• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yahuye n’Abahinde, anasura Urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi

Editorial 24 Jul 2018 ITOHOZA

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, yishimiye bikomeye guhura n’Abahinde baba mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro bagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Uyu muyobobozi uheruka gushyirwa ku mwanya wa cyenda mu bakomeye ku Isi, yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nyakanga 2018. Yabisikanye na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping na we wari umaze iminsi ibiri mu Rwanda.

Ku munsi we wa mbere w’uruzinduko, u Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 174 z’amafaranga y’u Rwanda, zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda no guteza imbere ubuhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira.

Minisitiri w’Intebe Narendra yanagize umwanya wo guhura n’Abahinde baba mu Rwanda, igihugu gicumbikiye abagera ku 3,000 bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yagize ati “Byari ibiganiro byiza cyane n’Abahinde baba mu Rwanda. Mu bice byose by’Isi Abahinde bariranga kandi duterwa ishema n’ibikorwa byiza bagezeho. Abahinde baba mu Rwanda bagira uruhare rukomeye ku bucuti bw’u Buhinde n’u Rwanda.”

Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Uyu munsi u Buhinde ni igihugu cya gatandatu gikize ku Isi nyuma yo guhigika u Bufaransa, aho bugeze ku musaruro mbumbe (GDP) wa tiriyali $2.597 mu 2017. Inzobere mu by’ubukungu zinerekana ko nibura mu myaka 15 iri imbere, u Buhinde n’u Bushinwa ari byo bizaba biyoboye ubukungu bw’Isi.

Mu kiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa Mbere, Narendra yanagarutse ku gikorwa u Buhinde buteganya cyo gufungura ambasade mu Rwanda, avuga ko bizagira uruhare mu kurushaho gushimangira umubano ibihugu byombi bifitanye, bityo na serivisi zitangwa hagati y’ibi bihugu zikarushaho koroha.

Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

Yunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Gisozi

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, rushyinguwemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zigera ku bihumbi 250.

Uyu muyobozi yasuye urwibutso ndetse asobanurirwa amateka ya Jenoside, agaragarizwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse n’urugamba rwo guhangana n’ingaruka zayo.

Nyuma yo gusura urwibutso, Narendra Modi arasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, ari naho atanga inka 200 mu gushyigikira gahunda ya Girinka.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi, Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yanasuye Urwibutso rwa Kigali

2018-07-24
Editorial

IZINDI NKURU

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Hakizimana Hamza ntaho ahuriye na Hakizimana Jean de Dieu Kongo ibeshya ko ari umusirikari wa RDF yafatiye ku rugamba

Editorial 28 Dec 2024
Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Iryavuzwe riratashye Kayumba yirukanye mu ishyaka Rudasingwa,Gahima,Musonera na Ngarambe

Editorial 01 Jul 2016
Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Mutimamuke wo mu Rutiba, uruviri ruvire mu nzira rutaravuza ubuhuha!

Editorial 17 Nov 2024
Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Uwibye arenga 7.000.000 i Kigali yafatiwe i Nyagatare

Editorial 30 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi : Imbonerakure  n’Interahamwe  nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Burundi : Imbonerakure n’Interahamwe nyinshi zambaye gisilikare zashyizwe ku mipaka y’u Burundi n’u Rwanda

Editorial 07 Mar 2018
James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida
POLITIKI

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Editorial 16 Apr 2018
EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze
Mu Rwanda

EAC ntijenjekere u Burundi nk’uko AU yabikoze

Editorial 09 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru