• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Zambia: Leta iraha icyizere impunzi z’Abanyarwanda cyo kuziha ubwenegihugu

Editorial 07 Jun 2018 POLITIKI

Leta ya Zambia yatangiye guha impunzi z’Abanyarwanda ibyangombwa by’agateganyo bizemerera gutura. Biteganyijwe ko ibyangombwa bya burundu bizemerera gutura nk’abenegihugu zizabihabwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Impunzi z’Abanyarwanda zibarirwa mu bihumbi bisaga bine, abo Zambia imaze guha ibyo byangombwa bararenga gato igihumbi na magana ane.

Ubwo BBC dukesha iyi nkuru yaganiraga na Abdon Mawere, ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Leta ya Zambia, yatangaje ko bafashe iki cyemezo nyuma yaho baboneye ko izi mpunzi zikeneye kugira uburengenzira busesuye ku mitungo yazo zifite.

Yagize ati “Ku ikubitiro abantu 1468 bahoze ari impunzi z’Abanyarwanda nibo twahaye impushya zo gutura by’agateganyo, tukaba twiteguye guha iki cyemezo abagera ku bihumbi bine muri bo, ibi turizera ko bizafasha abahoze ari mpunzi z’Abanyarwanda kubona impapuro zibemerera gutura mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko,…”.

Akomeza avuga ko nyuma yo gutakaza uburenganzira bwo kwitwa impunzi, ko nta cyangombwa na kimwe zagiraga kiziranga cyatuma zikomeza ibikorwa byazo.

Mawere avuga ko intego yabo ari uguha ibyangombwa abahoze ari impunzi bose b’Abanyarwanda, ati “Nibyo rwose, intego yacu ni uguha ibyangombwa abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda bose kugirango babashe kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye, birimo n’iby’ubukungu, kugira ngo babashe guteganyiriza ubuzima bwabo bw’ejo, kuko mu myaka itatu yari ishize bari bafite ikibazo cyo kutagira uruhare mu bikorwa bitandukanye kuko nta byangombwa bari bafite”.

Nyuma y’imyaka itatu nibwo izi mpunzi z’Abanyarwanda ziri muri Zambia zizahabwa ubwenegihugu.

Mawere ati “ni ikibazo gikomeye, n’impunzi ubwazo zakomeje kubaza, ariko iyo urebye ibibazo bahuye nabyo ku mpunzi za kera ku birebana no kubona ibyangombwa, wabona ko umugambi wacu ari uwo kubakura mu gihirahiro barimo kuko Guverinoma itifuzaga ko yakomeza kugira abantu batagira ibibaranga ku butaka bwayo,… turizera ko tuzumvikana na buri wese tukabaha icyemezo gihoraho cyo gutura, kuko uru ruhushya rwo gutura ni intambwe ya mbere iganisha ku kubaha ubwenegihugu”.

Kuva ku itariki ya 1 Mutarama 2018, nibwo hatangiye gushyirwa mu bikorwa icyemezo cya HCR cyo gukuriraho ubuhunzi impunzi z’Abanyarwanda zahunze u Rwanda hagati y’umwaka wa 1959 na 1998.

Leta ya Zimbabwe itangaza ko abahoze ari impunzi z’Abanyarwanda n’abakiri impunzi ko babarirwa mu 5700, abasaga 1500 bakaba bagifite uburenganzira bwo kwitwa zo.

 

2018-06-07
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Dr Mukankomeje na Tito Rutaremara bahawe imyanya mishya, Kabandana wayoboye Kigali yongera kugaragara

Editorial 05 Nov 2019
Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa ry’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye

Editorial 20 Sep 2017
Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Nta gihugu na kimwe ku Isi kimeze nk’u Rwanda- Rick Warren

Editorial 26 Sep 2016
Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Uganda: Polisi yaburijemo igitaramo cya Bobi Wine

Editorial 03 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda
Mu Mahanga

Airbus 330-300, Indege nshya yiswe ‘Umurage’, iraye mu Rwanda

Editorial 01 Dec 2016
Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda
ITOHOZA

Haïti : Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Editorial 31 Oct 2017
Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo
Mu Rwanda

Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo

Editorial 06 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru