• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

BK Group PLC yungutse miliyari 19.7Frw mu mezi icyenda ya 2018

Ubwanditsi 01 Dec 2018 UBUKUNGU

BK Group PLC yatangaje ko kugeza ku wa 30 Nzeri 2018, yari imaze kubona inyungu ya miliyari 19.7 Frw, yiyongereyeho 11.1% ugereranyije n’igihe nk’iki mu mwaka ushize.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu ubwo iki kigo cyamurikaga uko ubukungu bwacyo bwari buhagaze mu bihembwe bitatu bya mbere bya 2018.

Kumurika uko ubukungu bwa BK Group Plc buhagaze byahuriranye no kuba yakiriwe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi. Nicyo kigo cya mbere cyo mu Rwanda gitangiye gucuruza imigabane kuri iri soko ryagutse rya Kenya.

Umuyobozi ushinzwe Imari, Nshimiyimana Samuel, yavuze ko uku kwiyongera kw’inyungu kwaturutse ku kwiyongera kw’amafaranga yabikijwe n’inguzanyo zatanzwe.

Ati “Habayeho kwiyongera kw’inguzanyo duha abakiliya bacu ziyongereyeho 10.6% ugereranyije n’igihe nk’iki umwaka ushize, zigera kuri miliyari 500.7Frw. Amafaranga yabikijwe muri Banki nayo yiyongereyeho 3.1% agera kuri miliyari 492.3Frw.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi muri BK Group, Gatete Vincent, yavuze ko mu byatumye inguzanyo n’amafaranga yabikijwe byiyongera, harimo kuba bararushijeho kwegera abakiliya baciriritse ndetse n’imbaraga zashyizwe mu koroshya kubona serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yakomeje avuga ko nyuma yo gushyiraho uburyo buzwi nka BKQuick, abakiliya bitabiriye gusaba inguzanyo nto bakoresheje telefoni igendanwa kandi bakazibona mu gihe gito.

BK Group Plc ibumbiye hamwe ibigo birimo Banki ya Kigali, BK General Insurance itanga ubwishingizi, BK TecHouse itanga serivisi z’ikoranabuhanga na BK Capital itanga serivisi z’isoko ry’imari n’imigabane.

Umubare w’abakoresha ikoranabuhanga rifasha abahinzi kubona inyongeramusaruro ritangwa na BK TecHouse rizwi nka ‘Smart Nkunganire’ wageze kuri miliyoni 1.5 uvuye kuri miliyoni 1.2 wariho mu mezi atandatu ya mbere ya 2018.

Ni mu gihe ikoranabuhanga ‘Urubuto Education system’ ryifashishwa mu gukurikirana imyitwarire y’umwana ku ishuri ryo rikoreshwa n’abagera ku bihumbi 160.

Kuri BK General Insurance, amafaranga yinjiye mu bafata ubwishingizi yageze kuri miliyari 4.9Frw, bingana n’izamuka rya 66% ugereranyije n’umwaka wabanje.

Hitezwe inyungu ku gucuruza imigabane i Nairobi

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa muri BK Group Plc, Rumanyika Désire, yavuze ko uretse kuba bishimira inyungu iki kigo cyabonye, banashimishijwe no kuba bagiye kungukira ku isoko ryagutse rya Kenya.

Yanagaragaje ko intego bari bihaye yo kuzamura imari shingiro ya BK Group PLc haherewe ku isoko ry’imari n’imigabane ry’imbere mu gihugu yagezweho, kuko imigabane yagenewe abasanzwe ari abanyamigabane yose yaguzwe, abayisabye bakarengaho hafi 8% ku migabane ihari.

Ati “Imigabane irenga miliyoni 200 twari twashyize ku isoko yose yaraguzwe, binarengaho; Amafaranga twifuzaga kubona miliyari 60Frw yose yarabonetse. Ibi bigaragaza ko abashoye imari muri BK bayifitiye icyizere, kandi gahunda dufite yo kuzamura BK bayishyigikiye.”

Uretse inyungu yazamutse, umutungo mbumbe wa BK Group Plc wageze kuri miliyari 763.5Frw, iyi akaba ari inyongera ya 5% ugereranyije n’umwaka washize.

Icyicaro gikuru cya BK Group Plc mu Mujyi wa Kigali

2018-12-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

BK Group Plc yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.

BK Group Plc yabonye inyungu ya miliyari 7.5 Frw, ingana n’izamuka rya 23.4% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu mwaka ushize.

Ubwanditsi 30 May 2019
Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi

Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi

RUSHYASHYA 27 May 2026
Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Banki zungutse miliyari 23Frw, ibigo by’imari iciriritse byivana mu bihombo byasigiwe na 2017

Ubwanditsi 27 Jul 2018
U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

U Bushinwa bwahaye Imbuto Foundation inkunga ya miliyoni 26 Frw izafasha abanyeshuri basaga 100

Ubwanditsi 10 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026
Amakuru

Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026

RUSHYASHYA 08 Sep 2026
Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo
INKURU NYAMUKURU

Abagore ba FPR Inkotanyi baravuga imyato Perezida Kagame wabahaye ijambo

Ubwanditsi 02 Dec 2017
Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe
Mu Rwanda

Darfur: UN yambitse ingabo z’u Rwanda imidari y’ishimwe

Ubwanditsi 29 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru