• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Perezida Kagame yagaragaje ko AU ikwiye umwanya mu bikorwa bya G20

Editorial 01 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yagaragaje ko mu kurushaho guteza imbere ubufatanye n’imikoranire hagati y’impande zombi, Komisiyo ya AU yagira uruhare ruhoraho mu bikorwa by’Umuryango w’ibihugu 20 bikize ku Isi, G20.

Ibi yabivuze mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama ya G20 iri kubera ku mujyi wa Buenos Aires muri Argentine.

Yavuze ko Afurika ikwiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa bireba Isi, kugira ngo nayo ibashe kubigiramo inyungu uko bikwiye.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko hirya no hino ku Isi, abaturage bagenda biyumvamo gusigara inyuma mu bijyanye na politiki, avuga ko byakemurwa binyuze mu gutanga umwanya kuri bose no gukorera hamwe hatitawe ku ho umuntu akomoka, urubyiruko cyangwa igitsina.

Ibyo kandi ngo bikajyana no guteza imbere ikoranabuhanga ryo riri kugenda rigena ahazaza h’imirimo itandukanye, asaba ko n’ahakiri icyuho cyagabanywa.

Yakomeje avuga ko mu myaka iri imbere umugabane wa Afurika ariwo uzaba arimo amahirwe menshi arebana n’ubukungu, kubera uburyo abaturage bawo ari urubyiruko kandi imijyi yabo ikomeje gutera imbere.

Perezida Kagame yashimangiye ko uyu mugabane wagaragaje ko ubufatanye bushoboka, ashingiye ku masezerano yashyizweho umukono muri uyu mwaka arimo ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), Urujya n’uruza rw’Abantu n’Isoko rihuriweho mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege.

Ati “Kugira ngo birusheho kubyara inyungu, Afurika ikeneye kongera uruhare rwayo mu bikorwa bireba Isi, kugira ngo abaturage bacu barusheho kubyungukiramo. Afurika ikeneye kurushaho gukorana n’abafatanyabikorwa ba G20 mu kongerera imbaraga intego z’icyerekezo 2063 cy’umuryango n’Intego zigamije Iterambere Rirambye.”

“Ni muri urwo rwego, nazamura igitekerezo cy’uko kugira uruhare ruhoraho rwa Komisiyo ya AU mu bikorwa bya G20 byakoroshya guhuza ibikorwa mu buryo bukomeye, harimo nk’ibijyanye n’imari ku rwego mpuzamahanga.”

Umuryango G20 washinzwe mu 1999, ugizwe n’ibihugu 19 wongeyeho umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi.

Ibihugu birimo Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saudite, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo , Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Ibihugu bitari umunyamuryango byitabiriye iyi nama birimo u Rwanda ruyoboye AU, Singapore iyoboye Umuryango w’ibihugu biri mu majyepfo ya Aziya, Senegal iyoboye Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere na Jamaica iyoboye Umuryango w’Ubukungu w’ibihugu bya Caraïbes

2018-12-01
Editorial

IZINDI NKURU

Agathon Rwasa mu mazi abira

Agathon Rwasa mu mazi abira

Editorial 14 Feb 2018
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Editorial 21 Aug 2018
Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Gen.Maj Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara ni muntu ki ?

Editorial 21 Nov 2018
Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Ibihugu Bigize AU Byashyigikiye Kandidatire Ya Minisitiri Mushikiwabo Wiyamamariza Kuyobora OIF

Editorial 03 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Mkapa : Afrika ikwiye guha urubyiruko amahirwe atuma rutifuza kuba i Burayi

Editorial 12 Dec 2017
U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Mu Rwanda

U Rwanda rwohereje ingabo zirwanira mu kirere mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Editorial 31 Aug 2018
Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi
Mu Rwanda

Umuyobozi wa The New Vision yasabye perezida Kagame imbabazi

Editorial 25 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru