• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’aho bamwihakaniye umunyapolitiki Chemisa yazanye ibigaragaza ko aziranye na perezida Kagame

Nyuma y’aho bamwihakaniye umunyapolitiki Chemisa yazanye ibigaragaza ko aziranye na perezida Kagame

Ubwanditsi 31 May 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihakaniye umukandida wa MDC mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu gihe kiri imbere mu gihugu cya Zimbabwe, Nelson Chamisa, uherutse gutangaza ko yafashije umukuru w’u Rwanda muri politiki ye ku ikoranabuhanga n’itumanaho, ICT, kuri ubu uyu munyapolitiki yazanye ibyo yise ko bigaragaza ko aziranye na perezida Kagame ariko bidafatika.

Kuwa Gatandatu ushize ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke ba MDC ahitwa Beibridge muri Zimbabwe, nibwo Nelson Chamisa, wigeze kuba minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko yafashije umuyobozi w’u Rwanda (Perezida Kagame) kongera kubyutsa u Rwanda nyuma ya jenoside.

Yagize ati: “Reba ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukorera igihugu cye, Naramufashije kuri politiki ye ya ICT, ku kuntu wahindura igihugu ubwo twahuriraga I Geneve, mu Busuwisi kandi yishimiye presentation yanjye.”

Nyuma y’aho iyi nkuru igiriye ahagaragara, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahakanye ko azi Chemisa ndetse nta biganiro bigeze bagirana.

Perezida Kagame yifashishije twitter akaba yarahakanye ko azi Nelson Chamisa, avuga ko nta biganiro yigeze agirana nawe ahantu aho ari ho hose, yongeraho ko politiki n’imishinga by’ikoranabuhanga by’u Rwanda byatangiye mbere y’uko ishyaka MDC na politiki yayo bibaho, asoza yifuriza abaturage ba Zimbabwe kumererwa neza.

Uyu munyapolitiki Chemisa rero mu rwego rwo gushaka kugaragaza ko aziranye na perezida Kagame cyane, yahise ajya mu bubiko bw’amafoto ye, azana amafoto yo mu 2009 amugaragaza mu nama na perezida w’u Rwanda yari yitabiriye mu Busuwisi, ariko mu by’ukuri aya mafoto akaba adasobanuye 100% ko aba bombi baziranye.

Ni amafoto agera kuri atatu yashyize ahagaragara mu kinyamakuru Zimbabwe Eye, aho imwe igaragaza Riek Machar na Ruhakana Rugunda na Chemisa bashagaye perezida Kagame aho bari bamusanze yicaye bigaragara ko bashakaga ku musuhuza, ndetse n’indi uyu Chemisa asuhuza perezida Kagame, iya nyuma ikaba ibagaragaza ahantu mu nama bose bahari.

Reka dusesengure aya mafoto

Ese niba Chemisa yaragize amahirwe cyangwa akabyiganira kujya gusuhuza perezida Kagame amusanze aho yari yicaye, ni ikimenyetso kigaragaza ko baziranye?

Ese abantu bose basuhuza umukuru w’igihugu mu nama zitandukanye bahuriyemo cyangwa aho akora ingendo hose ahita ababika mu bwonko bwe ku buryo avuze ko atazi Chemisa, na cyane ko ari umuntu utari ku rwego rwe, byaba bitangaje?

Ese usibye kumusuhuza wenda, ni ikihe kimenyetso kiri muri aya mafoto kigaragaza ko bombi bagiranye ibiganiro birebire ku buryo atanga inama  kuri politiki y’u Rwanda ya ICT zikumvwa ndetse ngo zikanafasha u Rwanda kongera kubyuka nk’uko avuga?

Urutonde rwa africaranking rwo mu mwaka ushize rw’ibihugu bikataje mu ikoranabuhanga muri Afurika rugaragaza ko Zimbabwe iri inyuma y’u Rwanda ku mwanya wa 10 mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 rukurikirwa na Botswana mu gihe imbere yarwo ku mwanya wa 5 haza Ghana naho igihugu cya Afurika y’Epfo akaba ari cyo kiyoboye.

Ese ko Chemisa yari minisitiri w’ikoranabuhanga mu gihugu cye kuki izo nama yagiriye perezida Kagame atazitanze mu gihugu cye ngo zigifashe nacyo kirusheho gutera intambwe mu ikoranabuhanga kikaba cyarasigaye inyuma y’u Rwanda?

Mu gusoza iyi nkuru umuntu ntiyabura kuvuga ko umuntu wese muhuye mukanasuhuzanya biba bitavuze ko muziranye cyangwa muri inshuti kuko kenshi ubwonko bw’umuntu bubika ikimufitiye akamaro, kubw’ibyo niba na perezida Kagame yarahakanye ko azi Chemisa bisobanuye ko nta gaciro yigeze amuha n’iyo baba barasuhuzanyije, kandi sinzi ko umuntu yapfa kwibagirwa umuntu wamugiriye akamaro noneho unateganya guhatanira kuyobora igihugu n’ejo n’ejobundi bakongera guhura.

2018-05-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Ubwanditsi 25 Jan 2019
AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1

AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1

RUSHYASHYA 25 Sep 2026
Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Kwangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ntibizabakuraho ikimwaro cy’amaraso y’inzirakarengane mwamennye

Ubwanditsi 04 Jun 2024
Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

Ibinyuguti bya FDU Inkingi yari kurya RPF ni nko kwikirigita ugaseka

RUSHYASHYA 23 Sep 2026

Igitekerezo kimwe

  1. Intareyakanwa
    May 31, 20189:07 am -

    Ndabona hari icyatuma yemera H.E Paul Kagame yemera ko nabwo hari aho bahuriye ariko nta na kimwe kigaragaza ko baganiriye ku bijyanye n’ibiki n’ibiki!

    Jamaa byibuze iyo aza kuba ari H.E Robert Mugabe byo twari kubyemera tukaba twanamunyomoza kuko yari kuba abaye bashimira mu iriro pe!

    Paul rekana na babisi (babylon)

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musenyeri Smaragde yavuye ku izima
Mu Mahanga

Musenyeri Smaragde yavuye ku izima

Ubwanditsi 11 Jul 2016
Leta Y’Amerika Iraburira  Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika
ITOHOZA

Leta Y’Amerika Iraburira Buri Wese Wifuza Kugendera Mu Burundi kwitwararika

Ubwanditsi 30 Aug 2018
Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire
Mu Mahanga

Perezida Kagame yahawe igihembo kubera kuba indashyikirwa mu guharanira uburinganire

Ubwanditsi 10 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru