Perezida Kagame ari mu Bubiligi aho azitabira Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere izwi nka ‘European Development Days’ izaba kuva ku ya 5-6 Kamena 2018.
Inama y’uyu mwaka iribanda ku kamaro k’abari n’abategarugori mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, cyane cyane bahabwa amahirwe angana n’ay’abandi mu nzego zifata ibyemezo.
Ku Rwanda, iyi nama ni umwanya mwiza wo kuganira ku mubano n’ibindi bihugu, ku birebana n’akarere ruherereyemo ndetse n’isi muri rusange.
Mu Bubiligi, Perezida Kagame azahura n’Umwami Philippe w’u Bubiligi, anagirane ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Charles Michel.
Perezida wa Repubulika kandi azagirana inama n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi batandukanye barimo: Perezida w’Inama Nyobozi y’uyu Muryango, Donald Tusk; Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri uyu Muryango, Neven Mimica; Uhagarariye Ihuriro ku Bubanyi n’Amahanga n’Umutekano akaba yungirije Umukuru w’uyu Muryango, Federica Mogherini; Perezida wa Komisiyo y’uyu Muryango, Jean-Claude Juncker; na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.
Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 12 Ngarukamwaka Nyaburayi ku Iterambere uzaba ku ya 5 Kamena. Uyu muhango uzitabirwa n’abayobozi ndetse n’abakuru b’ibihugu batandukanye barimo: Umwamikazi Mathilde w’u Bubiligi, Umwamikazi Letizia wa Espanye, Perezida Marie Louise Colero Preca wa Malta, Perezida Roch Marc Christian Kabore wa Burkina Faso, Perezida George Manneh Weah wa Liberia, Minisitiri w’Intebe Solberg wa Norvege, Umunyamabanga Wungirije wa Loni Amina Mohammed, na Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’u Burayi, Antonio Tajani.