• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga (Amafoto)

Ubwanditsi 24 May 2018 HIRYA NO HINO

Igikomangoma Harry na Meghan Markle bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga bakemeranya kubana akaramata mu birori bikomeye byabereye mu Mujyi wa Windsor mu mpera z’icyumweru gishize.

Ubukwe bwa Meghan Markle na Harry bwabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Gicurasi 2018; basezeraniye muri Chapelle yitiriwe Mutagatifu St George. Ibirori by’aba bombi byahuruje abarenga ibihumbi ijana barimo ibyamamare n’abakomeye mu ngeri zose.

Nyuma y’iminsi itatu barushinze, Meghan na Harry bagaragaye bwa mbere mu birori byabereye mu Busitani bwa Buckingham Palace ku wa Kabiri w’iki cyumweru bishimira ibikorwa by’ubugiraneza, kuyobora n’ibindi bifite aho bihurira n’igisirikare.

Iki gikorwa cyari cyahujwe n’imyiteguro y’isabukuru y’Igikomangoma Charles [ubyara Harry] uzizihiza isabukuru y’imyaka 70 mu Ugushyingo 2018, cyari cyitabiriwe n’abantu 6, 000 afasha mu bikorwa by’ubugiraneza bitandukanye na bamwe mu bakozi bari ahabereye igitero cy’iterabwoba i Manchester mu mwaka ushize.

Mu ijambo ry’Igikomangoma Harry, yabanje gusaba abitabiriye uwo muhango gufata umwanya wo kunamira abaguye muri icyo gitero anagaruka ku murage mwiza wa se mu bikorwa byo gufasha.

Yagize “Njye na William [umuvandimwe we] byatubereye icyitegererezo ntakuka cyo kugira uruhare tubikunze mu gukemura ibibazo, tugakora igishoboka cyose mu kwerekana impinduka.”

BBC yanditse ko ijambo ry’Igikomangoma Harry wagaragazaga akanyamuneza nyuma yo kurushinga, ryarogowe n’uruyuki rwamugiyeho na we bikamutangaza akaruvugaho ko rumubashije! Byasekeje benshi barimo na Meghan Markle, umugore we.

Igikomangoma Harry yakomeje agira ati “Data, nubwo wadusabye ko uyu munsi utavugwamo ibyawe cyane, ugomba kunyihanganira niba ntakumvise, cyane nka kera nkiri umwana. Ahubwo ndasaba abantu bose bari hano kugushimira mu myaka irenga 50 ishize ukora ibikorwa byiza.”

Meghan n’Igikomangoma Harry bagaragaye bwa mbere mu ruhame nyuma yo kurushinga

Meghan wagendaga agatoki ku kandi ari kumwe n’Igikomangoma Harry, yaserutse mu ikanzu yera yakozwe n’Ikigo cy’imideli gikomeye mu Bwongereza cyitwa Goat n’ingofero y’urugara mu gihe umugabo we yari yambaye ikote rya mu gitondo afite n’umutaka ufunze.

Ubukwe bwa Meghan na Harry bwatashywe n’Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II, hari kandi ibyamamare bikomeye birimo George Clooney n’umugore we, David Beckham na Victoria Beckham, Idris Elba, Elton John, Serena Williams, Oprah Winfrey n’abandi benshi.

Nubwo Meghan n’umugabo we bataremeza aho bazasohokera mu kwezi kwa buki, ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye ku Mugabane w’u Burayi byakunze gutangaza ko bashobora kukurira muri Afurika, ku rutonde rw’ibihugu bashobora kujyamo harimo Namibia n’u Rwanda.

Aba bombi bagendaga bafatanye urunana

Byari ibyishimo kuri bose

Igikomangoma Charles aritegura kuzuza imyaka 70

Igikomangoma Charles n’umugore we

Igikomangoma Harry umaze iminsi mike arushinze ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

Iki gikorwa cyarimo abantu 6000

Iki gikorwa cyashimiwemo Igikomangoma Charles witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 70

Impeta Meghan aherutse kwambikwa

Meghan yagaragazaga akanyamuneza ari kumwe na sebukwe na nyirabukwe

Meghan Markle, umukinnyi wa film washyingiwe mu Bwami bw’u Bwongereza

Ni uku baserutse bwa mbere bambaye

Ubwo Igikomangoma Harry yavugaga ijambo yarogowe n’uruyuki ku gutwi bisetsa benshi

Yaserukanye ingofero y’urugara imurinda izuba

Igikomangoma Charles yari afite akanyamuneza muri ibi birori

Meghan n’Igikomangoma Harry baheruka kurushinga baje mu modoka imwe

Meghan na Harry bakoze ubukwe bw’agatangaza mu mpera z’icyumweru gishize

Meghan yamaze kwakirwa mu Muryango w’Ubwami bw’u Bwongereza

Ibirori by’aba bombi byahuruje imbaga

2018-05-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ubwanditsi 04 Oct 2023
RDC: Ntihavugwa Rumwe Ku Watangije Imirwano Yaguyemo 5 Hagati Ya FARDC N’inyeshyamba

RDC: Ntihavugwa Rumwe Ku Watangije Imirwano Yaguyemo 5 Hagati Ya FARDC N’inyeshyamba

Ubwanditsi 19 Sep 2018
USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

USA: Umubyinnyi Uwase Sacha uherutse kugwa mu mpanuka yashyinguwe

Ubwanditsi 18 Sep 2018
Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Abanyapolitiki bifuza kuyobora bakazitirwa n’intege nke bafite

Ubwanditsi 10 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.
Amakuru

Hubert Védrine wari Umunyamabanga Mukuru mu biro bya Perezida François Mitterrand, yibukijwe uruhare rw’ u Bufaransa, n’urwe bwite, muri Jenoside yakorewe Abatutsi , anasabwa kureka kuyipfobya no kuyihakana.

Ubwanditsi 24 Dec 2020
Didier Drogba agiye kuza i Kigali
Mu Rwanda

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Ubwanditsi 12 Nov 2018
Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa  EAC
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yasimbuye Museveni k’Ubuyobozi bwa EAC

Ubwanditsi 02 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru