• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Ibigo by’itumanaho byongereye imbaraga mu gukwirakwiza internet ya 4G muri Afurika

Editorial 26 Sep 2018 IKORANABUHANGA

Ibigo bicuruza serivisi z’itumanaho muri Afurika bikomeje kwaguka ari nako bikangukira gushora imari mu gukwirakwiza internet ya 4G ku bakiliya bayo.

Imishinga yo gukwirakwiza 4G-LTE muri Afurika imaze gutangizwa n’ibigo 103 mu bihugu 35; ibindi 11 na byo bikomeza gutanga serivisi zo kuyagura.

U Burayi bumaze imyaka 10 butangije internet ya 3G na 4G mu gihe muri Afurika ihamaze imyaka igera kuri itanu.

Niger iri mu bihugu byatangiye gukoresha internet ya 4G ku wa 23 Mata, ibifashijwemo n’Ikigo cy’Itumanaho cya Airtel. Aya masezerano bafitanye angana na miliyoni 18,3 z’amayero.

Mu mwaka wa mbere Airtel Niger izahaza Umujyi wa Niamey. Internet ya 4G izaba ikoreshwa n’abaturage ba Niger bagera kuri 90% izabageraho mu myaka itanu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubushakashatsi muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati cya Xalam Analytics, Guy Zibi, yavuze ibigo byinshi byahaye imbaraga kwagura internet ya 4G kurusha serivisi zo guhamagarana.

Jeune Afrique yanditse ko Ikigo cy’Itumanaho cya Orange giteganya gushora 20% muri miliyari y’amayero gikoresha buri mwaka muri Afurika.

Mu 2016 cyashoye miliyoni 75 z’amayero muri Jumia (Africa Internet Group) iyoboye ubucuruzi bwo kuri internet muri Afurika. Kuva mu mwaka ushize, Orange yashyize miliyoni 50 z’amayero mu iterambere ry’imishinga mito yo kuri uyu mugabane.

Orange imaze gutangiza 4G mu bihugu 12 bya Afurika birimo Ibirwa bya Maurice (2013), Maroc (2015), Côte d’Ivoire na Misiri (2017). Iri kuganira na Burkina Faso.

Perezida wa Orange, Bruno Mettling yatangaje ko yanyuzwe n’iterambere rimaze kugerwaho.

Ati “Afurika yose ikeneye internet yihuta. Ni ingenzi ku iterambere ry’ikoranabuhanga n’irya serivisi. »

Ingo 75% muri Afurika zigerwaho na internet hifashishijwe telefoni zigezweho.

Xalam Analytics yagaragaje ko umubare wa telefoni zikoresha 4G wikubye kabiri hagati ya 2016 na 2017, ugera kuri simcard zikora miliyoni 73.

Urebye uko ibihugu bikoresha internet ya 4G, umuyoboro wayo uri ku kigero cya 95% mu Rwanda; Afurika y’Epfo kuri 80 %; Cameroun 40 % na Nigeria ifite 13 %.

Ibihugu bimwe bigorwa no guhuza imijyi n’ibyaro cyangwa gukoresha uburyo bwo munsi y’amazi mu bihugu bidakora ku nyanja ahakoreshwa fibre optique nka Madagascar.

Xalam yatangaje ko abagera kuri 5% batunze telefoni bakoreshaga 4G mu 2017. Mu Buhinde iyi mibare yageraga kuri 20%. Abakoresha internet ya 2G bagera kuri ½ cy’abatuye mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ihuriro mpuzamahanga ry’Ibigo by’Itumanaho (GSMA) ryatangaje ko 3G ariryo koranabuhanga rikoreshwa cyane n’abatunze telefoni (42 %).

GSMA yagaragaje ko hari ibigo by’imishinga y’ikoranabuhanga 142 mu Burengerazuba bwa Afurika, irimo 5K Startups Hub (Côte d’Ivoire), MEST (Ghana), CC Hub (Nigeria) na CTIC Dakar (Sénégal).

Raporo y’Ikigo cya Ericsson gicuruza internet yagaragaje ko abagera kuri miliyoni 310 bo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bazaba bakoresha internet ya 4G mu 2023 bavuye kuri miliyoni 30.

Abazaba bakoresha telefoni bazava kuri miliyoni 700 bakagera kuri miliyoni 990, muri bo abagera kuri miliyoni ebyiri bazaba bakoresha internet ya 5G mu 2023. Smartphone zikoreshwa zizava kuri miliyoni 340 zigere kuri miliyoni 850.

2018-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Kuvana ‘data’ kuri telephone yawe, utabizi. Byabonwe no mu Rwanda

Editorial 04 Oct 2018
Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Editorial 12 Nov 2019
Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Kampala: Uruganda rutunganya amazi ya “Jibu” rwafunzwe

Editorial 20 Aug 2018
Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Isosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu

Editorial 07 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe
INKURU NYAMUKURU

Thabita Gwiza wari  inkotsa ya RNC muri Canada, akaba no mu rukundo Rw’ibanga na Jean Paul Turayishimye, yirukanwe

Editorial 29 Nov 2019
Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026
Amakuru

Police FC yatsinze APR FC 2-1, ubwo bakinaga umukino wa gicuti hitegurwa umwaka w’imikino wa 2025-2026

Editorial 04 Aug 2025
Perezida  KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi
ITOHOZA

Perezida KIM JONG UN amaze kumena amaraso y’abantu benshi

Editorial 31 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru