• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

  • Cassa Mbungo yahamagaye ikipe y’igihugu y’u Rwanda U20, banatangira imyitozo yitegura imikino ya CECAFA izabera muri Tanzania   |   08 Sep 2026

  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Ubwanditsi 01 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa Kane, itariki 25 Ukwakira 2018, yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame,abakurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu byombi bakomeje  kubona ko ibintu byarushijeho kuba bibi hagati y’ibihugu byombi nyuma yo gukeka  ko ubwo  butumwa bishoboka ko bwaba bukubiye muri iyi baruwa bivugwa ko yari iy’umweru.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu byombi waganiriye  Rushyashya yemeje ko nyuma y’uruzinduko rwa Sam Kutesa yagiriye mu Rwanda ibintu byazambye kurushaho kuko iyi baruwa ishobora kuba yarasubizaga ahubwo iyo U Rwanda rwaba rwarandikiye Uganda ibaza ibikorwa bitari byiza bikomeje kugirirwa Abanyarwanda muri Uganda.

Yagize ati” Umubano hagati ya Kampala na Kigali biragoye kuwusesengura ariko biragaragara ko  warushijeho kuba mubi nyuma y’uruzinduko rwa Kutesa  rusa naho yari aje kumva icyo abayobizi b’u Rwanda batekereza gusa

Uyu avuga ko ibyo Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda bakorerwa birimo gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo no gucuzwa utwabo  byari bimaze gukabya bityo U Rwanda rukaba rutari kwicara ngo rurebere ariko kwandikira Museveni.

The East African yanditse  ko bigoye kumenya ubutumwa nyakuri bwari muri iyibaruwa uretse gukeka  ko harebewe uko umubano w’ibihugu byombi byifashe, bigoye kumenya ubutumwa bwari bukubiye mu ibaruwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Ni mu gihe kandi uhagarariye U Rwanda muri Uganda, Rtd Major Gen. Frank Mugambage yanze kugira icyo avuga kuri iyi ngingo ubwo yavuganaga na The East African nyamara bidakuraho ko  iyi baruwa yoherejwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye.

N’ubwo bimeze gutyo, ababikurikiranira hafi bavuga ko uku kohererezanya ubutumwa  ntacyo byahinduye kuko  umwuka mubi mu mibanire y’ibi bihugu byombi by’ibituranyi byari inshuti  byasangiye akabisi n’agahiye,  bikaba inshuti z’akadasohoka kugeza  Ukwakira 2017,  ubwo  Uganda yahaga icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu ishyaka  RNC rya Gen. Kayumba Nyamwasa  wahunze igihugu mu mwaka w’2010,  kuri ubu uyu mubano  w’u Rwanda na Uganda, ukomeje kuzamba kurushaho.

Perezida Kagame yagiye avugana na mugenzi we Museveni ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi. Bombi bemeranyije  gukemura ibibazo bisanzwe biriho ariko Uganda ikomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Sama Kutesa ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame

Iyi baruwa kandi yoherejwe  nyuma yaho muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida Museveni ku ngoro ye Entebbe,  hari n’abayobozi bashinzwe umutekano mu byagisilake , Uganda igaragaza nko kwirengagiza ukuri kubiriho n’ubwo u Rwanda ngo rwagaragazaga ibimenyetso ku birego rurega Uganda ariko Museveni, akabigarama avuga ko atabizi ahubwo akavuga ko yibiza impamvu  za telephone ziriho ariko ngo ntizikoreshwe.

Ibi biravugwa mu gihe hari inama  z’ubugambanyi zimaze iminsi zibera muri Ambasade ya Uganda muri Swede , umwe mu bahagagarariye intumwa za RNC witabiriwe  iyi nama ni  Rugema Kayumba, inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa  usanzwe uba muri Norvege, ari nawe mwizerwa we yakoresheje mu bikorwa byo gushimuta abanyarwanda muri Uganda mbere y’uko ahakurwa igitaraganya  kuko imigambi ye na Salim Saleh na Gen. Tumukunde yarimaze gutahurwa.

Amakuru yatugezeho avuga ko kimwe mu byigirwa muri iyi nama ya Swede , ari ukureba uko Gen. Kayumba yakurwa muri Afrika y’Epfo,  akajyanwa muri Uganda . Ikindi n’inama Perezida  Museveni yagiriye  Kayumba Nyamwasa  ko bagomba kwitegura byanyabyo umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baciye muri Congo, akaba ariyo mpamvu Perezida Museveni yasabye Perezida Nkurunziza kuba ahagaritse ibikorwa bya  FLN ya Nsabimana Calixte Sankara hagategurwa uko byakorwa ntagusubira inyuma.

Bivugwa ko Uganda igiye kohereza ingabo kabuhariwe muri Congo, igitindije uyu mugambi ni uruhushya rugomba gutangwa na Perezida Kabila, ariko rukaba rwaratindijwe n’uko Kabila atorohewe n’amatora ategurwa muri iki gihugu bivugwa ko hashobora kwaduka intambara amatora akaburizwamo Kabila agakomeza kuyobora iki gihugu.

Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano zirimo urushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI) ruyobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) ruyobowe na Rtd Col. Kaka Bagyenda bashinjwa kuba intasi.

Ni mu gihe Abatabwaga muri yombi batahwemye kuvuga ko  baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi n’ubucuruzi muri iki gihugu.

 

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi ba Basketball muri Afurika ku iterambere ryayo mu bagore

Ubwanditsi 28 Aug 2024
Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Menya uburyo Marie Bamutese n’umugabo we Peter Verlinden bagoreka amateka n’umwirondoro wabo mu rwego rwo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 21 Apr 2020
Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Rene Rutagungira, inzirakarengane y’intambara za propaganda za Museveni. Arembeye muri gereza ya CMI, Makindye

Ubwanditsi 05 Jul 2019
Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Rurageretse hagati ya IBUKA na Musenyeri Mbonyintege bapfa Perraudin

Ubwanditsi 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Ubwanditsi 09 Nov 2018
Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo
Mu Rwanda

Bamwe mu barezwe na Imbuto Foundation batangiye kurera barumuna babo

Ubwanditsi 10 Jun 2017
Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Loni ibabajwe n’ubwicanyi bwahitanye abantu 26 mu Ntara ya Cibitoke

Ubwanditsi 15 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru