Amakuru dukesha kimwe mu binyamakuru byo muri Afurika y’Epfo n’uko urubanza rwabishe Colonel Patrick Karegeya bamwiciye muri hoteli yitwa Michalangelo Towers hagiye gushira imyaka 5 rwatangira kuri uyu wa kane taliki 1 Ugushyingo 2018.
Birazwi ko Col Patrick Karegeya yishwe n’abantu bo muri RNC barimo Rudasingwa Theogene na mukuru we Gahima Gerald bafatanije na Gen. Kayumba Nyamwasa, kubera urwikekwe abo nibo abacuze umugambi bakoresheje umwe mu bagore [umurundikazi ] wari ihabara ya Col. Karegeya, amunigiraga Hoteli, akoresheje isuwime dore ko Karegeye yari yanyoye za Wisky nyinshi yishimira ubunani bwo kw’ italiki ya 31 Ukuboza 2013.
Uru rubanza ruzabera ahantu hitwa Rundburg mu majyaruguru ya Johannesburg aho abacamanza bazafata icyemezo kw’italiki n’ahantu urubanza nyarwo mu mizi ruzabera.
Habaye itekinika ku bimenyetso by’urupfu rwa Col Patrick Karegeya
Igipolisi cy’Afrika y’Epfo cyataye muri yombi umwe mu bakozi bacyo kimurega kurya ruswa, akagerageza cyangwa agatekinika ibimenyetso mu maperereza ku byaha bikomeye. Muri ayo madosiye yakorwagaho iperereza harimo iy’urupfu rwa Col Patrick Karegeya.
Nyuma y’ifatwa ry’uyu mupolisi, igipolisi cy’Afrika y’Epfo gisa nk’icyamwaye kigerageza kwisobanura kivuga ko uwo mupolisi wafashwe yari umuhanga mu gukusanya ibimenyetso bisigwa n’intoki (empreintes digitales) akazi ke kakaba kari ukujya aho icyaha cyakorewe kugira ngo afate ibimenyetso by’ahakozwe n’intoki akabishyikiriza abandi bapolisi bashinzwe iperereza.
Ariko uyu mupolisi wafashwe siko yabigenje, kuko raporo yakoze ku bimenyetso yashoboye gukusanya ahiciwe Col Karegeya yari akibifite mu biro bye nyuma y’amezi 14 Karegeya yishwe! Hakaba hibazwa impamvu atatanze ibyo bimenyetso, ariko impamvu yaje kugaragara ni uko ibyo bimenyetso byafataga Kayumba Nyamwasa n’abishi be.
Polisi y’Afrika y’Epfo yatangaje ko isanga iri fatwa ry’uyu mupolisi itangazamakuru ritamenye irengero rye ngo ari ikintu cyiza kuri dosiye y’urupfu rwa Col Karegeya kuko noneho abakora iperereza bizeraga ko bagiye kubona ibimenyetso batari bahawe maze iperereza rigakomeza. Ariko umuntu yakwibaza niba ibyo bimenyetso byuzuye cyangwa uyu mupolisi hari icyo yabihinduyeho.
Uyu mupolisi yafashwe kubera iyindi dosiye, mu iperereza biza kugaragara ko yashatse guhisha ibimenyetso bya dosiye ya Col Karegeya, ibimenyetso bisigwa n’intoki bikaba ari ikintu gikomeye gishobora kwifashishwa mu iperereza.
Umuvugizi wa Polisi y’Afrika y’Epfo avuga ko abakora iperereza ku iyicwa rya Col Karegeya bagaragaje kenshi ko raporo ku bimenyetso bisigwa n’intoki yaburaga, bakabona atari ibintu bisanzwe, bakaba barakomeje kubaza icyo kibazo inshuro nyinshi ariko umupolisi wafashe ibyo bimenyetso yakomeje kwijijisha agashaka impamvu z’urwitwazo zo kudatanga raporo ku bimenyetso.
Sunday
Aba sibo bitwa ba Barikeka? Ninde utazi ko umwicanyi kagame ariwe wishe Karegeya?
CornerStone
Wowe wiyise sunday jye nkwise darkday, menya ko niba uli umusirikare, nkuriya uhungana amabanga yigihugu umenye ko buli gihugu cyiyubaha kigomba kumushakira epfo na ruguru,
Yaba muzima cg umurambo. Cfr CIA, USA, NASI, murebe Assange wa wikileaks. … Russia umwe yaroze london… Israël na ex agent Mossad…
Menya kandi wa nanga we ko uretse nubuswa bwawe niwe wanarimbuye abarwanyaga leta guhera kera, bariya bose baguye kenya ugira ninde wabamanuye ?
Iyo uhisemo gupfa nka zimwe zimoka, wicishwa ibiziriko. Kera twararirimbaga duti uretse bamwe barenzwe bakibagirwa. …
Jicho la chama chama chetu cha RPA (RPF) hauna pa kujificha. … Nyamwasa nabandi ba desesperados babe babyumva. Nshimye ko bo bapfuye bafite ibihera byinshi, nimiryango yabo ikize inzana zabo zig à Hanze mubazungu, abapfiriye Kurt gamba alingaragu, ababyeyi babo bincike ko bativumbura ? Aba demob bafite Post trauma disorder syndrom, aba cader babakene. Kuki batigaragambya ? Tubivuge, benshi bitwaza kurwanya leta kugira babone ubuhungiro ino mubazungu. Ntacyo bazageraho, ni mutekane mwiteze imbere bene kanya Rwanda. Mugire amahoro.