• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Undi Munyarwandakazi yahawe igihembo n’umwamikazi w’u Bwongereza

Undi Munyarwandakazi yahawe igihembo n’umwamikazi w’u Bwongereza

Ubwanditsi 04 Jun 2018 Mu Rwanda

Umwamikazi w’u Bwongereza, Elisabeth II kuri uyu wa 04 Kamena yahaye Umunyarwandakazi Isabelle Kamariza igihembo cya Commonwealth Points of Light kubera ubwitange yagaragaje mu gufasha abarwayi mu bitaro byo mu Rwanda.

Isabelle Kamariza akaba yarashinze umuryango yise ‘Solid Africa’ ufasha abarwayi mu bitaro bitandukanye bya leta mu Rwanda, aho umuryango wahereye ku itsinda rito ry’urubyiruko rufite akazi rufasha  abarwayi batanu, kuri ubu bakaba bafasha abarwayi bagera mu 1000 buri munsi.

Irangajwe imbere na Isabelle, Solid Africa yabaye umuryango wifashishije ufte gahunda zigera kuri 4 zitanga imfashanyo y’amafaranga ndetse ikishyurira abarwayi amafaranga yo kwivuza n’ay’ingendo, gutanga amazi meza mu bitaro, kugaburira abarwayi batifashije bahabwa indyo bategekwa na muganga n’ibindi.

Kuri ubu, Isabelle ngo arateganya kubaka igikoni kizajya kigaburira abarwayi 1000 inshuro 3 ku munsi mu bitaro bine muri Kigali.

Mu rwego rw’inama y’abakuru b’ibihugu bigize Commonwealth yabereye London mu minsi ishize, Umwamikazi w’u Bwongereza nk’umukuru wa Commonwealth akomeje gushimira abakorerabushake bo mu bihugu 53 bigize uyu muryango buri cyumweru mu gihe cy’imyaka 2 ikurikira iyi nama.

Isabelle aravuga iki?

Nyuma yo gushimirwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Isabelle kamariza yatangaje ko iteka ashimishwa no kubona ibyo bakora bishimwa kubera ko ngo nubwo kenshi ari we ugaragara muri uyu muryango yashinze, inyuma ye hari abandi bakorerabushake badahagarikwa batangiranye nawe n’abandi babiyunzeho baturutse mu bindi bihugu.

Ati: “Iki gihembo ni ikindi kimenyetso cy’uko tugomba gukora ikintu kiza. N’ubufasha bwanyu bukomeje, twiyemeje gukomeza imbaraga zacu kandi mu myaka iza, tuzazagura mu gihugu cyose ndetse no hanze y’u Rwanda, Imana nibishaka. Ndabashimiye na none biturutse mu ndiba y’umutima wanjye kandi ndabinginze munshimire Nyir’icyubahiro, Umwamikazi.”

Ibihembo bya Commnwealth Points of Light ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo guha icyubahiro abakorerabushake usanga ibikorwa byabo bya buri munsi bigira uruhare mu guhindura ibintu aho baturuka kandi usanga amateka yabo yabera icyitegererezo abandi mu gushakira ibisubizo ibibazo byugarije aho batuye no hanze yaho.

Isabelle abaye Umunyarwandakazi wa kabiri uhawe igihembo muri uru rwego nyuma ya Mary Balikungeri washinze umuryango Rwanda Women’s Network (RWN) uherutse Guhabwa igihembo nk’iki cya Commonwealth Points of Light kubera uruhare rwe mu guteza imbere imibereho y’ abagore.

2018-06-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Valens Ndayisenga  ararira ayo kwarika nyuma yo  kudatwara shampiyona

Valens Ndayisenga ararira ayo kwarika nyuma yo kudatwara shampiyona

Ubwanditsi 27 Jun 2017
RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

Ubwanditsi 07 May 2018
Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na  Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

Ubwanditsi 20 Oct 2017
Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto

Ubwanditsi 26 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunsi  wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo
Amakuru

Umunsi wa 8 wa Rwanda Premier League usize amakipe ya APR FC, Rayon Sports na Mukura Zitsinzwe, Police FC ikomeje kuyobora urotonde rw’agateganyo

Ubwanditsi 23 Nov 2025
CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali
Mu Rwanda

CHAN: Byinshi ku mukino wa nyuma w’amateka hagati ya RDC na Mali

Ubwanditsi 07 Feb 2016
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire
Amakuru

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru