Urukiko Mpuzamahanga rurateganya kwemeza irekurwa rya Ngeze Hassan, umwe mu bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, hirengagijwe ibitangazwa n’abashinjacyaha bavuga ko ibi bishobora kugira ingaruka ku rugamba mpuzamahanga rwo kurwanya ubuhezanguni.
Guverinoma y’u Rwanda ikaba yaramaganye icyo isobanura nk’umugambi w’ibanga ushobora gutuma Ngeze Hassan afungurwa kimwe n’abandi bagize uruhare mu bwicanyi bwatwaye ubuzima bw’Abanyarwanda basaga miliyoni.
Uyu Ngeze Hassan yahoze ari umwanditsi w’Ikinyamakuru Kangura cyaranzwe no kwambura ubumuntu abantu ndetse kigashishikariza abandi kwica Abatutsi, ndetse akaba yari umwe mu bashinze ishyaka ry’abahezanguni b’Abahutu bagize uruhare mu bwicanyi ndengakamere.
Ngeze yahamagariye abantu kwica Abatutsi, aha intwaro abicanyi ndetse agira uruhare mu gukora intonde z’abantu bagombaga kwicwa. Yahamijwe ibyaha byinshi bifitanye isano na jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabya rwa Arusha (ICTR)ndetse no gushyigikira itsembabwoko nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.
Urukiko rukaba rwaremeje ko Ngeze Hassan yakoresheje ikinyamakuru Kangura mu kubiba urwango, mu gutera icyoba mu bantu ndetse no gushishikariza gukora jenoside.
Kuri ubu, nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano cy’imyaka 35 yakatiwe, Ngeze Hassan yasabye ko yafungurwa. Abanyamategeko bakaba bateganya ko ashobora kurekurwa mu mpera z’uku kwezi n’umucamanza Theodor Meron, Umunyamerika ukuriye Urukiko Mpuzamhanga rwahawe inshingano zo kurangiza imanza zitarangijwe na ICTR .
Guverinoma y’u Rwanda yakunze kunenga uyu mucamanza Meron imushinja kugabanya ibihano no gufungura abantu benshi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Guverinoma y’u Rwanda ikavuga ko ntaho mu mahame ya ICTR hasaba kurekura imfungwa nyuma yo kurangiza 2/3 by’igihano zahawe kandi ko ibi byatangiye gukorwa u Rwanda rutabajijwe.
U Rwanda rukaba ruhangayikishijwe n’uko na Theoneste Bagosora, wacuze umugambi wo kurimbura Abatutsi, ashobora kurekurwa nawe mu mpera z’uyu mwaka, mu kintu kitazarakaza u Rwanda gusa ahubwo gishobora no kurakaza u Bubiligi kubera uruhare rwa Bagosora mu iyicwa ry’abasirikare 10 b’Ababibiligi bari mu ngabo za Loni biciwe I Kigali jenoside ikimara gutangira mu 1994.
Ni muri urwo rwego umwe mu bashinjacyaha mpuzamahanga wari mu rubanza rwa Ngeze, Simone Monasebian, yandikiye umucamanza, Theodor Meron, asobanura Ngeze nk’umwe mu bantu bateguye jenoside, ndetse asaba ko atafungurwa.
Umushinjacyaha Monasebian avuga ko ibyaha Ngeze yahamijwe byakomerekeje umutimanama wa muntu nk’uko abivuga mu ibaruwa ye, aho agira ati; “Ikinyamakuru cyabo na radio byakongeje jenoside kandi byarushaga imbaraga n’ubukana amasasu n’imipanga”
Ngeze yagize uruhare mu gutangaza ‘Amategeko 10 y’Abahutu’ yavugaga ko Abagabo b’Abahutu bashakanye cyangwa bakaba inshuti n’Abatutsi ari abagambanyi, ko Abatutsi atari abizerwa muri business ahubwo baba barajwe inshinga n’uko ubwoko bwabo buruta andi moko kandi Abahutu ari bo bakwiye gutegeka no kuyobora.
Simone Monasebian, kuri ubu uyoboye ibiro bya Loni bishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha muri New York, avuga ko Ngeze na bagenzi be n’ubu bataragaragaza kwicuza ku ruhare bagize mu bwicanyi.
Ati: “Na n’uyu munsi, banze kwemera ko yari jenoside yakorerwaga Abatutsi. Kugeza uyu munsi banze kwemera uruhare urwo ari rwo rwose mu bikorwa byabo. Ni Abahezanguni b’ababagizi banabi batagira kwicuza.”
Undi mucamanza wari mu rubanza rwa Ngeze na Bagenzi be, asobanura ifungurwa rya Ngeze nk’ikintu giteye agahinda mu gihe Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga biri kugerageza kurwanya ubuhezanguni.
“Ni ubuhe butumwa buzahabwa, abataragizweho ingaruka na jenoside gusa, ahubwo n’Isi muri rusange igihe umuntu ufatwa nk’umuhezanguni w’umugizi wa nabi ndetse wanakoreshejwe mu gushumika u Rwanda mu 1994 yaba afunguwe mu gihe ibyangijwe n’ibikorwa by’ubuhezanguni bye bigihari?”, uwo ni Charity Kagwi-Ndungu mu ibaruwa yagenewe urukiko ruyobowe na Meron.
Irekurwa rya Ngeze nk’uko amakuru akomeje kuvuga rishobora kujyana n’ifungurwa ry’abandi bantu babiri nabo bahamijwe uruhare muri jenoside, ari bo; Aloys Simba, wari Lt Col muri Ex-FAR, wagize uruhare mu gutegura ubwicanyi ndengakamere bwabaye mu majyepfo y’igihugu, na Dominique Ntawukuriryayo, wari umuyobozi w’ibanze agashora Abatutsi mu rupfu abizeza kubarinda, akabaha Interahamwe ngo bicwe.
Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya leta, Johnston Busingye, akaba yarandikiye Meron asaba ko aba bantu uko ari batatu batarekurwa muri iki gihe kuko bishobora gushengura abarokotse kandi bikaba byagira ingaruka ku mikorere y’ubutabera mpuzamahanga.
Ukuli
Ariko habura iki ngo urwanda rizagire abasore nka MOSSAD ? Ya Israël yahanaguyeho aba NAZI bose ndetse n’a bamwe bahinduye imyirondoro yabo?
Jye nturanye nabo europe, iyo mbabonye bishongora, nifuza imyitozo ya Mossad. …
Tuzahora turibwaribwa nitutihorera kuliyi misega ihora yigamba . Ubu noneho erega basigaye bavuga bemye ngo ni FPR yakoze genocide. Ibi byose nitwe twabiteye …. kuvanaho cya gihano kibakwiriye
Intareyakanwa
Erega u Rwanda turangaje imbere ni u Rwanda rwiyunga kdi rukanababarira kuko kuba banafungiye hanze nabyo nta nyungu byaduha keretse twe tubifitiye!
So muvandimwe wiyise UKULI rekeraho kugera ikirenge mu cyabo kuko nibaza ko wamaze kubonako guhora ari ukw’Imana