• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Urubanza rwabishe Col Karegeya ntakirimo n’ubwo rugiye gutangira i Randburg muri Afurika y’Epfo

Editorial 01 Nov 2018 ITOHOZA

Amakuru dukesha   kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo n’uko urubanza rwabishe Colonel Patrick Karegeya bamwiciye muri hoteli yitwa Michalangelo Towers hagiye gushira imyaka 5 rwatangira kuri uyu wa kane  taliki 1 Ugushyingo 2018.

Birazwi ko Col Patrick Karegeya yishwe n’abantu  bo muri RNC barimo Rudasingwa Theogene na mukuru we Gahima  Gerald bafatanije na Gen. Kayumba Nyamwasa, kubera urwikekwe abo nibo abacuze umugambi  bakoresheje umwe mu bagore [umurundikazi ] wari ihabara ya Col. Karegeya, amunigiraga  Hoteli,  akoresheje isuwime dore ko Karegeye yari yanyoye za Wisky nyinshi  yishimira ubunani bwo  kw’ italiki ya 31 Ukuboza 2013.

Uru rubanza ruzabera ahantu hitwa Rundburg mu majyaruguru ya Johannesburg aho abacamanza bazafata icyemezo kw’italiki n’ahantu urubanza nyarwo mu mizi ruzabera.

Habaye itekinika ku bimenyetso by’urupfu rwa Col Patrick Karegeya

Igipolisi cy’Afrika y’Epfo cyataye muri yombi umwe mu bakozi bacyo kimurega kurya ruswa, akagerageza cyangwa agatekinika ibimenyetso mu maperereza ku byaha bikomeye. Muri ayo madosiye yakorwagaho iperereza harimo iy’urupfu rwa Col Patrick Karegeya.

Nyuma y’ifatwa ry’uyu mupolisi, igipolisi cy’Afrika y’Epfo gisa nk’icyamwaye kigerageza kwisobanura kivuga ko uwo mupolisi wafashwe yari umuhanga mu gukusanya ibimenyetso bisigwa n’intoki (empreintes digitales) akazi ke kakaba kari ukujya aho icyaha cyakorewe kugira ngo afate ibimenyetso by’ahakozwe n’intoki akabishyikiriza abandi bapolisi bashinzwe iperereza.

Ariko uyu mupolisi wafashwe siko yabigenje, kuko raporo yakoze ku bimenyetso yashoboye gukusanya ahiciwe Col Karegeya yari akibifite mu biro bye nyuma y’amezi 14  Karegeya  yishwe! Hakaba hibazwa impamvu atatanze ibyo bimenyetso, ariko impamvu yaje kugaragara ni uko ibyo bimenyetso  byafataga Kayumba Nyamwasa n’abishi be.

Polisi y’Afrika y’Epfo yatangaje ko  isanga iri fatwa ry’uyu mupolisi itangazamakuru ritamenye irengero rye ngo ari ikintu cyiza kuri dosiye y’urupfu rwa Col Karegeya kuko noneho abakora iperereza  bizeraga ko bagiye kubona ibimenyetso batari bahawe maze iperereza rigakomeza. Ariko umuntu yakwibaza niba ibyo bimenyetso byuzuye cyangwa uyu mupolisi hari icyo yabihinduyeho.

Uyu mupolisi yafashwe kubera iyindi dosiye, mu iperereza biza kugaragara ko yashatse guhisha ibimenyetso bya dosiye ya Col Karegeya, ibimenyetso bisigwa n’intoki bikaba ari ikintu gikomeye gishobora kwifashishwa mu iperereza.

Umuvugizi wa Polisi y’Afrika y’Epfo avuga ko abakora iperereza ku iyicwa rya Col Karegeya bagaragaje kenshi ko raporo ku bimenyetso bisigwa n’intoki yaburaga, bakabona atari ibintu bisanzwe, bakaba barakomeje kubaza icyo kibazo inshuro nyinshi ariko umupolisi wafashe ibyo bimenyetso yakomeje kwijijisha agashaka impamvu z’urwitwazo zo kudatanga raporo ku bimenyetso.

 

2018-11-01
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Editorial 21 Nov 2018
Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185

Editorial 24 Sep 2018
Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Gallican yihaye kwikoma Rushyashya none bimukozeho

Editorial 15 Mar 2016
Uko Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yangiwe gutura muri Canada

Uko Umuherwe Rujugiro Ayabatwa Tribert yangiwe gutura muri Canada

Editorial 12 Jun 2016

2 Ibitekerezo

  1. Sunday
    November 4, 20187:36 pm -

    Aba sibo bitwa ba Barikeka? Ninde utazi ko umwicanyi kagame ariwe wishe Karegeya?

    Subiza
  2. CornerStone
    November 6, 20189:42 am -

    Wowe wiyise sunday jye nkwise darkday, menya ko niba uli umusirikare, nkuriya uhungana amabanga yigihugu umenye ko buli gihugu cyiyubaha kigomba kumushakira epfo na ruguru,
    Yaba muzima cg umurambo. Cfr CIA, USA, NASI, murebe Assange wa wikileaks. … Russia umwe yaroze london… Israël na ex agent Mossad…

    Menya kandi wa nanga we ko uretse nubuswa bwawe niwe wanarimbuye abarwanyaga leta guhera kera, bariya bose baguye kenya ugira ninde wabamanuye ?
    Iyo uhisemo gupfa nka zimwe zimoka, wicishwa ibiziriko. Kera twararirimbaga duti uretse bamwe barenzwe bakibagirwa. …
    Jicho la chama chama chetu cha RPA (RPF) hauna pa kujificha. … Nyamwasa nabandi ba desesperados babe babyumva. Nshimye ko bo bapfuye bafite ibihera byinshi, nimiryango yabo ikize inzana zabo zig à Hanze mubazungu, abapfiriye Kurt gamba alingaragu, ababyeyi babo bincike ko bativumbura ? Aba demob bafite Post trauma disorder syndrom, aba cader babakene. Kuki batigaragambya ? Tubivuge, benshi bitwaza kurwanya leta kugira babone ubuhungiro ino mubazungu. Ntacyo bazageraho, ni mutekane mwiteze imbere bene kanya Rwanda. Mugire amahoro.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC
Amakuru

Mu rwego rwo kwitegura umukino wa CAF Confederation Cup na Shampiyona , APR FC igiye gukina imikino ibiri ya Gicuti na Gasogi United ndetse na Gorilla FC

Editorial 10 Nov 2021
Alice Cyusa  yirukanwe  k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda
ITOHOZA

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Editorial 25 Nov 2016
Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi
Mu Mahanga

Umuhanzi Patient Bizimana yibwe akayabo k’amafaranga arenga miliyoni icumi

Editorial 01 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru