• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Mushikiwabo yerekeje muri Cambodge, iwabo w’umwe mu basekuruza ba OIF

Editorial 10 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, uri mu rugendo rwo gushakisha amaboko yo kumushyigikira mu matora ku Bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Cambodge, Prak Sokhonn mu murwa mukuru w’icyo gihugu.

Ubu, Mushikiwabo ari ku muri Asia, hakaba hari hatahiwe igihugu gifite amateka akomeye muri OIF, kuko ari cyo nkomoko ya Norodom Sihanouk wabaye umwami w’icyo gihugu, we n’abantu bazwi nka Habib Bourguiba wabaye Perezida wa Tunisia, Léopold Senghor wayoboye Sénégal na Perezida Hamani Diori wayoboye Niger, bafatwa nk’abasekuruza ba Francophonie.

Mushikiwabo yerekeje muri icyo gihugu aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Guinea, Mamadi Touré, mu biganiro byibanze ku gushimangira umubano hagati ya Cambodge na OIF nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’icyo gihugu.

Itangazo ryasohotse rigira riti “Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe ugushimangira umubano n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, no kureba uko Cambodge yashyigikira kandidatire ya madamu Louise Mushikiwabo nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu matora ateganijwe kubera muri Armenie ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.”

Cambodge ni ubwami bugendera ku Itegeko Nshinga, buherereye mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Asia. Icyo gihugu gituwe n’abaturage 16 204 486 kikagira ubuso bwa kilometero kare 181 035. Cambodge yabonye ubwigenge ku itariki ya 9 Ugushyingo 1953, nyuma y’uko kari agace gategekwa n’u Bufaransa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Minisitiri Mushikiwabo yashimiye abanya-Cambodge ku rugwiro bamwakiranye.

Yagize ati “Nejejwe cyane n’uburyo nakiriwe mu Bwami bwa Cambodge uyu munsi, kandi nashimye uko twahuje ibitekerezo na mugenzi wanjye ku hazaza ha OIF. Inshuro igihumbi, nshimiye ibihugu bya Mekong; abanyamuryango b’imena ba OIF!”

Mekong bikomoka ku ruzi rurerure rufite iyi nyito, ruza ku mwanya wa 12 mu zifite uburebure ku Isi rukaba n’urwa karindwi rurerure muri Aziya. Iryo zina rikunda no gukoreshwa umuntu ashaka kuvuga ibihugu bihurira ku kibaya cyarwo, birimo u Bushinwa, Myanmar, Laos, Thailand, Cambodge na Vietnam.

Biteganyijwe ko Mushikiwabo azaba ahanganye mu matora n’umunya-Canada Michaëlle Jean usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa OIF guhera mu 2014.

2018-08-10
Editorial

IZINDI NKURU

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Pascal Nyamurinda wayoboraga Umujyi wa Kigali yeguye ku mirimo ye

Editorial 11 Apr 2018
Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Editorial 16 Dec 2017
Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Ni gute umutwe w’iterabwoba wakwigisha uburenganzira bwa muntu no kugendera ku mategeko? Mu binyoma uhimbira u Rwanda,  RNC ijye yibuka ‘grenades” yateye Abanyarwanda zigatwara umuzima bwa benshi

Editorial 10 Mar 2021
Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Abitwaje intwaro bahitanye 26 mu Burundi mbere y’icyumweru ngo hakorwe referendum

Editorial 13 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant
POLITIKI

Mugabe wayoboraga Zimbabwe agiye kubazwa ku gihombo cya miliyari zari kuva muri diamant

Editorial 22 May 2018
Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo
Mu Rwanda

Kagame yasobanuye impamvu Abanyarwanda bagira uruhare mu bukerarugendo

Editorial 29 Aug 2017
Diyen Yiteguye Gushyirahnze amashusho yindirimo arikurwego ruhambaye
IMIKINO

Diyen Yiteguye Gushyirahnze amashusho yindirimo arikurwego ruhambaye

Editorial 12 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru