• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Perezida Museveni yateye utwatsi ubusabe bwa Mugenzi we Nkurunziza

Ubwanditsi 27 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida wa Uganda akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Yoweri Kaguta Museveni atangaza ko inama ya y’uyu muryango iteganyijwe kuwa  30 Ugushyingo 2018 izaba binyuranye n’ubusabe bwa Perezida w’Uburundi, Pierre Nkurunziza wasabye ko iyi nama yakwigizwa imbere.

Amakuru yizewe ava mu kinyamakuru Chimpreports avuga ko Nkurunziza yari yatangaje ko  Uburundi bwamenye ko iyi nama izaba bukererewe bityo ko butigeze bwitegura bikwiriye.

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 24 Ugushyingo, abinyujije mu ibaruwa yandikiye Perezida wa EAC muri iki gihe ,Yoweri Museveni yasabye ikindi gihe cyo kwitegura  inama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango itaganyijwe kuwa 30 Ugushyingo 2018, I Arusha muri Tanzania asaba ko yakwigizwa inyuma.

“Turasaba igihe cyo kwitegura kuzitabira inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iyi baruwa y’amapaji ane Perezida Nkurunziza yoherereje Perezida Museveni.

Perezida Nkurunziza yasobanuye muri iyi baruwa ko ubutumire bwo kwitabira iyi nama yabubonye butinze.

Yagize ati: “Ibaruwa y’ubutumire yo kuwa 30 Ukwakira yageze kuri ambasade y’u Burundi I Kampala kuwa 19 Ugushyingo binyuze mu nyandikomvugo iturutse muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda igera mu biro byanjye kuwa 21 Ugushyingo. Nkeneye byibuze icyumweru cyo kwitegura kugira uruhare mu nama ya EAC.”

Perezida  Museveni avuga ko ibyo mugenzi we Nkurunziza avuga aribyo gusa ngo ntibayatuma asubika inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC.

Ati “ Birashoboka yaba ari mu kuri ku buryo twateguye gusa  sinemera kuba nasubika inama. Nk’umuyobozi wa EAC, nzi ibigezweho.”

Uyu mutegetsi yibutsa Nkurunziza ko itariki y’iyi nama yemejwe n’akanama k’abaminisitiri bo muri EAC bityo ko byari bizwi neza igihe izabera.

Ati “ Ibi byose byamenyeshejwe abagize umuryango wa EAC. Uburundi bwari buhari. Ntitukabe abacakara ba za gahunda.”

Perezida Nkurunziza ni gake cyane ajya hanze y’igihugu cye nyuma ya coup d’etat yakorewe mu 2015 igapfuba.

Biragaragara ko Perezida Museveni yiteguye kuyobora iyi nama mugenzi we Nkurunziza ahari cyangwa adahari.

2018-11-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Amafoto – Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri

Ubwanditsi 21 Dec 2023
Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Igitutu cya M23 cyasohoye Tshisekedi mu bitaro adakize, none uburwayi bumuvugishije amangambure.

Ubwanditsi 07 Aug 2024
René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

René Mugenzi yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira kwiba amaturo ya Kiliziya, ibi bibaye nyuma yuko we na Ally Yussuf Mugenzi wa BBC bacucuye impunzi ngo barabashakira ibyangombwa

Ubwanditsi 24 Oct 2020
CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

CMI yashyizeho abagize komite nshingwabikorwa ya RNC muri Uganda

Ubwanditsi 20 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi
Amakuru

Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi

Ubwanditsi 29 Mar 2021
RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila
HIRYA NO HINO

RDC: Abatavuga Rumwe Na Leta Baburiye Perezida Kabila

Ubwanditsi 14 Sep 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
Amakuru

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 16 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru