• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Uko Sam Kutesa yavuye mu Rwanda ibintu bikarushaho kuba bibi hagati y’u Rwanda na Uganda

Editorial 01 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma yaho Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuwa Kane, itariki 25 Ukwakira 2018, yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame,abakurikiranira hafi umubano w’ibi bihugu byombi bakomeje  kubona ko ibintu byarushijeho kuba bibi hagati y’ibihugu byombi nyuma yo gukeka  ko ubwo  butumwa bishoboka ko bwaba bukubiye muri iyi baruwa bivugwa ko yari iy’umweru.

Umwe mu bakurikiranira hafi iby’umubano w’ibi bihugu byombi waganiriye  Rushyashya yemeje ko nyuma y’uruzinduko rwa Sam Kutesa yagiriye mu Rwanda ibintu byazambye kurushaho kuko iyi baruwa ishobora kuba yarasubizaga ahubwo iyo U Rwanda rwaba rwarandikiye Uganda ibaza ibikorwa bitari byiza bikomeje kugirirwa Abanyarwanda muri Uganda.

Yagize ati” Umubano hagati ya Kampala na Kigali biragoye kuwusesengura ariko biragaragara ko  warushijeho kuba mubi nyuma y’uruzinduko rwa Kutesa  rusa naho yari aje kumva icyo abayobizi b’u Rwanda batekereza gusa

Uyu avuga ko ibyo Abanyarwanda baba cyangwa bagenda muri Uganda bakorerwa birimo gutabwa muri yombi, gukorerwa iyicarubozo no gucuzwa utwabo  byari bimaze gukabya bityo U Rwanda rukaba rutari kwicara ngo rurebere ariko kwandikira Museveni.

The East African yanditse  ko bigoye kumenya ubutumwa nyakuri bwari muri iyibaruwa uretse gukeka  ko harebewe uko umubano w’ibihugu byombi byifashe, bigoye kumenya ubutumwa bwari bukubiye mu ibaruwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa.

Ni mu gihe kandi uhagarariye U Rwanda muri Uganda, Rtd Major Gen. Frank Mugambage yanze kugira icyo avuga kuri iyi ngingo ubwo yavuganaga na The East African nyamara bidakuraho ko  iyi baruwa yoherejwe mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye.

N’ubwo bimeze gutyo, ababikurikiranira hafi bavuga ko uku kohererezanya ubutumwa  ntacyo byahinduye kuko  umwuka mubi mu mibanire y’ibi bihugu byombi by’ibituranyi byari inshuti  byasangiye akabisi n’agahiye,  bikaba inshuti z’akadasohoka kugeza  Ukwakira 2017,  ubwo  Uganda yahaga icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bari mu ishyaka  RNC rya Gen. Kayumba Nyamwasa  wahunze igihugu mu mwaka w’2010,  kuri ubu uyu mubano  w’u Rwanda na Uganda, ukomeje kuzamba kurushaho.

Perezida Kagame yagiye avugana na mugenzi we Museveni ku bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi. Bombi bemeranyije  gukemura ibibazo bisanzwe biriho ariko Uganda ikomeza kuvunira ibiti mu matwi.

Sama Kutesa ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame

Iyi baruwa kandi yoherejwe  nyuma yaho muri Werurwe 2018, Perezida Paul Kagame yabonanye na Perezida Museveni ku ngoro ye Entebbe,  hari n’abayobozi bashinzwe umutekano mu byagisilake , Uganda igaragaza nko kwirengagiza ukuri kubiriho n’ubwo u Rwanda ngo rwagaragazaga ibimenyetso ku birego rurega Uganda ariko Museveni, akabigarama avuga ko atabizi ahubwo akavuga ko yibiza impamvu  za telephone ziriho ariko ngo ntizikoreshwe.

Ibi biravugwa mu gihe hari inama  z’ubugambanyi zimaze iminsi zibera muri Ambasade ya Uganda muri Swede , umwe mu bahagagarariye intumwa za RNC witabiriwe  iyi nama ni  Rugema Kayumba, inshuti y’akadasohoka ya Kayumba Nyamwasa  usanzwe uba muri Norvege, ari nawe mwizerwa we yakoresheje mu bikorwa byo gushimuta abanyarwanda muri Uganda mbere y’uko ahakurwa igitaraganya  kuko imigambi ye na Salim Saleh na Gen. Tumukunde yarimaze gutahurwa.

Amakuru yatugezeho avuga ko kimwe mu byigirwa muri iyi nama ya Swede , ari ukureba uko Gen. Kayumba yakurwa muri Afrika y’Epfo,  akajyanwa muri Uganda . Ikindi n’inama Perezida  Museveni yagiriye  Kayumba Nyamwasa  ko bagomba kwitegura byanyabyo umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda baciye muri Congo, akaba ariyo mpamvu Perezida Museveni yasabye Perezida Nkurunziza kuba ahagaritse ibikorwa bya  FLN ya Nsabimana Calixte Sankara hagategurwa uko byakorwa ntagusubira inyuma.

Bivugwa ko Uganda igiye kohereza ingabo kabuhariwe muri Congo, igitindije uyu mugambi ni uruhushya rugomba gutangwa na Perezida Kabila, ariko rukaba rwaratindijwe n’uko Kabila atorohewe n’amatora ategurwa muri iki gihugu bivugwa ko hashobora kwaduka intambara amatora akaburizwamo Kabila agakomeza kuyobora iki gihugu.

Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano zirimo urushinzwe iperereza rya gisirikare (CMI) ruyobowe na Brig. Gen. Abel Kandiho n’urushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu (ISO) ruyobowe na Rtd Col. Kaka Bagyenda bashinjwa kuba intasi.

Ni mu gihe Abatabwaga muri yombi batahwemye kuvuga ko  baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi n’ubucuruzi muri iki gihugu.

 

2018-11-01
Editorial

IZINDI NKURU

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Canada: Perezida Kagame yitabiriye Inama y’ibihugu bikize ku isi

Editorial 08 Jun 2018
Kampala: Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma yaho uyu munyarwanda ashimutiwe na CMI,  ashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Kampala: Umuryango wa Claude Iyakaremye uratabaza nyuma yaho uyu munyarwanda ashimutiwe na CMI, ashinjwa kuba intasi no gutunga imbunda

Editorial 21 Apr 2018
Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Umuyobozi muri RSSB arahamya ko yibwe n’abana b’abakobwa nyuma yo gushaka kubafasha

Editorial 09 Apr 2018
Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Perezida Kagame Yitabiriye Ubutumire Bwa Mugenzi We Omar Guelleh Muri Djibouti

Editorial 05 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC
INKURU NYAMUKURU

Jean Paul Turayishimye yabuze byose nk’ingata imenye, menya ibyo yategetswe na Kayumba Nyamwasa ngo asubire muri RNC

Editorial 13 May 2020
Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora
Mu Rwanda

Amb. Karega yashimye uko Abanyarwanda batuye mu Majyepfo ya Afurika bitabiriye amatora

Editorial 05 Aug 2017
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )
ITOHOZA

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice cya 10 )

Editorial 26 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru