• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

You are at :Home»IMIKINO»Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Huye :Amavubi yabuze amanota atatu ku munota wa nyuma

Ubwanditsi 19 Nov 2018 IMIKINO

Kuri iki Cyumweru i Huye Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Repebulika ya Centrafrique yitwa  Les Fauves mu mukino wo kwishyura wo mu itsinda rya 8 mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2019. Umukino warangiye ari 2-2.

Umukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye

Amavubi niyo yatangiye atsinda icya mbere  ku munota wa 9  cyatsinzwe na kapiteni wayo Tuyisenge Jacques ku mupira yari aherejwe na Fitina Ombolenga .

Ku munota wa 26 ikipe y’igihugu ya Central Africa yabonye igitego cyabo cya mbere cyatsinzwe na Habibou Habib ku makosa yaba myugariro b’u Rwanda.

Mbere yuko igice cya mbere cy’umukino kirangira ku munota wa 45’w’umukino nibwo Rutahizamu w’Amavubi akaba n’uwa Gormahia Tuyisenge Jacques  yatsindaga igitego cya kabiri cy’u Rwanda ku makosa y’umunyezamu wa Central Africa wagonganye na Kagere agwa hasi.

Mu gice cya kabiri cy’umukino u Rwanda rwakomeje gushakisha uko rwabona igitego cya gatatu rukomeza gusatira izamu rya Central Africa ariko biranga.

Uko u Rwanda rwashakaga igitego cya gatatu niko na Central Africa nayo yashakaga kunganyiriza i Kigali.

Ku munota wa nyuma w’umukino byayihiriye Centrafrique yotsa igitutu Amavubi biza gutuma  myugariro wo ku ruhande rw’i buryo Manishimwe Emmanuel ashyira umupira muri koruneri yatewe na David Manga ugasanga mugenzi we Geoffrey Kondogbia ahagaze neza ahita ashyira umupira mu rushundura.

Mu gusimbuza ku ruhande rw’ikipe y’igihugu y’u Rwanda umutoza mukuru Mashami Vincent yakuyemo Hakizimana Muhadjiri amusimbuza na Niyonzima Olivier Sefu, Buteera Andrew asimburwa na Usengimana Danny naho Iranzi Jean Claude  asimbura kapiteni Tuyisenge Jacques.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Rwanda: Kimenyi Yves, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry,  Ally Niyonzima, Butera Andrew,  Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjiri, Jacques Tuyisenge na Meddie Kagere.

Abasimbura bari: Rwabugiri Umar, Steve Rubanguka, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick, Amran Nshimiyimana, Mico Justin, Iranzi Jean Claude, Rugwiro Herve, Niyonzima Olivier, Danny Usengimana, Iragire Saidi na  Shema Tresor.

Centrafrique: Lembet Geoffrey Didace, Ngam-Ngam Saint Cry Ngam-Ngam, Eloge Ethisset Enza Yamissi, Vivien Mabide, Foxi Kethevoama, Anzite Touadare Clovis Franklin, Zimbori Brice Nicaise, Fred Nimani, Geoffrey Kondogbia, Habibou Habib na Youga Amos Christopher.

Abasimbura bari:  Elvis Samolah Nkali, Ndobe Sadack Stephane, Cedric Yambere, Ngakoutou Yapende-Quentin,  Louis Mafouta, Toropite Tresor, David Manga, Dertin Dertin, Thibaut Ban,  Saint-fort Dimokoyen na  Junior Samolah Ngali.

Amavubi yabanje gutsinda bibiri ariko aza kwishyurwa ku munota wa nyuma

Les Fauves z’i Bangui zisize zibabaje Amavubi y’i Kigali

Src: Umuseke

2018-11-19
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Kevin Monnet Paque na Ngwabije Bryan bakina mu Bufaransa bisanze ku rutonde rw’abakinnyi Mashami Vincent yahamagaye.

Ubwanditsi 28 May 2021
APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

APR FC yafashe umwanzuro wo guhagarika iminsi 30 Mamadou Sy na Daudda Youssuf kubera imyitwarire mibi bagaragarije mu Misiri

Ubwanditsi 10 Oct 2025
Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Akarimurori : Asinah avuga ko Riderman namarana igihe n’uwo bashakanye azaba agira Imana

Ubwanditsi 14 Mar 2016
Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abanyarwanda benshi batuye i Maputo-Amafoto

Ubwanditsi 16 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara
Amakuru

Kagame yashimangiye ko kuba Habyarimana yari kuvaho wenyine ntacyo byagombaga kumara

RUSHYASHYA 08 Apr 2026
Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abahaze ubuzima babohora igihugu

Ubwanditsi 01 Oct 2017
Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri
Mu Mahanga

Sena yemeje abakozi batatu basabiwe imirimo n’inama y’abaminisitiri

Ubwanditsi 19 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru