• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

  • Rurageretse hagati y’ibigarasha Noble Marara na Jean Paul Turayishimye   |   24 Aug 2026

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashyikirije ibendera ikipe y’u Rwanda y’Abagore yerekeje i Nairobi mu Gikombe cya Afurika   |   23 Aug 2026

  • Ubuyobe bw’Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri   |   22 Aug 2026

  • Ndi gupfa ndeba- Luvumbu yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kumutererana nyuma yo kuva mu Rwanda   |   21 Aug 2026

  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Nigeria: Abantu 31 baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Ubwanditsi 18 Jun 2018 HIRYA NO HINO

Abantu bagera kuri 31 bapfuye, abandi barakomereka nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatandatu abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu mu gace ka Damboa muri Leta ya Borno muri Nigeria.

Iki gitero cyabaye nyuma y’igihe gito Umuyobozi w’Ingabo muri Nigeria, Lt. Gen. Tukur Buratai, ahamagariye abaturage bavuye mu byabo gutahuka kuko umutekano wifashe neza.

Lt. Gen. Buratai wari witabiriye igikorwa cyo gutaha ubwato buzakoreshwa mu gucunga umutekano mu kiyaga cya Tchad, yahamagariye abaturage bo mu Majyaruguru ya Borno gutaha kuko ingabo zahagaruye umutekano.

Ku itariki ya 1 Gicurasi nibwo hatangijwe ibikorwa byo guhashya burundu umutwe wa Boko Haram muri aka gace ndetse n’ibindi bice biherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Tchad.

Nubwo nta mutwe n’umwe wigeze wigamba iki gitero, Babakura Kolo uyobora umutwe witwaje intwaro yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, ko ibimenyetso bigaragaza ko iki gikorwa cyihishwe inyuma na Boko Haram ishaka gushinga leta igendera ku mahame y’idini ya Islam mu Majyaguru ya Nigeria.

Modu Usman utuye ahabereye iki gitero yavuze ko babaze abantu 31 barimo n’abana baguye muri iki gitero, leta yo yemeza ko hapfuye 20 gusa. Ni mu gihe abasaga 40 bakomeretse.

Umutwe wa Boko Haram washinzwe mu 2002 na Mohammed Yusuf, mu myaka icyenda gusa uvugwaho kuba warishe abatari bake, n’aho abandi basaga miliyoni 1.7 bakurwa mu byabo.

Uyu mutwe uharanira gushyiraho leta igendera ku mahame y’idini ya Islam, ukunze kwifashisha abiyahuzi biganjemo abana n’abakobwa baba baragiye bashimutwa.

2018-06-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Trump yagiranye ibiganiro na Kim Kardashian ku ivugururwa ry’itegeko rigenga gereza

Ubwanditsi 31 May 2018
Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Umunyarwanda yiciwe muri Uganda hafi y’umupaka n’u Rwanda

Ubwanditsi 08 Aug 2019
Diamond yasesekaye  i Kigali

Diamond yasesekaye i Kigali

Ubwanditsi 19 Jan 2018
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

RUSHYASHYA 02 Mar 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo
Amakuru

Muhanga: Abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umwuga wabo

Ubwanditsi 09 Feb 2016
RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru
UBUKERARUGENDO

RwandAir igeze i Tel Aviv gatatu mu cyumweru

Ubwanditsi 29 May 2019
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018
UBUKUNGU

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru