• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

  • AMAFOTO – Rayon Spotrs yasinyanye amasezerayo y’ubufatanye na Bank of Kigali y’igihe cy’imyaka 5, ikazabona arenga Miliyari 1 ku mwaka   |   18 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

“Muzaraswa,” Museveni aburira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ubwanditsi 13 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Museveni aherutse  gutanga amabwiriza agiraga ati, ‘‘ Uko abigaragambya, abaterabwoba, inkozi z’ibibi n’abasahuzi bagomba gutabwa muri yombi n’uburyo bugomba kujya bukoreshwa.” Igitangaje  n’uko muri aya mabwiriza harimo no ‘kurasa’ yatanzwe n’umukuru w’igihugu. Ntabwo byumvikana impamvu Umuperezida yatanga bene ariya mabwiriza ku bashinzwe umutekano kandi ntakintu nakimwe abatavugaruwe n’ubutegetsi baba bakoze, mu rwego rw’ubushotoranyi. Ahari impamvu yabimuteye, n’ivuka ry’inkundura y’Ishyaka rizwi nka People Power rituma atakigoheka.

Nkuko greatlakeswatchman.com ibyandika , muri aya mabwiriza, Museveni atandukanya amatsinda y’abantu n’uko bagomba kujya bafatwa, hagati  y’abenegihugu n’abanyamahanga, buri cyiciro cyikaba hari uko cyigomba kujya gifatwa mu buryo bunyuranye n’abashinzwe umutekano be,  bagizwe na (ISO, CMI, UPF). Ubwo yavugaga ku banyamahanga, Museveni yatanze amabwiriza agira ati, ‘‘ Aba ntibagomba kujya bakubitwa, gusunikwa no kubwirwa nabi ku mpamvu iyo ariyo yose,” aha, akaba yarakomeje kubabwira ko ahubwo bagomba kujya babavugisha neza mu cyinyabupfura.”

Ku ‘‘bandi,’’ Ubutabera bwagenewe Abatalibani burabategereje. Muri aba bandi, harimo bakeba be mu rwego rwa politike, abo afata nk’abagambanyi, Museveni akaba abashyira mu gatebo kamwe n’abakora imyigaragambyo, inkozi z’ibibi, abasahuzi n’abaterabwoba, kandi kuri bene aba bantu, ntakundi bagomba gufatwa n’abashizwe umutekano.

Abashinzwe umutekano bagomba, nk’uko Museveni yabitegetse, bakoresha amazi mu rwego rwo kugirango babashwiragize. Nyamara kandi ngo ubu buryo buramutse budatanze umusaruro, ngo polisi ishobora kurasa mu kirere bwa mbere; ariko bakomeza, polisi izajya irasa ku nyama ,” akaba ari uko amabwiriza yanditse.

Museveni mu buryo bwo gusasira aya mabwiriza mu rwego rw’amategeko, yavuze ko Abenegihugu bashobora kuraswa mu buryo bukurikije amategeko, kandi ko bashobora no gukubitwa byemewe n’amategeko,” ibi akaba ari ibikubiye muri aya mabwiriza y’inshamugongo. “Muzaraswa!”

Ubutabera bwagenewe Abatalibani bugomba guhabwa intebe kubera ko, ‘‘Polisi iramutse itabamugaje cyangwa se ngo ibice, ntiyazongera kubona andi mahirwe yo kubafata kugirango muryozwe amabi muba mwarakoze,” amagambo yavuzwe na Museveni.

Ntibisanzwe kugirango Umukuru w’igihugu abwire bene aya magambo abaturage. Ukuriye Intumwa za rubanda bakomoka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi  mu Nteko Nshinamategeko ya Uganda , Hon. Ibrahim SemujjuNganda yaratunguwe cyane nyuma yo kumva aya mabwiriza Perezida yahaye abashinzwe umutekano yo kujya “batera ingumi cyangwa kurasa mu bivunge by’abaturage,” nkuko yabibyivugiye. “Nta kizere aya magambo atanga. Amagambo nkaya avugwa n’umuntu uhangayitse bikabije, kubera ibintu bimaze iminsi biba. Sinzi impamvu yaba yaramuteye kuvuga bene ariya magambo.”

Bityo, Semujju akaba atekereza ko Perezida afite ‘‘umuhangayiko utagira ingano.’’ Ariko se waba ari muhangayiko nyabaki watuma  ubwira abantu bawe bene ariya magambo? Nanone kandi, kuba yaravuze ko hagomba gutandukanywa ifatwa ry’abenegihgu n’abanyamahanga, abiba urwango ku banyamahanga, kuko Abenegihugu bashobora kubafata nkaho nabo bashyigikira Museveni, kandi abenegihugu barimo gushakisha umuti wakemura icyo cyibazo cyibaraje ishinga.

Kuki  Museveni, akoresha imvugo nka  “Abanzi b’igihugu,” cyangwa “abagambanyi”  iyo avuga ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi itegeko nshinga ribaha ubwo burenganzira, bityo gusaba ko hajya hakoreshwa imbaraga z’umurengera mu rwego rwo kujya babica kandi baba bari mu bikorwa bya politike, bigaragaza ko aho igihugu cya Uganda kiri kwerecyeza atari heza namba.

Utiriwe ujya kure, reba ukuntu Perezida yavuze ngo uburyo Yusuf Kawooya yafashwe byari bikwiye. Ku bwa Perezida we, ngo kuba Kawooya yarakorewe buriya bugome, ngo niwe wabwikururiye igihe yarumaga abashinzwe umutekano. Kandi amajwi yibyakorwaga arahari agaragaza neza ko atigeze aruma abashinzwe umutekano. Icyakabiri, n’ubwo Kawooya yaba yarabarumye, ese  imbaraga zakoreshejwe zari zikwiye?

Niba abashinzwe umutekano bari basanzwe bakorera iyicarubozo abaturage nta nkomyi, amabwiriza mashyashya ya Museveni agiye kubongerera umurava ndetse no kubamara umususu banakube inshuro bajyaga bafatamo abaturage.

Nguko uko  igihugu cya Uganda,  kiteguye kuvusha amaraso, abazaraswa ntibashobora kuvuga ko batigeze baburirwa!

2018-11-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Rudasingwa yateje ubwega ko ibibazo afite yabitewe na Kayumba

Ubwanditsi 22 Feb 2018
Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Uko Ingabo za RDC zaburijemo ibitero bibiri bya FDLR

Ubwanditsi 24 Jul 2019
Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by’Umwihariko abagize Jambo Asbl

Ubwanditsi 19 Apr 2021
Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Gen Maj Aloys NTIWIRAGABO ukurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yavumbuwe mu bwihisho mu nkengero za Paris, m’Ubufaransa

Ubwanditsi 24 Jul 2020

2 Ibitekerezo

  1. Sunday
    November 13, 201812:50 pm -

    Ibicucu bya Rushyashya

    Subiza
  2. Lille
    November 13, 20181:54 pm -

    Yeee? Ngo ntibyumvikana ko umuyobozi yatanga amabwiriza yo kurasa abturage???
    Ngahooo, Perezida Kagame Paul yavugiye Nyabihu ko azajya arasa abanyarwanda ku manywa y ihangu. Ariko mwabaye mute koko??

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi
Mu Mahanga

Mukaruliza wayoboraga Umujyi wa Kigali yagizwe ambasaderi

Ubwanditsi 04 Feb 2017
Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana
Mu Rwanda

Meya Nyamurinda arasaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibiyobyabwenge nyuma yo kwangiza ibifite agaciro ka hafi Miliyoni ijana

Ubwanditsi 27 Sep 2017
Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼
IMIKINO

Champions League: Tottenham yasezerewe, RB Leipzig na Atalanta zibimburira izindi muri ¼

Ubwanditsi 11 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru