Abantu batatu barimo umugore witwa Espérance , umwana w’imyaka 13 n’undi w’umwe n’igice, bishwe n’agatsiko k’abantu bagabye igitero mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018, muri Zone ya Ruziba, umusozi wa Camakombe, muri Komini Mugina, Intara ya Cibitoke.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cya Leta, Ikiriho, ngo abantu babiri bapfiriye aho mu gihe umwana muto yapfiriye mu nzira bamujyanye kwa muganga i Bujumbura mu bilometero 85 uvuye muri ako gace.
Umutwe w’abagizi ba nabi bari bitwaje intwaro, ngo bahingutse muri aka gace gahana imbibe n’u Rwanda, bagaba igitero ku rugo rwa Ndayisenga Ernest bahita bica umufasha we n’umwana.
Abagabye iki gitero ngo bambutse umugezi wa Ruhwa, ahagana saa cyenda z’ijoro, ubwo Imbonerakure n’abasirikare ba Leta bari bamaze kuva muri ako gace bari ku irondo ry’ijoro.
Mu Ntangiriro z’uku kwezi, Abaturage begereye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi, mu gace ka Ruziba, Komini Mugina na Ruhwa- Rukana muri Komini Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke bakwiriye imishwaro nyuma y’ibihuha bari babwiwe ko hari igitero kigabwe cy’abaturutse mu Rwanda.
Icyo gihe bakaba barasabwe gusubira mu ngo zabo, nyuma yo kubona ko ari ibihuha byari byabakuye imitima.
Musengimana
Nibihangane Arikose Kobahora Bikanga Urwanda Abobo Nabanyarwanda? Cyangwa Nibyabisambo Bacumbikiye Bishaka Guhungabanya Umutekano Wurwanda/sankara\ Erega Uburundi Bucumbikiye Inkozizibibi Nyinshi Ntiwamenya Izabateye Izarizo