserutse mu ikanzu yera yakozwe n’Ikigo cy’imideli gikomeye mu Bwongereza cyitwa Goat n’ingofero y’urugara mu gihe umugabo we yari yambaye ikote rya mu gitondo afite n’umutaka ufunze.

Ubukwe bwa Meghan na Harry bwatashywe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, hari kandi ibyamamare bikomeye birimo George Clooney n’umugore we, David Beckham na Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John, Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Nubwo Meghan n’umugabo we bataremeza aho bazasohokera mu kwezi kwa buki, ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye ku Mugabane w’u Burayi byakunze gutangaza ko bashobora kukurira muri Afurika, ku rutonde rw’ibihugu bashobora kujyamo harimo Namibia n’u Rwanda.

Aba bombi bagendaga bafatanye urunana

Byari ibyishimo kuri bose

Igikomangoma Charles aritegura kuzuza imyaka 70

Igikomangoma Charles n’umugore we

Igikomangoma Harry umaze iminsi mike arushinze ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

Iki gikorwa cyarimo abantu 6000

Iki gikorwa cyashimiwemo Igikomangoma Charles witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 70

Impeta Meghan aherutse kwambikwa

Meghan yagaragazaga akanyamuneza ari kumwe na sebukwe na nyirabukwe

Meghan Markle, umukinnyi wa film washyingiwe mu Bwami bw’u Bwongereza

Ni uku baserutse bwa mbere bambaye

Ubwo Igikomangoma Harry yavugaga ijambo yarogowe n’uruyuki ku gutwi bisetsa benshi

Yaserukanye ingofero y’urugara imurinda izuba

Igikomangoma Charles yari afite akanyamuneza muri ibi birori

Meghan n’Igikomangoma Harry baheruka kurushinga baje mu modoka imwe

Meghan na Harry bakoze ubukwe bw’agatangaza mu mpera z’icyumweru gishize

Meghan yamaze kwakirwa mu Muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza

Ibirori by’aba bombi byahuruje imbaga

2018-05-24
Editorial

IZINDI NKURU

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 160 b’u Rwanda boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Editorial 29 Apr 2018
Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Kagame nyuma ya Gabon, ari muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Editorial 11 Jun 2019
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Editorial 02 Jul 2019
Dore Urutonde rw’ ibihugu byakandamije Itangazamakuru muruyu mwaka wa 2017

Dore Urutonde rw’ ibihugu byakandamije Itangazamakuru muruyu mwaka wa 2017

Editorial 17 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?
Amakuru

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

Editorial 06 Nov 2023
Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro
Mu Mahanga

Umwana na nyina bafungiwe kwica ihene urw’agashinyaguro

Editorial 26 Aug 2016
Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo
Amakuru

Kiyovu SC yatumije inama y’intekorusange yatangaje Koukouras Petros nk’umutoza mushya wayo

Editorial 13 Jun 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru