• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Leta ya Pierre Nkurunziza yahungabanyijwe na manda nshya ku iperereza rya Loni

Editorial 30 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho Leta ya Pierre Nkurunziza itangaje ko igiye kwikura mu bihugu bigize akanama k’ Uburenganzira bwa muntu muri Loni, kongereye Komisiyo y’ iperereza ku Burundi manda nshya.

Uyu mwanzuro wemerera iyi Komisiyo gukora iperereza ku bwicanyi bwakozwe n’ inzego z’ umutekano nyuma yaho Perezida Nkurunziza atorerwa kuyobora manda ya gatatu mu Burundi wafashwe n’ Ibihugu bigize Akanama ku Burenganzira bwa Muntu muri Loni yo kuwa 28 Nzeri 2018.

Ibihugu 23 byatoye byifuza ko iyi komisiyo yahabwa manda nshya yo gukomeza umurimo mu Burundi, ibihugu 17 byo muri Afurika byifashe naho ibihugu 7 byatoye byanga ko iyi Komisiyo yongererwa manda nshya yo gukorera mu Burundi.

Leta ya CNDD/FDD iyobowe na Perezida Nkurunziza yari yarahiye ko ishobora kuva muri aka kanama mu gihe cyose iyi komisiyo yongerewe manda yo gukorera muri iki gihugu.

Mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’ iperereza by’ iyi komisiyo , mu ntangiriro z’ iki cyumweru, Leta y’ u Burundi yari yatangiye kumvisha bimwe mu bihugu bya Afurika kudatora ko manda y’ iyi komisiyo ivugururwa, nk’ uko bitangazwa na RFI.

Aya makuru akomeza ashimangira ko nyuma yaho manda y’ iyi komisiyo ivugururwa , abayobozi bakuru bagize Leta y’ u Burundi bagaragaje umubabaro ukomeye kuko bikanga ibikorwa by’ ihohoterwa byakorewe abaturage byamenyekana.

Leta ya Pierre Nkurunziza ikomeje gushinjwa guhohotera, gufunga no kwica abaturage bari mu myigirambyo yamagana ko Perezida Nkurunziza ayobora manda ya gatatu , nk’ uko byari bitegenyijwe mu Itegekonshinga ry’ u Burundi.

Hashize imyaka 2 iyi komisiyo y’ iperereza ishinzwe ariko Leta y’ u Burundi yanze guha amahirwe abakozi ba Loni gukorera ku butaka bwayo.

Mu rwego rwo kugerageza kumenya ibyabaye mu Burundi mu mwaka w’ I 2017, ibifashijwemo n’ Itsinda ry’ Abanyafurika ndetse n’ umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu mu Burundi ACCOR, aka Kanama kagerageje kohereza intumwa 3 zikorana na Leta.

Izi ntumwa zimaze kugera muri iki gihugu, Leta y’ u Burundi yahise izinaniza yanga gukorana nazo ahubwo bimwa n’ impapuro z’ inzira (visa) muri Mata 2017.

Mu gihe Leta ya Nkurunziza ibabajwe n’ iri vugururwa rya manda nshya ya komisiyo y’ iperereza igiye gukorera mu Burundi, Umuryango uharanira uburenganzira bwa Muntu, HRW watangaje ko wishimiye iyi ntambwe igezweho.

Uyu muryango HRW usanga iki cyemezo kizatuma ubutabera burenganura imiryango y’ inzirakarengane zisaga igihumbi harimo abishwe , abahohotewe mu buryo bunyuranye ndetse n’ abandi bafungiye ahantu hatazwi kugeza ubu.

2018-09-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Umuvumo n’uruzerero bishegeshe Tewojeni Rudasingwa, yongera kubahuka Perezida Kagame wamukamiye.

Editorial 10 Apr 2023
Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w’abajenosideri wa FDLR

Editorial 08 Jan 2025
Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Editorial 15 Dec 2023
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Editorial 02 Nov 2021

2 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 30, 20189:25 am -

    Uruvuga undi ntirugoma koko ndabyemeye! Kandi ngo nta nkumi yigaya!

    Subiza
  2. Rebero Jeremy
    October 2, 201810:54 am -

    Iriya foto yageze hariya ite? Ndayibuka itwereka ibibera i Kami!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda
Amakuru

Gatare na Tom Ndahiro bati “Hari Abanyamakuru b’ Abanazi, Ingabire Victoire akwiye gusaba imbabazi abanyarwanda

Editorial 13 Sep 2021
Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza
ITOHOZA

Uwakoze Jenoside yarihiwe amashuri na FARG bimenyekana ageze muri kaminuza

Editorial 31 Oct 2017
Mukamabano Madeleine  wahoze ari Umunyamakuru wa RFI yambitse ubusa  Amashyaka ya Opozisiyo ikorera mu buhungiro
Mu Rwanda

Mukamabano Madeleine wahoze ari Umunyamakuru wa RFI yambitse ubusa Amashyaka ya Opozisiyo ikorera mu buhungiro

Editorial 10 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru